Kuri ubu abantu bagera kuri 61 ntibakibohewe mu maboko ya wa Mugome Satani nyuma y’uko bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo. Ni mu giterane cyo kuri iki cyumweru tariki 12/11/2023.
Ni igiterane cyabereye mu Karere ka Rulindo mu Kigo cy’amashuli cya Groupe Scolaire Apapec Murambi.
Korali Salem ibarizwa muri Kaminuza y’i Rwanda Ishami rya Gikondo (CBE UR Campus) ikanabarizwa mu Muryango wa CEP yari yatumiwe muri iki giterane.
Uru rugendo rw’ivugabutumwa rwitabiriwe n’abaririmbyi barenga 75 dore ko bahagurutse ari imodoka 3 berekeza i Rurindo kubwira abanyeshuli ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo bamwizere. Ni urugendo korali Salem yifatanyije na Korali yitwa "Abategereje Yesu" .
Bageze mu kigo cyavuzwe haruguru bakiriwe neza dore ko basanze ba nyir’urugo banyotewe n’ubutumwa bunyuze mu ndirimbo ndetse n’Ijambo ry’Imana.
Nyuma yo guhabwa umwanya wo kuririmba, Korali Salemu yabashije kuririmba indirimbo zayo zikubiyemo ubutumwa bwiza abakunzi bayo bakunda bikomeye nka "Yesu aruta abakunzi bose" ndetse n’iyitwa "Arashinganye".
"Yesu Aruta abakunzi Bose" ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye dore ko yahimbwe hagamije kubwira abizera ko no mu bihe bikomeye ubuze incuti, Yesu akubera incuti nziza ndetse no mu rupfu ntagusiga murajyana (Yohana 15:13).
Indirimbo "Umukozi w’Imana Arashinganye" ishikamisha Imitima y’abizera bageragezwa mu buryo burenze bumwe ko n’ubwo amarembo y’ikuzimu yazikuka ntacyo azabatwara kuko yubatse ku rutare.
’Kandi ubwo Imana Iri mu ruhande rwacu nta mubisha waduhangara’. Ubwo Petero yari ari mu nzu y’imbohe yohererejwe Malayika w’Imana aca iminyururu yari imugose yose asohoka amahoro (Abaroma 8:31, Ibyakozwe n’intumwa12:3-19,matayo16:18).
Nyuma yo kumva ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo, abanyeshuli bo muri GS APAPEC Murambi bagaburiwe Ijambo ry’Imana na Ev. Masengesho Jean Baptiste akebura aba banyeshuri mu Nyigisho yahaye intego igira iti "KUBA URUBYIRUKO IMANA YIRATA".
Aho yifashishije inkuru ya Yozefu wabaye umuntu ukomeye muri Egiputa nyuma yo gushimwa na Farawo ku bw’inama nzima yatanze maze Farawo Akabaza abo bari kumwe ati Tuzakura hehe umuntu nk’uyu urimo umwuka w’Imana.
Yifashishije ubuhamya bwe abasobanurira uburyo ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye yarwaraga cyane Igifu ariko agakunda gukorera Imana, ikaza kumuha amanota meza yo gukomeza kaminuza.
Nyamara mu ishuli ntiyazaga mu myanya myiza. Yifashishije ubu buhamya yibutsa abanyeshuli ko bakwiriye kwiga ariko bakanasenga Imana.
Muri iki giterane, abantu bagera kuri 61 batsinzwe n’urubanza bemera kwakira umwami Yesu Kristo nk’umukiza wabo.
Nyuma y’iki giterane, Paradise.rw yaganiriye na Bwana Mutuyimana Xavier akaba umuyobozi wa Korali Salem adutangariza ko yishimye cyane.
Yashimiye Imana yatanze iminyago myinshi ndetse ashimira abaririmbyi ba Korali Salem bitanze bakemera gukoreshwa n’Imana.
Yagize ati: "Mbere na mbere nshimye Imana ko yadufashije muri uru rugendo rw’Ivugabutumwa ikagendana natwe ndetse ikagarukana natwe.
Ntibyari byoroshye ariko Imana yabanye natwe ndetse hakaba habonetse n’umubare munini w’abakizwa". Yakomeje avuga ko byabongereye imbaraga zo gukomeza gukorera Imana.
Abajijwe imigambi ya Korali Salem, yavuze ko nyuma yo gukora uru rugendo rwakurikiraga igiterane cyabaye kuwa 05/03/2023, kuri ubu bitegura gusohora izindi ndirimbo mu minsi iri imbere ndetse bagakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.
Korali Salem yakoze igiterane gikomeye cyabonetsemo iminyago
Paradise ndetse na Ev.Froduard muhabwe umugisha. Uri umwanditsi mwiza kbs inkuru yawe iba yandikanye ubwenge ku buryo umuntu ayisoma akarushaho kugira amatsiko ariko agasa nawabonetse aho byabereye.
God bless you man of God.
Salem barakoze gukorera Imana.