Umuramyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Furaha Berthe yageze ikirenge mu cya Paulo yibutsa abantu kugira umutima unyuzwe yifashishije indirimbo "Ntabwo tureshya".
1.Timoteyo 6:6 hagira hati: "Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi". Umva imvano y’indirimbo "Ntabwo tureshya ya Furaha Berthe yibutsa abantu gukundana
Muri iyi ndirimbo agira ati: "Dukundane, tube umwe tubone amahoro, ntabwo tureshya nk’uko intoki z’ikiganza zitareshya, kandi ntituzigera tunganya ubushobozi buri wese agira umugisha we".
Muri iyi ndirimbo akomeza yigisha abantu kureka ishyari no kwangana kwitandukanya no kwirema ibice.
Aganira na Paradise, Furaha Berthe yavuze imvano y’ubu butumwa yagize ati: “Imana yaturemye mu buryo butangaje, iduha impano zitandukanye kandi zikoreshwa mu burwo bwinshi butandukanye ngo tugere ku byo dukeneye. Ariko ibi ntabwo bikwiriye kudutandukanya no kwiremamo ibice. Buri wese hano ku isi afite umugisha we, icyo dukwiriye ni gusaba Uwiteka kunyurwa n’ibyo yaduhaye.”
Furaha ni umwe mu baramyi b’abahanga babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ni umwanditsi w’umuhanga w’ibitabo.
Byari ibyishimo bisendereye ubwo yamurikaga igitabo yise "Furaha Berthe Magazine", ku itariki 7 Nyakanga 2024, akaba ari icyegeranyo cy’ibikorwa byose amaze kugeza ku bakunzi be. Ni ibirori by’agahebuzo byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo intiti dore ko iki gitabo cyanyuze mu maboko y’aba Docteurs babanza kugihesha umugisha.
Uyu muhango wahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko witabiriwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Chairman Richard, abo bakorana mu ishuri rya Busy Bees Foundation School abereye Umuyobozi, abo basengana mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7, abanyamakuru, abaririmbyi n’inshuti ze za hafi bahujwe no gushyigikira uyu mubyeyi washimiwe ku bw’umurava mubyo akora byose, urukundo n’umutima wo guca bugufi.
Nk’uko yabisobanuye imbere y’imbaga, iyi magazine yiswe No 001 yamuritswe hagamijwe gutambutsa ubutumwa bw’ibyiringiro hagendewe ku ijambo ry’Imana riboneka muri Abafilipi 4:13 hagira hati: "Nshobozwa byose na Kristo umpa Imbaraga.
Furaha Berthe ati"Amatwi abereyeho kumva,amaso abereyeho gusoma". Udafite akanya ko kumva ubutumwa mu ndirimbo azabusoma mu bitabo".
Furaha Berthe arateganya kumurika ikindi gitabo.
Furaha Berthe kandi yagiye atsinda amarushanwa menshi mu byo kwandika. Afite byinshi yagiye yandika, n’ibyo agikomeje kwandika, ubu ukaba wabisanga ku rubuga rw’ishuri rye yashinze "Busy Bees Foundation School" (https://bbfspace.org/) abereye Umuyobozi Mukuru.
Yavuze ko kandi ari hafi gusoza igitabo, kikaba kigaruka ku muryango. Ni igitabo azamurika mu minsi iri imbere, akaba ari no gutegura igitaramo cyo guhimbaza Imana mu kwezi kwa Kanama. Ibi bikorwa byose, avuga ko abigeraho kubera Imana imuha imbaranga.
Ryoherwa n’iyi ndirimbo wiyongeze magazine yiswe "No 001" ubundi uraba wubakitse nk’amabuye mazima
Murabahanga mu kwandika inkuru. Bon courage 💪. Murasobanutse. Bonne journnée!