Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa yavuze ko indirimbo ye nshya yise "Intare" irenze ku gushimisha amatwi y’abakunzi b’umuziki, ahubwo ko igamije no kwigisha abantu kubaha abo Imana yatoranyije.
Indirimbo ifite intego ebyiri ari zo kwibutsa abantu no kubigisha kubaha abantu Imana yatoranyije; no kubibutsa ko uburinzi bwabo buturuka ku Mana, atari ku bushobozi bwabo.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Paradise nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yasohotse ku wa 22 Nyakanga 2026, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Asobanura icyamuteye kwandika "Intare", Gad yavuze ko yashakaga kwibutsa abantu ukuri ku bwoko Imana yihitiyemo.
Yagize ati: "Intandaro yo kwandika ’Intare’ yaturutse ku ishyaka ryo kwibutsa abantu ukuri kw’ubwoko Imana yihitiyemo, ko hari abantu, nubwo bakiri mu isi kandi rimwe na rimwe bagakubitwa n’intege nke nk’abandi, badakwiye gusuzugurwa cyangwa guhangarwa."
Yakomeje avuga ko ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo ari ukwerekana ko ubudahangarwa bw’abizera butava ku mbaraga zabo.
Ati "Ubutumwa nyamukuru ni uko ubwo bwoko bufite uburinzi n’ubudahangarwa budasanzwe budaturutse ku bushobozi bwabo cyangwa gukiranuka, ahubwo buturuka ku isezerano ryabo n’Imana n’ubuntu bw’Imana."
Gad Rwizihirwa yavuze ko nubwo indirimbo ze zose ziba zigamije guhumuriza no gukomeza abantu, "Intare" yo ifite ubutumwa bwihariye.
Yagize ati: "Indirimbo zanjye zose — ’Humura,’ ’Genda,’ ’Agati (Ubutabazi)’ — zihuriza ku guhumuriza no gukangura abantu. Ariko ’Intare’ ifite intego yihariye: kwigisha abantu kubaha abizera, abasizwe kandi batoranijwe n’Imana."
Yongeyeho ko iyi ndirimbo iburira abantu kwirinda gucira urubanza abo Imana yihitiyemo, aho yagize ati "Iratanga inama zo kudacira imanza abo bantu cyangwa kubateza isi mu gihe bakosheje, tuzirikana ko urubanza rw’Imana ku bantu bayo rutandukanye n’uko isi ibona ibintu."
Abajijwe ubutumwa ashaka kugeza ku muntu uri mu bihe bikomeye cyangwa ufite ubwoba bwo guhagarara ku kwizera kwe, Gad yavuze ko "Intare" imwibutsa ko Yesu ari we mbaraga z’abizera.
Ati: "Ku muntu uri mu bihe bikomeye cyangwa ufite ubwoba bwo guhagarara ku kwizera kwe, ’Intare’ imubwira ko hari Intare yo mu muryango wa Yuda — Yesu ubwe — iri hagati mu bizera. Ariko mbere y’ibindi byose, iramusaba gusuzuma urugero rw’ukwizera afite muri We."
Uyu muramyi yavuze ko uburyo abakunzi bakiriye iyi ndirimbo bwamurenze. Yagize ati: "Abakunzi bayakiriye neza ku rugero rwo hejuru — benshi bavuze ko batarambirwa kuyumva, ahubwo bayigize iyabo bwite, ikaba yarabaye indirimbo bahuza na yo mu buzima bwabo bwa buri munsi."
Yahishuye kandi ko "Intare" atari yo herezo ry’ubutumwa afite, ahubwo ko hari izindi ndirimbo ziri gutegurwa.
Yagize ati: "Nyuma ya ’Intare,’ abakunzi bitegure indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, indirimbo zizagenda zikora ku bugingo bw’abantu nk’uko Umwuka Wera ubishaka kandi yabiteganyije."
Indirimbo "Intare" yasohotse ku wa 22 Nyakanga 2026. Yanditswe ndetse inaririmbwa na Gad Rwizihirwa, amajwi atunganywa na Boris Pro, amashusho ayoborwa na MUSINGA, mu gihe Gad ari na we wakoze iyandikwa ry’amajwi (Recording Engineer).
Kuva yasohoka, iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba Gospel, aho ubutumwa bwayo bwibanda ku kwibutsa abantu kubaha abo Imana yitoranyirije no kwizera uburinzi bwayo.
Gad Rwizihirwa yemeza ko ibyo ateganya imbere biruta ibyo yakoze mu hahise
Reba indirimbo Intare kuri YouTube