× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shiloh Choir y’i Musanze imaze gukora ibitaramo 18 yasobanuye imvano yo gutaramana na Prosper Nkomezi

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Shiloh Choir y'i Musanze imaze gukora ibitaramo 18 yasobanuye imvano yo gutaramana na Prosper Nkomezi

Shiloh Choir Itegerejwe bikomeye mu gitaramo "The Spirit of Revival 2025" kizaba kuwa 12 Ukwakira 2025 i Gikondo kuri Expo Ground, yasobanuye imvano yo gutaramana na Prosper Nkomezi ubarizwa mu itorero rya Zion Temple.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025 kuri Dove Hotel, ubuyobozi bwa Shiloh Choir ya ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze bwasobanuye byinshi ku myiteguro y’igitaramo gikomeye bateguye kizwi nka “The Spirit of Revival”.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abarimo Mugisha Joshua [Umuyobozi Mukuru wa Shiloh Choir; Niyiduha], Decalle Ntihinduka [Umutoza w’amajwi wa Shiloh Choir], umuramyi Prosper Nkomezi, Jean Luc Rukundo [Umuyobozi wa Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge], n’abafatanyabikorwa barimo Eric Shaba wa Narrative Studio Africa, Mazimpaka Christophe wa Saltel, na Fabien Habineza waturutse muri Different Express.

Imvano yo gutaramana na Prosper Nkomezi

Mu gusobanura uko byageze aho batumira Prosper Nkomezi, Mugisha Joshua yavuze ko byari mu rwego rwo kwagura imbago z’ivugabutumwa. Yagize ati: “Prosper Nkomezi ni umuhanzi mwiza uririmba indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima. Twashakaga gutaramana n’umuhanzi usengera mu rindi torero, turebye imbere y’Itorero tubona Prosper Nkomezi, tugira amahirwe arabyemera.”

Nkomezi ubwo yabazwaga imvano yo kwitabira iki gitaramo, yagize ati: “Ni umugisha kuba barampisemo ngo dukorane umurimo w’Imana. Ibi ni ibihe byiza byo guhuriza hamwe abafite intego imwe yo kuzamura izina ry’Imana.”

Intego y’igitaramo “The Spirit of Revival”

Mugisha Joshua yavuze ko intego y’iki gitaramo ari Ivugabutumwa rijyana n’Imirimo, asobanura ko “Spirit” isobanuye guhembuka no kongera kubyutswa mu mwuka. Yongeraho ati: “Hazabamo n’igikorwa cy’urukundo ku bufatanye n’umuryango Arise Rwanda Ministries, aho tuzishyurira abana 13 batishoboye amafaranga y’ishuri mu mwaka wa 2025–2026.

Impamvu yo gutaramira i Kigali

Ubuyobozi bwa Shiloh Choir bwasobanuye ko igitaramo cyimuriwe i Kigali mu rwego rwo kugiteza imbere no kukigeza ku bantu benshi, kuko mu myaka ishize cyabereye i Musanze.

Nyuma yo kugisha inama abayobozi b’Itorero, hemejwe ko “The Spirit of Revival 2025 izabera i Kigali, kuri Expo Ground i Gikondo, ku wa 12 Ukwakira 2025. Iki gitaramo kizitabirwa na Shalom Choir, Prosper Nkomezi, ndetse na Ntora Worship Team.

Amateka ya Shiloh Choir

Shiloh Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze, yavutse ku wa 9 Werurwe 2017, nka korali y’ishuri ry’abana bato (Sunday School Choir). Mu myaka 8 imaze, yakoze ingendo 18 z’ivugabutumwa, zirimo 12 zabereye mu Mujyi wa Kigali. Buri rugendo rwose rwagiye rusiga impinduka n’umusaruro w’umwuka.

Mu mwaka wa 2018, Shiloh Choir yakoze igitaramo cy’amateka, yatumiyemo Danny Mutabazi wari uri mu bihe byiza ndetse na Pastor Desire Habyarimana. Guhera icyo gihe, “The Spirit of Revival” yabaye igitaramo ngarukamwaka, kikaba kimwe mu bitaramo bikomeye byitabirwa cyane mu Karere ka Musanze.

Korali y’imirimo y’urukundo

Uretse ivugabutumwa ry’ijambo ry’Imana n’indirimbo, Shiloh Choir izwiho ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi, birimo gufasha abatishoboye, kwishyurira abanyeshuri batishoboye amafaranga y’ishuri, no kubagurira ubwishingizi mu kwivuza.

Umuyobozi Mugisha Joshua yasoje avuga ati: “Intego yacu si ukuririmba gusa, ahubwo ni ukwerekana urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika. Dushaka ko buri wese uzaza muri iki gitaramo atahukana impinduka mu buzima bwe bwo mu mwuka no mu mibereho.”

Shiloh Choir yatangaje byinshi ku gitaramo igiye gukorera i Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.