× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gakenke: Babyutse mu museso, Yesu atererwa amasaruti, hihana abantu 93 - Ibyaranze uruzinduko rwa Horeb Choir

Category: Choirs  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gakenke: Babyutse mu museso, Yesu atererwa amasaruti, hihana abantu 93 - Ibyaranze uruzinduko rwa Horeb Choir

Rwari urugendo rurerure, aho byasabye abaririmbyi bose ba Horeb choir kuzinduka, ubanza kuryama bazaryama Ejo.

Ku cyumweru cyo kuwa 02/07/2023, Korali Horeb yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero rya Gatonde ribarizwa mu rurembo rwa Muhoza. Saa kumi n’imwe z’igitondo, abaririmbyi b’iyi korali bari bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Gakenye gafite imisozi myiza itatse amasimbi ndetse n’amashyamba meza.

Bakiranywe yombi nk’abari bakumbuwe, ku maso byagaragaraga ko bishimiwe, wabibonaga ko basenze ngo batahane iminyago. Byari Ubuntu bugeretse ku bundi gutaramana na korali Bethelehem wabonaga yuzuye urukundo ku Maso. Saa tatu zuzuye ni bwo hatangijwe ku mugaragaro amateraniro.

Korali Horeb ibarizwa mu itorero rya ADEPR ikaba igizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo ndetse n’abahoze biga muri iyi kaminuza, ntibyayisabye igihe n’ibihe ngo ifate irangi rya Gatonde.

Nyuma yo guhabwa izimano na Korali Bethelehem mu ndirimbo yitwa "Ikaze", ubutatu bw’indirimbo bwabimburiwe n’indirimbo yitwa "Nyaguhora ku Ngoma" yibukije abari aho kuzamura icyubahiro cy’Uwiteka ndetse n’amashimwe akwiriye Imana ku bw’Imirimo yayo.

Korali Horeb yakurikijeho indiirimbo yitwa "Niyamamare" nayo yamamaza ubumana ndetse n’ubutsinzi bwa Yesu Kristo watsinze urupfu ndetse n’ibyaha. Cyari igihe cyiza cyo kwibutsa abantu agaciro ko kwemerwa n’Imana.

Nawe bihe agaciro kandi ubyumve kuko n’iyo wabura amazu menshi y’igiciro ariko ukemerwa n’Imana. Basoje izi ndirimbo bariyicarira dore ko n’akazuba kari gatangiye kuba kenshi.

Ikirere gishyushye nticyahungabanyije Evangelist Claude Hakizimana uherutse kugirirwa icyizere cyo gusengerwa ku bwalimu mu itorero rya ADEPR Rwampara, Paroisse ya Gatenga, kuwa 25/06/2023. Bwana Claude Hakizimana asanzwe ari umuririmbyi ukomeye wa Korali Naioth yanigeze kubera umutoza w’amajwi.

Ni umutware w’Umuhanzi MATHOUCELLAH uherutse gukoreshwa iby’ubutwari n’Uwiteka mu gitaramo cyiswe "Ngumana Amahoro Live Concert". Iyo gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo Aline Gahongayire, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe na Peace Nicodeme wa Magic Fm.

Evangelist Claude Hakizimana yinjiranye mu ijambo ubutumwa bufite intego iboneka muri Yohana 9:4 handitse ngo "Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye", Iri jambo yariherekesheje irindi riboneka muri Abefeso 4-6 arisobanuza iriboneka muri Abakolosai 3:1 .

Muri iri jambo, yafashijwe n’Umwuka wera kwibutsa abantu ko umuntu udafite Mwuka wera atakora ngo bishoboke. Aha yasobanuye ko kugira ngo umuntu akore imirimo y’Imana agomba kuba ariho mu buryo bw’Umwuka.

Yagize ati "Umuntu wapfuye mu bugingo ntacyo yakora ngo anezeze Imana. Yongeraho ko urukundo n’Imbabazi ari byo bibyara Ubuntu. Yahise asa n’uwinjira mu ndirimbo "Indunduro y’Ijambo" (ubwo bamwe bamenye nyirayo), aho yagize ati "Satani ajya azamura ibirego imbere y’Imana kandi bifite ibihamya!".

Ev. Hakizimana yahise yifashisha abantu batatu, umwe ahagararira Satani, undi ahagararira Kristo mu gihe undi yahagarariye uregwa cyangwa umu avoka asobanura ko Satani yari afite inzandiko ziturega kandi turegwa ibirego by’ukuri ariko Kristo Yesu arazishwanyaguza bityo dupfana nawe ndetse tuzukana nawe.

Nyuma y’ubu butumwa, benshi mu bumvise batsinzwe n’urubanza batura ibyaha byabo nk’uko byanditswe muri Ibyak 19:18-19) bityo haboneka abihana benshi bakira Umwami Yesu Kristo nk’umukiza wabo.

Ubu butumwa bwiza bumaze gushora imizi, Korali Horeb yakomeje kubisikana ku ruhimbi n’andi makorali arangajwe imbere na Bethelehem. Korali Horeb yashimangiye ko "niba Uwiteka ari mu ruhande rwacu umubisha ntawe", inahumuriza abari aho mu ndirimbo ibibutsa ko n’ubwo bafite amakuba impande zose ariko bafite Imana.

Ntibazakubeshye burya Uwasezeranyijwe niwe usohorezwa!

Guhembuka byarakomeje maze Horeb iha indirimbo nziza abasangawa zirimo iyitwa "Ushimwe", "Imana nishimwe" ndetse yinjiza abantu mu bihe by’intumwa mu ndirimbo ikunzwe cyane yitwa "Umwuka Wera".

Iyi ndirimbo yahagurukije benshi bituma abaririmbyi baterera Yeu Kristo amasaruti aho baririmbaga bati: ’’Yesu Yaramamaye’’,’’Satani yaratsinzwe’’. Mbere yo kujya kuruhuka, Korali Horeb yaririmbye indirimbo yitwa ‘’Ndabakumbuza’’.

Saa Cyenda n’igice igiterane cyarasubukuwe korali Bethelehem iririmba indirimbo eshatu mu gihe Horeb yaririmbye indirimbo umunani bituma yuzuza indirimbo 19 mu giterane bitewe n’uko hari izasubiwemo nyuma yo kuzisabwa n’abakristo.

Ev Claude Hakizimana niwe wongeye kubwiriza mu giterane aho yibukije abantu ko Kristo Yesu ari isoko y’ibyishimo ndetse n’umunezero. Yasobanuye ko Kristo ari we soko y’ibyishimo n’umunezero ko ariwe se w’imfubyi. Ati: ’’Yesu atanga ubuzima kandi ababarira abantu ibyaha". Nyuma y’iri jambo, hihannye abantu benshi, Korali Horeb itahana iminyago. Abihannye bose bararenga 93.

RYOHERWA N’INDIRIMBO UMWUKA WERA YA HOREB CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Dushimiye Imana ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose (mu mujyi no mu cyaro) impumuro nziza yo kuyimenya by’ukuri.
Abahinduriye benshi kugukiranuka bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.

Cyanditswe na: Sylvain   »   Kuwa 06/07/2023 06:55

Imana ihabwe icyubahiro kd ntikabure icyubahiro Horeb yateranye.

Cyanditswe na: Gustave  »   Kuwa 06/07/2023 06:11

Imana ihabwe icyubahiro kd ntikabure icyubahiro Horeb yateranye.

Cyanditswe na: Gustave  »   Kuwa 06/07/2023 06:11

Dushimiye Imana yo ikomeje Gushyigikira Umurimo wayo Kandi Dushimiye Na Paradise.rw ku Makuru meza mutugezaho.

Cyanditswe na: Ndahiro   »   Kuwa 06/07/2023 04:36

Waooo Paradise.Rw Mukomere!!! Iyi korali Imana ibahe umugisha,Kandi kuzinduka kwanyu ntabwo bizibagirana mu bwami bw’Imana,iriya minyago muzayihemberwa.Nkunda cyane indirimbo zanyu.Tukiga kaminuza nakundaga cyane iriya NGO Tuzayikorera bikomeye cg byoroshye

Cyanditswe na: Niyonkuru Providence  »   Kuwa 06/07/2023 00:31