× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya byinshi ku munsi mukuru w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu Abahamya ba Yehova bari kwitegura kwizihiza

Category: Crusades  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Menya byinshi ku munsi mukuru w'Urwibutso rw'Urupfu rwa Yesu Abahamya ba Yehova bari kwitegura kwizihiza

Abahamya ba Yehova aho bari ku isi hose bari muri gahunda yo gutumira abantu mu munsi mukuru ngarukamwaka bagira w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu Kristo.

Iki gikorwa kimaze ibyumweru bibiri, kikaba kizarangira mu cyumweru cya gatatu cyo gutumira, ari na wo munsi Urwibutso rw’Urwurupfu rwa Yesu uzaberaho. Cyatangiye ku itariki ya 3 Werurwe 2024, kikaba kizarangira ku munsi nyiri izina, ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024 izuba rirenze, ahagana saa Kumi n’Imwe n’iminota mirongo ine n’itanu z’umugoroba (17:00).

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, mu matorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose hatanzwe imbwirwaruhame (discour) yihariye yavugaga ko ‘Umuzuko ugaragaza ko urupfu ruzatsindwa.’ Iyi mbwirwaruhame ni iyo guteguza abantu umunsi mukuru nyiri izina, kugira ngo bazawitabire bafite amakuru ahagije ku gitambo Yesu yatanze, ni ukuvuga ubuzima bwe n’amaraso yamennye kugira ngo acungure benshi.

Abahamya ba Yehova bibuka uyu munsi bashingiye ku magambo bafata nk’itegeko Yesu yahaye abigishwa be ryo kujya bibuka urupfu rwe. Yaravuze ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”-Luka 22:19.

Uyu munsi mukuru wabo umara amasaha 24, ariko inyigisho zifatwa nk’igikorwa nyiri izina cyo kwibuka mu materaniro aba yatumiwemo abantu b’ingeri zose umara isaha imwe. Aya materaniro y’isaha imwe atangizwa kandi akarangizwa n’indirimbo imwe n’isengesho ritangwa n’Umuhamya wa Yehova.

Ahanini aba agizwe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gisobanura icyo urupfu rwa Yesu rumariye abantu n’ukuntu ibyo Imana na Kristo bakoze bishobora kubagirira akamaro. Ushobora kuba warumvise ko Yesu yapfuye bitewe n’ibyaha by’abantu. Ariko se igitambo cy’umuntu umwe gishobora kugirira akamaro abantu babarirwa muri za miriyari batuye ku isi, utirengagije abapfuye n’abazavuka mu myaka iri imbere?

Iki kibazo n’ibindi bigendanye n’urupfu rwa Yesu bizasubirizwa mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ikwegereye cyangwa ahandi hateganyijwe n’itorero ryo mu gace k’iwanyu, ku munsi mukuru w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu. Kwinjira bizaba ari Ubuntu kuri buri wese, uwahawe ubutumire n’utarabuhawe.

Ushobora kumenya byinshi kurushaho uramutse usuye urubuga rwabo rwa www.jw.org/rw ukamenya n’ibindi byerekeye Abahamya ba Yehova ku isi bakabakaba miriyoni 9, muri afurika hafi miriyoni ebyiri, mu Rwanda babarirwa mu bihumbi 40.

Ku munsi w’Urwibutso biga ko umuzuko uzabaho kubera amaraso ya Yesu yamenetse

Ku isi hose bagira umunsi w’Urwibutso ubanzirizwa no gutumira abantu bose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.