Mu gihe benshi bari bamaze kugera muri BK Arena mu buryo bw’intekerezo, byabaye ngombwa ko Richard Nick Ngendahayo abagarura gatoya abanza kubasomeza amata y’umwuka adafunguye mu ndirimbo nshya yise "Amenya". Ibi byatumye batangira kwibaza bati: "Ubu Koko muri BK Arena bizaba bimeze gute?".
“Amenya” yasohotse uyu munsi tariki 30 Gicurasi 2025, ikaba iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki. Iyi ndirimbo ikurikiye “Uri Byose Nkeneye”, indirimbo imaze gufasha imitima ya benshi binyuze mu butumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana.
Richard yagaragaje ibyishimo byo gusangiza abatuye isi ubutumwa bw’Imana binyuze muri iyi ndirimbo nshya.
BK Arena Yahumuye!
Mu byishimo,mu munezero usendereye umutima, iyi niyo soko avomamo indirimbo z’amashimwe.
Operation BK Arena yatangiye
Yanatangaje ko igitaramo “Niwe Healing Live Concert” kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena i Kigali, aho yatumiwe na Sosiyete ya Fill the Gap. Ni igitaramo kinini cyateguwe nk’umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga no kwakira gukiza kw’Imana ku buryo bw’umwihariko.
Mu magambo ye bwite, Richard yavuze ati: “Nishimiye gusangiza abantu ubutumwa bw’Imana buri muri iyi ndirimbo nshya.”
IBYO UKWIYE KUZIRIKANA
Indirimbo “Amenya” – Yasohotse none, tariki 30 Gicurasi 2025
Igitaramo “Niwe Healing Live Concert” – 23 Kanama 2025 muri BK Arena, Kigali
Tegura umutima n’ubugingo bwawe. Igihe cyo guhura n’Imana kirageze.
Ni nko kunywa inshyushyu y’inyambo. Ryoherwa n’indirimbo nshya ’’Amenya’’