× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rabagirana Festival: 2026 Tonzi yavuze ko Imana ’ihora imutera inda’, bisetsa cyane abanyamakuru

Category: Crusades  »  4 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rabagirana Festival: 2026 Tonzi yavuze ko Imana 'ihora imutera inda', bisetsa cyane abanyamakuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku iserukiramuco rya Rabagirana Festival 2026, umuramyi Tonzi yavuze ko Imana ihora ’imutera inda’; mu gihe Peace Nicodeme yemeje ko nta muntu n’umwe mu bazitabira Rabagirana Festival uzataha arakaye.

Muri Dove Hotel ku wa 23 Nyakanga 2026, abategura Rabagirana Festival 2026 batangaje ko biteguye kuzenguruka uduce dutandukanye tw’u Rwanda batanga ubutumwa bw’ibyiringiro n’urukundo rwa Yesu Kristo, bakazatangirira i Musanze ku wa 26 Nyakanga 2026.

Muri Iki kiganiro cyayobowe na Gatete Gilbert, Umuyobozi wa Sion Foundation itegura Rabagirana Festival bwana Peace Nicodeme, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bw’ihumure, agaragaza ko Yesu Kristo akunda abantu bose.

Yashimiye abahanzi bemeye kwitangjra iki gikorwa barimo Tonzi, Theo Bosebabireba, El-Max Kagomakimana, Eric ndetse na DJ Spin uzaba asusurutsa abazitabira iki giterane.

Yatangaje ko igitaramo cya mbere kizabera ku kibuga cya Karwasa mu Karere ka Musanze ahateganyijwe kwakira abantu bagera ku 5,000.

Mu mwanya w’ibibazo, umunyamakuru wa Paradise yabajije ibibazo bibiri byasetse benshi. Ikibazo cya mbere cyari kigenewe uwari uhagarariye uruganda rwa Better Paints ruzwiho mu gukora amarangi meza:

Tonzi ati "Imana ihora intera inda"

Ati: "Mwavuze ko Better Paints ituma abantu barabagirana kandi abazitabira igiterane bazanatsindira amarangi. None se umuntu naramuka atsindiye irangi ariko akaba adafite inzu yo kurisiga, Better Paints izamwubakira inzu cyangwa izamubwira ngo banza uzamure inkuta?"

Mu gusubiza, uwari uhagarariye Better Paints yavuze ko nibigaragara ko uwatsinze akeneye ikindi kintu kurusha amarangi, harebwa uburyo ashobora kuguranirwa akabona icyamufasha kurushaho.

Ikibazo cya kabiri cyabajijwe Peace Nicodeme. Umunyamakuru wacu yagize ati: "Mwavuze ko Rabagirana ituma abantu barabagirana. Ese nimubona umuntu avuye muri iki giterane agataha akirakaye nk’uko yaje, muzavuga ko warranty ya Rabagirana itamufashe?".

Nicodeme yasubije aseka, avuga ko yizeye neza ko nta muntu uzataha atishimye cyangwa arakaye, kuko ubutumwa bwa Kristo buzahindura imitima y’abazitabira.

"Rap si iy’ibirara"

Umuraperi Elmax Kagomakimana yabajijwe ku myumvire ya bamwe bavuga ko injyana ya Hip Hop cyangwa Rap ari iy’ibirara.

Yabasubije ati: "Ni mundebe! Ese murabona meze nk’ikirara?". Yakomeje avuga ko Imana ishobora gukoresha Rap nk’uko ikoresha izindi njyana zose mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

Yavuze ko azajya i Musanze yitwaje ibintu bitatu: Gutangaza ko Kristo akiza kandi agira neza; Gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe n’uko Imana yamukuye mu buzima bugoye no Guhamya ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ikomeza abakiranutsi.

Tonzi yasekeje cyane abanyamakuru!

Mu gusoza ikiganiro, Tonzi yabajijwe ubutumwa bwihariye ageneje abanyamusanze. Mu mvugo yasekeje abanyamakuru, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo "Humura", yagize ati: "Buri munsi Imana intera inda kandi mpora nyisaba kuntera izindi nda."

Akivuga gutya, abanyamakuru bahise baseka cyane bibaza icyo ashatse kuvuga, ariko nyuma y’uko abasobanuriye icyo yashakaga kuvuga, bamukomeye amashyi, bamwe barongorerana mu rwenya rwinshi bati "subirayo nta mahwa".

Tonzi yasobanuye ko "gutera inda" yavugaga ari uguhabwa ubutumwa bushya ndetse n’ibihangano bishya byo kuririmba, asaba n’abandi bahanzi gukomeza gusenga Imana kugira ngo ikomeze kubaha ubutumwa bushya bwo kugeza ku bantu.

Abateguye Rabagirana Festival bavuze ko batewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Dove Hotel, Urwego Finance, Better Paints n’abandi..

Banatangaje ko abazitabira igiterane bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo Mituweli na Minerval, hagamijwe gufasha abaturage mu mibereho yabo.

Mu gusoza, Peace Nicodeme yasabye Abanyarwanda, cyane cyane abo mu Karere ka Musanze no mu nkengero zako, kuzitabira ku bwinshi

Rabagirana Festival izaba ku Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, ku kibuga cya Karwasa, kugira ngo bahabwe ubutumwa bw’ibyiringiro, umunezero n’ibyiringiro biboneka muri Yesu Kristo.

Sion Foundation yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri Rabagirana Festival 2026

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.