× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwizihiza Imyaka 30: Ibintu 5 byitezwe mu gitaramo cy’Amateka cya Ambassadors of Christ

Category: Choirs  »  48 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwizihiza Imyaka 30: Ibintu 5 byitezwe mu gitaramo cy'Amateka cya Ambassadors of Christ

Korali Ambassadors of Christ, imwe mu makorali akunzwe kandi akomeye mu Rwanda no mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba, igiye gukora amateka mashya mu muziki uhimbaza Imana.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo (1995–2026), iyi korali ibarizwa mu Itorero rya Adventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera yateguye igitaramo cy’akataraboneka kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026 guhera i saa munane z’amanywa (2:00 PM).

Intero yabo muri iki gitaramo iragira iti “God Painted Our Story” [Imana Niyo Yanditse Amateka Yacu]. Niba uri umukunzi w’iyi korali cyangwa w’indirimbo zo guhimbaza Imana, dore ibintu 5 by’ingenzi bikwiriye kwitegwa muri iki gitaramo cy’amateka:

1. Ubuhamya bw’Urugendo rw’Imyaka 30 mu isanamitima:

Iki gitaramo ntabwo ari umwanya wo kuririmba gusa, ahubwo ni umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30. Ambassadors of Christ yavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangira ifite intego yo guhumuriza Abanyarwanda.

Abazitabira iki gitaramo bazumva ubuhamya bukomeye bw’urugendo rw’iyi korali, harimo n’ukuntu Imana yabarinze mu mpanuka ikomeye bakoreye muri Tanzania mu mwaka wa 2011 (yaguyemo bamwe mu baririmbyi b’imena nka Ephraim Gatare, Philbert Manzi, na Njugu Amosi), Imana igakomeza kubagura kugeza n’ubu aho bageze ku rwego mpuzamahanga.

2. Live Performance y’akataraboneka n’Indirimbo mu Ndimi Zitandukanye:

Ambassadors of Christ izwiho ubuhanga buhanitse mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere (Live). Biteganyijwe ko abazitabira iki gitaramo cyayo bazaryoherwa n’amajwi y’umwimerere ndetse n’indirimbo zabo zagiye zicengera mu mitima ya benshi ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igiswahili, n’Ikinyankore.

Indirimbo nka Yesu ni Inzira, Baho, Abasaruzi, Hoziana n’izindi zigiye kumvikana mu buryo bwa "Live", ni zimwe mu zikoramye ubuhanga buhanitse bikaba bitezwe ko zizagwatira imitima y’abazataramira muri BK Arena.

3. Kumurika ku Mugaragaro Album Nshya:

Mu rwego rwo guha impano idasanzwe abakunzi babo kuri iyi sabukuru y’imyaka 30, iyi korali izaba imurika ku mugaragaro album nshya. Iki gitaramo kizaba ari cyo kimenyetso cyo guha abafana n’abakunzi b’iyi korali amahirwe yo kumva no kubona bwa mbere ibihangano bishya byafashwe kandi bigakorwa mu buryo bugezweho buhuye n’igihe tugezemo.

4. Umurage mushya binyuze muri "Junior Ambassadors"

Umwihariko w’iyi korali ni uko itekereza ku hazaza h’umurimo w’Imana. Muri iki gitaramo, hashobora kuzagaragara urubyiruko n’abana bato bategurwa kuzasimbura abakuze mu minsi iri mbere binyuze mu itsinda rya "Junior Ambassadors" (ryavutse mu 2012).

Ibi bizaba ari umwanya ukomeye wo kwereka abantu bose ko umurimo w’Imana muri iyi korali ufite umusingi ukomeye uzaramba ku bisekuru n’ibisekuruza

5. Abashyitsi bazaturuka mu bihugu bitandukanye:

Kuba BK Arena ari yo nyubako nini kandi igezweho mu kwakira ibitaramo mu Rwanda, birerekana ko iki gitaramo giteguye ku rwego rwo hejuru cyane kuko ari yo izaberamo iki gitaramo.

Biteganyijwe ko hazaba hari abashyitsi baturutse mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, na Zambia aho iyi korali ifite abakunzi miliyoni n’miliyoni. Ibi bizatuma BK Arena iba ihuriro ry’abantu baturutse impande zose z’Afurika y’Iburasirazuba baje gufatanya gushima Imana.

Ibiciro by’Amatike n’Uko Agurwa

Amatike yashyizwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo buri wese abone umwanya umworoheye, kandi hateganyijwe n’uburyo bwo kugabanya igiciro (discount)/ Early Bird ku bantu bagura hakiri kare:

Platinum Zone: 50,000 Rwf

CIP Zone: 30,000 Rwf

Premium Zone: 25,000 Rwf
Ground Floor: 20,000 Rwf

Lower Zone: 15,000 Rwf (Early Bird: 10,000 Rwf)

Upper Zone: 10,000 Rwf (Early Bird: 5,000 Rwf)

Uko wagura itike: ushobora kugura amatike unyuze ku rubuga www.ticqet.rw cyangwa ugakoresha telefone ugakanda *513*1*1#.

Ku bindi bisobanuro, abategura igitaramo batanze iyi nomero: +250787837802

Ambassadors of Christ igiye gukora igitaramo gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.