Itorero Église Vivante de Jésus Christ Nyarugunga ryatangaje ko rigiye gukora ku nshuro ya gatatu igiterane ngarukamwaka "Generation Changers Conference", kizaba kuva ku wa 29 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2026.
Iki giterane "Generation Changers Conference", kigamije gutegura Abakristo kuba abayobozi bahindura sosiyete bashingiye kuri Kristo.
Iki giterane kizajya kiba buri munsi guhera Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Tatu z’ijoro, aho kizaba kiyobowe na Bishop Paul Ndahigwa na Pastor Odette Ndahigwa, bafatanyije n’abigisha b’Ijambo ry’Imana barimo Apostle Dr. Edward A. Addison, Apostle Frank Ndugwa, Pastor Richard Kairu na Pastor Bob Mayanza Fred.
Abategura iki giterane bavuga ko cyatangijwe hagamijwe kwamamaza ubutumwa bwiza, gufasha abantu kwakira agakiza no kubohorwa mu byaha, ubukene, uburwayi ndetse n’ubujiji, kugira ngo babe abantu bahindura imiryango n’Igihugu.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, basobanuye ko izina "Generation Changers" risobanura abantu bahisemo kuba intumwa z’impinduka binyuze muri Yesu Kristo.
Bagize bati: "Isi iri guhinduka byihuse kandi ikeneye impinduka mu buryo bw’umwuka, imibereho n’ubukungu. Izo mpinduka ntizizana ubwazo, ahubwo zizanwa n’abantu bemeye kuba ibikoresho Imana ikoresha. Ni yo mpamvu twise iki giterane ’Generation Changers’."
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Called for Such a Time as This", ishingiye kuri Esiteri 4:14, ishishikariza abantu kumenya umuhamagaro Imana yabahamagariye muri iki gihe.
Abazaba bitabiriye bazigishwa kumenya intego y’ubuzima bwabo, gukura mu mwuka, guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro za gikristo, ndetse banahabwe amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ririmo Artificial Intelligence (AI) n’ubundi buryo bugezweho, kugira ngo ribafashe mu ivugabutumwa, ubucuruzi, uburezi no guteza imbere sosiyete badateshutse ku mahame ya Bibiliya.
Bishop Paul Ndahigwa, Umushumba Mukuru wa Église Vivante de Jésus Christ Nyarugunga, yavuze ko imyiteguro igeze kure.
Yagize ati: "Imyiteguro y’igiterane cya Generation Changers Conference 2026 iri kugenda neza cyane. Kugeza ubu tumaze kugera hafi kuri 80% by’imyiteguro, kandi dushimira Imana yakomeje kutuyobora muri uru rugendo."
Yagarutse no ku musaruro w’igiterane giheruka, avuga ko cyabereye benshi umugisha.
Ati: "Umwaka ushize twabonye abantu bakira, bagarurwa ku Mana, bahabwa agakiza ndetse bongera gusobanukirwa umuhamagaro wabo. Ingaruka nziza zacyo zakomeje na nyuma y’igiterane, kuko benshi basubiye mu matorero yabo no mu kazi bafite icyerekezo gishya cyo gukorera Kristo."
Yakomeje avuga ko bizeye ko Generation Changers Conference 2026 izarushaho kuba igiterane cy’impinduka, aho abantu bazahabwa imbaraga zo gusohoza umuhamagaro wabo no kuba abayobozi bazana impinduka nziza muri sosiyete.
Iki giterane kizitabirwa n’abazaba baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itorero Église Vivante rigeze kure imyiteguro ya "Generation Changers Conference 2026"