Korayi ya Siloam yo Kumukenke yanditse amateka adasanzwe yo kuzuza abantu ibihumbi muri Camp Kigali, aho igitaramo "Ndi Uwa Kristo" gisize abantu benshi bakiriye agakiza.
Nyuma y’iminsi ivuga ko yiteguye neza kandi idafite ubwoba kuko iyobowe n’Umwuka Wera, Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke yasohoje ibyo yasezeranyije, aho igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" cyabereye muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026 cyanditse amateka adasanzwe.
Mu gihe ubuyobozi bwa Siloam Choir bwari bwaratangaje ko bwahisemo kwimura igitaramo bukivana muri Dove Hotel bukakijyana muri Camp Kigali kugira ngo haboneke umwanya uhagije ku bakunzi babo, na bwo ntibyari bihagije. Ahagana Saa Kumi z’umugoroba, Camp Kigali yari yamaze kuzura, ibintu byatangaje benshi bari baje gukurikira iki gitaramo.
Abari bitabiriye bakomeje gusangiza abandi amashusho n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo abantu bari benshi, bamwe bavuga ko ari kimwe mu bitaramo bya Gospel byitabiriwe cyane muri uyu mwaka.
Mu gushimangira ko ivugabutumwa ari umurimo bahuriraho nk’Abakristo, Siloam Choir yanahaye umwanya Nyarugenge Worship Team, bari baratumiwe muri iki gitaramo, na bo batanga ubuhamya bwabo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubwo indirimbo zakomezaga gusimburana, ibintu byahindutse cyane igihe Siloam Choir yageraga ku rubyiniro, ikaririmba indirimbo yayo yamamaye cyane "Warandondoye", imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni esheshatu kuri YouTube.
Abantu ibihumbi bari muri Camp Kigali bahise baririmbana n’iyi korali, barambura amaboko, bamwe bararira, abandi barasenga, mu gihe ubutumwa bw’iyo ndirimbo bwakomezaga gukora ku mitima ya benshi.
Mu gitaramo kandi hagaragaye abahanzi bakomeye nka Jado Sinza na Bosco Nshuti, bamwe mu banyuze muri Siloam Choir, bayoboye zimwe mu ndirimbo, ibintu byakiriwe neza n’abari bahari.
Jado Sinza yifashishije umwanya ahamagarira abantu kuzitabira igitaramo cya Bosco Nshuti giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Serena Hotel.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, na we yitabiriye iki gitaramo, ari na we watanze Ijambo ry’Imana nk’uko byari byaratangajwe mbere.
Kimwe mu byaranze iri joro ni uko abantu benshi bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, ibintu ubuyobozi bwa Siloam Choir bwakomeje kuvuga ko ari byo bihembo bikomeye kurusha ibindi bwari butegereje.
Mbere y’iki gitaramo, Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yari yaratangaje ko intego yabo atari ugukora igitaramo gusa, ahubwo ko ari ukugeza abantu kuri Kristo.
Yari yaragize ati: "Niba hari icyo twakora ngo umuntu areke ibyaha twagikora uko cyaba kimeze cyose."
Yanashimangiye ko batazigera bishyuza abantu amafaranga yo kwinjira mu bitaramo byabo. Ati: "Nta na rimwe tuzigera twishyuza."
Mu gusubiza abibazaga niba umunsi umwe bazakora igitaramo cyo kwishyurwa bitewe n’ubwinshi bw’abakunzi babo, Sibomana Paul yongeye kubishimangira, avuga ko ubutumwa bwiza budakwiye kuba ubucuruzi.
Yagize ati: "Ntibishoboka. Ntidutekereza gukora igitaramo cyo kwishyuza. Twatanga icyo dufite cyose tukageza ubutumwa bwiza kuri bose."
Yanavuze ko iyo byaba ari byo bisaba kugira ngo umuntu yakire agakiza, batatinya no gutanga amafaranga menshi.
Ati: "N’iyo byasaba ko dutanga miliyoni imwe kuri buri muntu kugira ngo ave mu byaha, bibaye ari cyo bisaba, twabikora."
Muri iki gitaramo kandi, Siloam Choir yatunguye umufasha wa Rev. Isaie Ndayizeye, imwifuriza isabukuru nziza y’amavuko imbere y’imbaga yari yitabiriye.
Abitabiriye kandi bahawe amazi ya Vital’O, yatanzwe na Bralirwa, imwe mu baterankunga b’iki gitaramo. Hari kandi abandi bafatanyabikorwa barimo Happy Kids, Iganeza, Sinza Coffee Shop n’abandi bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.
Igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" cyabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 Siloam Choir imaze mu murimo watangiye nk’itsinda ry’abanyamasengesho mu 1996, mbere yo kwitwa Siloam Choir mu 1998 no gutangira umurimo wo kuririmba.
Ku bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel, iki gitaramo cyongeye kwemeza ko Siloam Choir ikomeje kuba imwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wa Gospel mu Rwanda, aho ikomeje guhuza ivugabutumwa, ubuhanzi n’ubwitabire budasanzwe bw’abakunzi bayo.
Jado Sinza yayoboye imwe mu ndirimbo kandi asaba abantu kuzashyigikira igitaramo cya Bosco Nshuti giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Serena Hotel.
Bosco Nshuti yayoboye imwe mu ndirimbo, iteraniro rirambura amaboko riririmbana na we.
Umufasha wa Rev. Isaie Ndayizeye yatunguwe n’abaririmbyi ba Siloam Choir bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko imbere y’imbaga yari yitabiriye.
Rev. Isaie Ndayizeye yigishije Ijambo ry’Imana mu gitaramo “Ndi Uwa Kristo” cyabereye muri Camp Kigali.
Sibomana Paul, Perezida wa Siloam Choir, yashimangiye ko intego y’iyi korali ari ukugeza abantu kuri Kristo
Nyarugenge Worship Team yafashije Siloam Choir mu kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo.
Siloam Choir yanditse amateka ubwo Camp Kigali yuzuraga hakiri kare, abantu benshi bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.