Umusizikazi n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu busizi no mu mivugo y’ubukwe, Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi ku izina ry’ubuhanzi Nadia Umurizabageni, yashimiye Imana yabanye na we mu mwaka ushize, avuga no ku mishinga ya 2026
Uyu musizikazi yatangaje ko umwaka wa 2025 wabaye uw’agaciro gakomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, by’umwihariko mu busizi, ubukwe n’ibikorwa by’umuco nyarwanda. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Paradise, aho yagarutse ku byamunejeje, ibibazo yahuye na byo, n’icyerekezo afitiye umwaka utaha.
Mu magambo ye, Nadia yashimangiye ko kimwe mu byamunejeje cyane ari uko uyu mwaka inganzo ye yamugejeje mu ntara zose z’u Rwanda, aho yagendaga ajyanywe n’akazi ke k’ubusizi no gusohora abageni.
Yagize ati: “Ndashimira ukuntu umwaka urangiye intara zose z’igihugu nzizi, nzigezemo, kandi nazigiyemo njyanywe n’akazi kange nkora k’ubusizi no gusohora abageni nkabariza.”
Yongeyeho ko mu 2025 yakoze imivugo myinshi y’ubukwe ndetse akaba na MC mu bukwe butandukanye, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru aho yayoboye ubukwe bw’abageni batandatu, harimo n’abo yasohoye mu turere twa Gakenke na Musanze.
Mu Majyepfo, Nadia yakoreye mu turere twa Nyanza na Muhanga, mu Burengerazuba agera i Rusizi, mu Burasirazuba akorera Nyagatare, Kayonza na Rwamagana.
Aho hose, yibandaga ku gusohora abageni no kubavugira imivugo y’ubukwe ibarizwa mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, anabasengera kugira ngo urugo rwabo ruzabahire, babane mu mahoro no mu rukundo nk’uko Imana ibyifuza.
Uyu musizi yashimiye by’umwihariko abantu n’imiryango bagize uruhare mu iterambere ry’ubusizi bwe. Yavuzemo Humura Family, umusizi mugenzi we Boyfriend Patrick, n’abagize Management ye ya TFS (Trinity For Support) barimo Habiyakare Jean D’Amour (Amourkare) wamufashije mu kwandika inkuru zitandukanye mu binyamakuru, Uwifashije Foroduard (Obededomu) wamwanditseho inkuru mu bitangazamakuru binyuranye, akaba na nyiri TFS.
Yashimiye kandi na Mugisha Patient For Sure wamufashije mu gutunganya amashusho y’ibisigo bye byose byasohotse muri uyu mwaka, birimo Data Nzira Iki? cyakunzwe cyane, Macibiri, Kibondo na Wisanza Ibyo Usanze.
Yanashimiye Umunyamakuru Nyawe Lamberto CK wa Kigali Connect, bakorana muri TFS, ndetse na Divine Muntu nk’umuhanzi babana muri TFS wamugiriye inama nk’umufatanyabikorwa wa hafi.
Nadia yanagarutse ku ruhare rw’abari hanze ya TFS, barimo umunyamakuru wa MIE wamufashije kwamamaza igisigo cye akoresheje Instagram yabo, n’inshuti ye, umukinnyi wa filime Mimi Mireille, anashimira cyane nyina wamubaye hafi mu bihe byose, by’umwihariko mu bihe byari bigoye. Yashimiye kandi ababyeyi b’abana bagaragara mu bisigo bye nka Macibiri, bamwemereye kubakoresha nta kiguzi, ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye bose bakomeje kubisangiza abandi no kumusengera.
Nubwo yishimira byinshi, Nadia yemeye ko umwaka utaranzwe n’ibyishimo gusa. Ikibazo gikomeye yahuye na cyo ni ukurwaza nyina, by’umwihariko igihe yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Gusa, yavuze ko ibyo byamweretse agaciro k’inshuti nyazo, ati: “Nabonye uko muri uyu mwaka nagize inshuti z’agaciro kuruta ibindi byose.”
Mu bijyanye n’iterambere ku mbuga nkoranyambaga, Nadia yashimangiye ko konti ze zakuze cyane, by’umwihariko kuri TikTok aho ageze ku bihumbi 20 by’abamukurikira, asaba abakunzi b’ibihangano bye gukomeza kumushyigikira no kuri YouTube.
Yongeyeho ko uyu mwaka ari wo abantu bishimiyemo ibisigo bye kurusha ikindi gihe cyose, bikamufasha kumenyekana kurushaho no gukura mu myumvire, cyane cyane mu gufata imyanzuro ishingiye ku byiza n’ibibi yanyuzemo.
Uyu musizi abarizwa mu ishami rya Umurage Art, rya Label ya Trinity For Support (TFS), aho akora nka Brand Ambassador ushyigikira iterambere ry’umuco nyarwanda binyuze mu busizi.
Ku wa 21 Ugushyingo 2025, yasohoye igisigo gishya “Wisanza Ibyo Usanze” ari na cyo aheruka, kigamije gukangurira urubyiruko kwirinda imyitwarire idafite intego, cyane cyane ibishuko by’ubusambanyi n’uburara. Iki gisigo cyafatiwe amashusho i Gasanze mu Mujyi wa Kigali, gitunganywa na Patient Mugisha For Sure, umufatanyabikorwa we wa hafi muri TFS.
Nadia azwi cyane ku bisigo birimo Data Nzira Iki?, Icupa, Kibondo na Macibiri, aho agaragaza amarangamutima y’abantu bahuye n’imibereho ikarishye cyangwa batagize amahirwe mu buzima. Ibi bisigo, bifatanije n’izina yamenyekanyeho ryo gusohora abageni, byamuhesheje izina ry’icyubahiro “Umurizabageni”, risobanura “uriza abageni”.
Nubwo amaze kugera kuri byinshi, Nadia ntahisha ko agifite imbogamizi zimuca intege rimwe na rimwe. Yagize ati: “Ikinca intege ni uko ntarabona umusaruro nk’uko mbyifuza ngo mbe nahura n’abandi basizi bakomeye, kuba ndi kure y’aho nagakoreye ibisigo, no kuba ntakora interview zihagije mu binyamakuru bitandukanye.”
Yongeyeho ko kubura amahirwe ahagije yo gukora performance byagiye bigira ingaruka ku marangamutima ye, nubwo yishimira ko muri uyu mwaka yabonye aho abikorera cyane kurushaho.
Mu gusoza, Nadia yatangaje ko mu mwaka wa 2026 ateganya gusohora ibisigo bishya, gukora indirimbo mu gihe nta gihindutse, ndetse no gutangiza umushinga wo gukora amafilime yo ku rwego rwo hejuru.
Yagaragaje icyizere ko urugendo rwe ruzakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuco n’ubuhanzi nyarwanda bwubahisha Imana, ashimangira ko urugendo rwe rushingiye ku murava, ku bufatanye no ku kwizera Imana.
Nadia Umurizabageni akwifurije umwaka mushya muhire wa 2026
Ongera wumve inganzo y’uyu musizi, mu bisigo byose yashyize hanze mu mwaka wa 2025
Data Nzira Iki?
Macibiri
Kibondo
Wisanza Ibyo Usanze