× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sinzi impamvu ari njye yahisemo! Imvamutima za Arsene Tuyi ugiye gutaramana na Chryso Ndasingwa

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Sinzi impamvu ari njye yahisemo! Imvamutima za Arsene Tuyi ugiye gutaramana na Chryso Ndasingwa

Abaramyi Chryso Ndasingwa na Arsene Tuyi bahuriye mu ndirimbo "Calvary" yafashwe nk’umusogongero bageneye abakunzi babo.

Iyi ndirimbo ifite iminota 6 n’amasegonda 5 igaruka ku ikamba ry’amahwa ryambitswe Umukiza Yesu Kristo wacunguye isi yose binyuze mu gitambo cy’umubiri we.

Aba baramyi bagira bati "Umutwe wambitswe ikamba ry’amahwa ubu niwo wambitswe ikamba ry’ubwiza, ibirenge byatobowe n’imisumari miremire ni byo birenge isi yose iramirizaho, urubavu rwacumiswemo icumu ni rwo rubavu ruvamo isoko imara inyota."

Aganira na Paradise, Arsene Tuyi yavuze ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Ubutumwa tuvuga muri iyi ndirimbo buvuga ku butsinzi twaboneye ku musaraba i Gorgota n’amahoro twahasanze".

Arsene Tuyi yavuze ku mikoranire ye na Chryso Ndasingwa itumye bahurira mu mishinga ibiri Ikomeye ariyo indirimbo "Calvary" ibimburiye urufaya rw’indirimbo bazaririmbira mu gitaramo cyiswe "Easter Experience" giteganyijwe kuwa 20 Mata 2025.

Abajijwe imvano yo kwisanga mu mishinga ibiri ya Chryso Ndasingwa, Tuyi yagize ati "Rero sinzi impamvu ari njye yahisemo nukuri. Ubwo ni uko Imana nayo yangiriye icyizere"

Yakomeje agira ati: "Gukorana indirimbo byo twabonye ko waba umushinga mwiza turamutse duhuje imbaraga. "

Yunzemo ati: "Nabyakiriye neza kuko ubusanzwe turi inshuti tunahuje umurimo, urumva nyine ni umunezero. "

Yakomoje ku cyo yiteze ku munsi w’igitaramo, ati: "Icyo niteze ni uguhembuka kw’abantu b’Imana."

Easter Experience ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe cyane n’abakunzi ba Gospel. Ni igitaramo cyitezweho kuzamara abakunzi ba Gospel imbeho y’itumba dore ko kizaba tariki ya 20 Mata 2025 kikabera Rusororo ahitwa "Intare arena".

Arsene Tuyi ni muntu ki?

Umuhanzi Arsene Tuyi abarizwa mu itorero rya Restoration church i Masoro. Uyu muramyi watwaye igihembo cya Groove Award mu mwaka wa 2016 mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka azwiho kugira inganzo ifutse ndetse n’ijwi ryiza.

Ni umuhanga mu gucuranga gitali. Afitanye indirimbo na Israel Mbonyi ariyo "Waramutse Rwanda". Arsene Tuyi uzwi cyane mu ndirimbo "Umujyi w’amashimwe", yahuriye na Christian Irimbere mu ndirimbo "Imboni y’amashimwe" .

Arsene Tuyi ni umwe mu baramyi bagiriwe Ubuntu bwo gukurira mu nzu y’Imana, aho kuva mu buto bwe yarazwiho kwibera mu nzu y’Imana dore ko yabarizwaga muri korali yo mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru (Sunday school) muri ADEPR.

Mu busore bwe yatangiye guteranira mu itorero ry’isanamitima (Evangelical Restoration Church) muri paruwasi ubu yitwa iya Masoro ari naho akiri kugeza ubu.

Muri iri torero yakoreye umurimo w’Imana muri Shining Stars na Shekinah Worship team, ku bw’ubuntu bw’Imana akaba ari umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana bahesha umugisha benshi.

Uyu muramyi kandi ari mu batangije itsinda ryiswe Salvation Proclaimers ryateguraga ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri 2016, Arsene Tuyi ni bwo yatangiye neza kuba umuhanzi ku giti cye mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse akomeza no kugenda atera imbere mu buryo bw’umwuka n’iubunyamwuga aho wasangaga akomeza kwiga ibicurangisho bimwe na bimwe nka gitari no kwiga inyigisho z’abigishwa ba Yesu Kristo mu ishuri ryitwa ’Bible Communication Center (B.C.C)’ akaba yarazisoje muri 2017.

Mu mwaka kandi wa 2016 ni ho Arsene Tuyi yahawe igihembo na Groove Awards Rwanda nk’umuhanzi mushya w’umwaka mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze cyane muri 2016.

Uyu muramyi amaze kwitabira ibitaramo bitandukanye birimo n’ibyabereye hanze y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2019, Arsene Tuyi yahagarariye u Rwanda mu giterane gikomeye cyo kuramya Imana amasaha 120.Iki gitaramo cyiswe "Recovery, Revival, Restoration of the yabernacle of David" cyatangiye tariki 28/10/2019, gisozwa tariki 2 Ugushyingo 2019.

Tariki 28 Gicurasi 2023 ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) ruherereye i Nyarutarama, uyu muramyi yongeye guhembura imitima mu gitaramo cya pentekote yise "Ishyanga rihiriwe’ yari yatumiyemo Ndasingwa Chryso, Christian Irimbere, Gaby Kamanzi n’Umunya-Ghana Akosua Pokua.

Kuva tariki ya 29/10 kugeza 04/11/2023, Arsene Tuyi na Gaby Kamanzi batwaye busabo ibendera rya Kristo mu masaha 144 yo kuramya Imana. Ni mu gitaramo cyiswe "Praise and Worship Team, Bible Reading &Prayer"cyabereye mu gihugu cya Ghana.

Ryoherwa n’amajwi meza Chryso Ndasingwa na Arsene Tuyi bahurije mu ndirimbo "Calvary"

Arsena Tuyi ni umwe mu bazataramana na Chryso Ndasingwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Courage basore Imana ikomeze ibahe imbaraga n’amavuta kandi ibishimire

Cyanditswe na: Sandrine I.  »   Kuwa 04/03/2025 17:16