× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yasuye murumuna wa Mitsutsu urembeye mu bitaro amusigira ihumure

Category: Health  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yasuye murumuna wa Mitsutsu urembeye mu bitaro amusigira ihumure

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yasuye kandi ahumuriza murumuna w’umunyarwenya Mitsutsu uri kwivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Israel Mbonyi amusuye nyuma y’uko uyu munyarwenya atangaje ko umuvandimwe we akunda cyane indirimbo za Mbonyi ndetse ko zimusubizamo imbaraga muri ibi bihe bikomeye arimo.

Amashusho n’amafoto byasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Israel Mbonyi yageze kwa Desire, bakagirana ibihe byuje amarangamutima, ibintu byashimishije Mitsutsu n’umuryango we.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Mitsutsu yagaragaje ko uru ruzinduko rwabazaniye ibyishimo byinshi, ashimira Israel Mbonyi ku mutima mwiza yagaragaje.

Umunyamakuru Babu yifashishije urubuga rwe rwa Instagram rwa RUA Rwanda, nk’umwe mu batumye iki gikorwa gishoboka, dore ko ari we wagiranye bwa mbere ikiganiro na Mitsutsu, yagize ati: "Umutima wanjye urishimye, uwa Mitsutsu na wo urishimye, ariko by’umwihariko uwa Desire umuvandimwe we. Imana iguhe umugisha Israel Mbonyi."

Mitsutsu amaze imyaka ibiri arwaje murumuna we, ufite uburwayi bwatangiriye ku zuru nyuma bugakwira mu isura yose. Mu minsi ishize, yari yatangaje ko kimwe mu byifuzo bikomeye bya murumuna we ari uguhura na Israel Mbonyi, kuko indirimbo ze zimukomeza kandi zikamwongerera ibyiringiro.

Uru ruzinduko rwakoze ku mitima ya benshi, kuko Israel Mbonyi yahamagawe akaba yitabye, kandi akagira icyo akora. Ibikorwa nk’ibi by’urukundo no gusura abarwayi bya Israel Mbonyi byasigiye Desire imbaraga zo gukomeza kwizera no kwihangana.

Ku bakomeje kwifuza gufasha Desire gukomeza kwivuza, bashobora gutanga ubufasha banyuze kuri iyi nimero: 0781967293, yanditse kuri Kazungu Emmanuel (Mitsutsu).

Israel Mbonyi yasuye Desire, murumuna wa Mitsutsu urwariye mu bitaro bya Kanombe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.