Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, Itorero Noble Family Church, binyuze mu ishami ryayo rya Women Foundation Ministries, ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo, bafatanze ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa 2,000.
Itorero Noble Family Church na Women Foundation Ministries, ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo bakoze igikorwa cy’ubugiraneza cyo gufasha abana bo mu miryango itishoboye, by’umwihariko abana b’abakobwa, babaha ibikoresho by’isuku mu kubafasha gukomeza ubuzima bwabo n’amasomo badafite imbogamizi zituruka ku kubura ibikoresho by’ibanze.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinyinya nyuma y’uko abagize Women Foundation Ministries bahagurukiye ku cyicaro cya Women Foundation ku Kimihurura Saa Tatu za mu gitondo, bagakomereza ahatangiwe imfashanyo.
Mu ijambo rye, Apôtre Mignonne Kabera, washinze akaba anayobora Noble Family Church ndetse na Women Foundation Ministries, yavuze ko bishimiye kuba bitabiriye ubutumire bw’Akarere ka Gasabo nk’abafatanyabikorwa, bagafatanya mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: "Twanejejwe no kwitabira ubutumire baduhaye nka Noble Family Church ndetse na Women Foundation bwo ku wa 24 Nyakanga 2026, nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo."
Yakomeje avuga ko Itorero ayoboye ryemera ko kubaka igihugu bitangirira ku kubaka umuryango no kwita ku mwana. Ati: "Twe nk’Itorero Noble Family Church twizera ko kubaka umuryango n’igihugu bitangirira ku kwita ku mwana."
Apôtre Mignonne yasobanuye ko bahisemo kwita cyane ku bana b’abakobwa kugira ngo badakomeza guhura n’ibibazo biterwa no kubura ibikoresho by’isuku.
Yagize ati: "Ni yo mpamvu twiyemeje kugira uruhare mu gufasha abana b’abakobwa kugira ubuzima bwiza, kubigisha kugira isuku no kubafasha gusobanukirwa akamaro ko kwiyitaho. Turifuza ko umwana w’umukobwa atazongera guhura n’ibibazo biterwa no kubura ibikoresho by’isuku cyangwa kubura ibyo akeneye."
Yakomeje avuga ko buri mwana w’umukobwa akwiriye guhabwa amahirwe yo gukura afite icyubahiro n’icyizere. Ati: "Buri mwana w’umukobwa akwiriye kugira icyubahiro, ubuzima bwiza n’amahirwe angana n’ay’abandi, agakura neza kandi akagera ku nzozi ze."
Yatangaje ko muri iki gikorwa hateguwe ibikoresho bizahabwa abana b’abakobwa 2,000, aho buri wese azahabwa ibikoresho by’isuku birimo kotegisi ebyiri, isabune yo kwisukura, amavuta yo kwisiga, umuti w’amenyo n’uburoso bw’amenyo.
Yavuze ko n’ubwo umuhango wabereye i Kinyinya, ibi bikoresho bizagezwa no mu bindi bice by’Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere.
Ati: "Turashimira Akarere ka Gasabo ku bufatanye bwiza. Ku myaka irenga makumyabiri dukorana na ko ntikigeze kadutererana. Kazadufasha kugeza ibi bikoresho no mu tundi duce tutari Kinyinya gusa."
Yavuze ko icyizere cyabo ari uko ibi bikoresho bizafasha abana gukomeza amasomo yabo no kwirinda ibibazo bishobora guterwa no kubura ibyo bakeneye.
"Turizera ko ibi bikoresho bizabafasha gukomeza amasomo yabo, kwigirira icyizere no kurindwa ibishuko bishobora guturuka ku kubura ibyo bakeneye."
Apôtre Mignonne yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ndetse n’ubw’Igihugu ku bufatanye bukomeje gutuma ibikorwa nk’ibi bigerwaho.
Yagize ati: "Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku bufatanye bwiza no gukomeza gushyigikira ibikorwa byiza byo gushyigikira abaturage. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kuko ari bwo budushyigikira bukadufasha."
Yanashishikarije buri wese kugira uruhare mu kurinda abana no kubitaho. Ati: "Iyo dufashije umwana, tuba dufashije umuryango. Iyo dufashije umuryango tuba dufashije Igihugu. Rero fasha umuryango, uzaba ukijije Igihugu."
Yasoje ashingira ubutumwa bwe ku ijambo ryo muri Yesaya 1:19 rigira riti: "Nimwemera mukumvira, muzarya ku byiza byo mu gihugu."
Visi Meya wa Gasabo yagaragaje impungenge z’ubusinzi n’ibiyobyabwenge
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mudaheranwa Regis, yashimiye Noble Family Church na Women Foundation ku ruhare bakomeje kugira mu mibereho y’abaturage.
Yavuze ko Akarere ka Gasabo gafite abana benshi bari mu masite y’ibiruhuko, ari na yo mpamvu ubufatanye nk’ubu bufite akamaro gakomeye.
Yagize ati: "Muri Gasabo hari site 15 z’icyitegererezo. Mu bana barenga ibihumbi 5 bari kuri izo site, twasanze abakobwa bagera ku bihumbi 1.8 ari bo bakeneye cyane ibi bikoresho, kandi rwose bizasagukaho."
Yagarutse kandi ku rugamba rwo kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge. "Turi kurwanya ubusinzi. Inzoga abantu bazinywe gake. Nibakomeza kuzisinda, Imana izabatwika."
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umuhango, yavuze ko Akarere ka Gasabo gafite abana benshi kurusha utundi turere. Ati: "Dufite abana benshi ku masite. Mu Karere ka Gasabo hose ni abana basaga ibihumbi 5.4 bari kuri site 79 ziri mu tugari 73."
Yavuze ko abana b’abakobwa bari muri izi ngando ziswe Intore mu Biruhuko, aho abana bahugurwa mu kugaragaza impano zabo, bazahabwa ibikoresho bizabafasha kumara ukwezi bafite isuku.
"Ibikoresho bimwe byari byarabonetse, ibindi bitanzwe uyu munsi. Abana b’abakobwa bazaba bafite kotegisi, isabune n’ibindi bikoresho bizabafasha kugira isuku no gukomeza amasomo yabo."
Yongeye gushimangira ko ubusinzi ari kimwe mu bibazo bikomeje guhungabanya urubyiruko. Ati: "Abantu bari gusinda cyane. Turi kurwanya ubusinzi kuko urubyiruko ruri kuducikaho bitewe n’ibiyobyabwenge. Gusinda na byo ni ukuyoba ubwenge."
Yagaragaje ko akarere kafunze utubari twinshi tutujuje ibisabwa, ati "Muri Gasabo twafunze utubari ibihumbi 3.4, nyamara ibigo by’ubuvuzi bya Leta n’ibyigenga ntibirenga 300. Aho twarwanyije ubusinzi, ibyaha byaragabanutse."
Yashimangiye ko amadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa bakomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, ati "Twishimira gukorana n’amadini n’amatorero kuko duhuza muri byinshi. Twese turwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi no guhohotera abana."
Yasabye ko ubwo bufatanye bwakomeza, anashimira by’umwihariko Noble Family Church ku bikorwa byayo. Yagize ati: "Noble Family Church ni urugero rwiza natanga. Badukoreye ibidasanzwe."
"Ubu bagiye kuduha miliyoni 10 ku wa 11 Kanama 2026 zo gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwaka ushize baduhaye miliyoni 16 Frw, kandi ubu turi gukorana no mu bikorwa by’isuku. Turabashimira cyane."
Apôtre Mignonne: "Twizera ko kwizera kujyana n’ibikorwa"
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa, Apôtre Mignonne Kabera yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishingiye ku nsanganyamatsiko y’Itorero Noble Family Church igira iti "Kwizera mu Bikorwa."
Yagize ati: "Tugira insanganyamatsiko mu Itorero ryacu ivuga ngo ’Kwizera mu Bikorwa.’ Iyo nsanganyamatsiko ihera ku Ijambo ry’Imana ariko hakabaho no gufasha abantu."
Yakomeje avuga ko urugero rwa Eliya rwabigishije ko ubutumwa bwiza bugomba kujyana n’ibikorwa bifasha abaturage.
Ati "Eliya yahereye ku baturage abasaba guhumanura amazi. Natwe twifuza ko Ijambo ry’Imana rijya mu bikorwa, tugakorana n’abo duturanye."
Yavuze ko bafite n’ibikorwa birimo iguterane kizabera muri BK Arena bise All Women Together, ariko ko bifuza no kugera hanze y’insengero.
"Ibi ni outreach, tukagera no hanze y’itorero. Twumva ko natwe nk’abafatanyabikorwa twagira icyo dukora kugira ngo umwana w’umukobwa agire icyo ageraho. Ni ukugira isuku mu mutwe ariko no ku mubiri ikaba ihari."
Yasoje avuga ko kwita ku bana b’abakobwa ari ugushyigikira ejo hazaza h’Igihugu, ati "Igihugu na cyo cyashyize imbaraga mu kwita ku mwana w’umukobwa. Natwe twifuza gutanga umusanzu kugira ngo arusheho gukura neza."
Iki gikorwa cyashimangiye ubufatanye hagati y’Itorero Noble Family Church, Women Foundation Ministries n’Akarere ka Gasabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abana, cyane cyane abana b’abakobwa, binyuze mu kubafasha kubona ibikoresho by’isuku no kubaha ubutumwa bubashishikariza kwiyitaho no gukomeza kwigirira icyizere.
Noble Family Church iri kwitegura igiterane mpuzamahanga ikora buri mwaka, cya All Women Together. Icyo muri uyu mwaka kizabera muri BK Arena tariki ya 11-15 Kanama 2026.
Mu bazagabura ijambo ry’Imana muri iki giterane kibaze kuba ubukombe mu Rwanda na Afrika, harimo bamwe mu bavugabutumwa bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Dr. Bill Winston (USA), Pastor Matthew Ashimolowo (u Bwongereza);
Dr. Cindy Trimm (USA), Bishop Funke Felix Adejumo (Nigeria), Pastor Jessica Kayanja (Uganda), Rev. Julian Kyula (Kenya), Pastors Kingsley & Mildred Okonkwo (Nigeria), na Dr. Patience Melengana (Afurika y’Epfo).
Hazabaho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zizayoborwa na Precious Stone Worship Team, itsinda ry’abaramyi rya Noble Family Church na Women Foundation Ministries, ndetse n’abaramyi bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Dr. Sarah K (Kenya), Ntokozo Mbambo na Nqubeko Mbatha (Afurika y’Epfo) na Chevelle Franklyn (Jamaica).
Iki giterane ntabwo kizaba kigizwe gusa n’amateraniro yo gusenga, ahubwo kizaba kirimo gahunda zitandukanye zirimo"Evening Crusades", "Ni Jye Wa Mugore", "Men of Issachar", "Women & Girls Brunch", "My Identity Sessions", "Ministers & Workers Sessions", ndetse n’ibirori byihariye bya "Extended Ni Jye Wa Mugore Celebration".
Hatanzwe ibikoresho bigera ku bihumbi 6 ku bana bagera mu bihumbi 2
Apôtre Mignonne Kabera yavuze ko ibikorwa nk’ibi byubaka igihugu
Visi Meya wa Gasabo, Mudaheranwa Regis, yashimiye ubufatanye n’ubwitange bwa Noble Family Church
Gasabo: Noble Family Church yatanze ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa 2,000