× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

True Promises itegerezanijwe amatsiko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

True Promises itegerezanijwe amatsiko muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

True Promises Ministries imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. True Promises ku isi hose ifite abanyamuryango bagera kuri 298.

True Promises yatumiwe muri "Garuka Ushime" muri UR Huye. Ni igikorwa ngarukamwaka aho hategurwa ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Methodiste bagamije gushima lmana bibuka imirimo lmana yabakoreye.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 02-03 Ukuboza 2023 nibwo AJEMEL ifite iki giterane (concert). Iyi "Garuka Ushime" ifite intego igira iti: "Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye (Yesaya 63:7)".

True promises yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2019, kuva icyo gihe kugeza ubu ifite amashami 5 (Kigali, Nairobi, Bujumbura, United States, Unite Kingdom).

Iri tsinda ry’ abaririmbyi True Promises rimaze gukora ku buryo bugaragara mu gihe gito imaze, rifite Album 4 ziri hanze ndetse n’indi 1 iri muri Studio ubu.

Paradise yaganiriye n’umuyobozi wa True Promises, Mandela Ndahiriwe mu kiganiro kigufi aho agira ati: "True Promises ifite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu kuramya Imana mukuri no mu mwuka, kwigisha Ijambo ry’Imana ry’Ukuri ndetse no gusenga ubudasiba".

Yakomeje agira ati: "Dukomeje kubwiriza abantu ndetse no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’agakiza ndetse no gutoza abantu gusenga Imana".

True Promises igiye gukorera ivugabutumwa muri UR Huye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.