× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bavuye mu cyumba cy’amasengesho, bubaka ADEPR Kacyiru, none bubatse imitima binyuze mu ndirimbo Amabuye

Category: Choirs  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bavuye mu cyumba cy'amasengesho, bubaka ADEPR Kacyiru, none bubatse imitima binyuze mu ndirimbo Amabuye

Mu rugendo rw’ivugabutumwa, hari amakorali afite amateka yihariye agaragaza uburyo umurimo w’Imana utangirira ku ntambwe nto ariko ukaguka kugera ku rwego rwo kuba icyitegerezo mu Itorero no muri sosiyete.

Korali Ijwi ry’Umwami Yesu, ifite amateka ashimishije yatangiriye mu cyumba cy’amasengesho, ikaza kuba imwe mu nkingi z’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Aimable Niyompuhwe umuyobozi w’iyi Korali yagaragaje ko amateka yayo atangira mu muryango w’abakristo ba ADEPR Kimihurura bahuriraga mu cyumba cy’amasengesho.

Mu mwaka wa 1991, ni bwo batangiye kuririmba mu materaniro ari abaririmbyi umunani gusa, bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Nyuma y’igihe gito, aba baririmbyi bagize uruhare rukomeye mu itangizwa ry’itorero rya ADEPR Kacyiru.

Ntibagarukiye ku kuririmba gusa, ahubwo banagize uruhare mu gushaka ikibanza cy’urusengero, kubumba amadafari no kwifatanya n’abandi mu kubaka inyubako ya mbere y’iri torero.

Uyu munsi, Ijwi ry’Umwami Yesu imaze kwaguka ku buryo ifite abaririmbyi barenga 150, ikaba ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo.

Ubutumwa bwubaka imitima

Indirimbo za Korali Ijwi ry’Umwami Yesu zibanda ku kubwiriza imbaraga z’Uwiteka. Indirimbo z’uyu mutwe w’abaririmbyi zivuga ku mbabazi zayo, gukiza ibyaha, gutanga amahoro no guhumuriza abari mu makuba.

Ziranashishikariza abakristo gushima no kuramya Imana, zigaragaza ko ari nziza, ishobora byose kandi ko ari yo mizero y’abayiringiye.

Imwe mu makorali afite amateka atangaje

Ubuyobozi bw’iyi Korali buvuga ko buri ndirimbo iba ifite intego yo kwegeza abantu kuri Kristo no kubafasha gukomeza urugendo rw’agakiza.

"Amabuye – ubutumwa bwo gukumbuza abera ijuru

Mu ndirimbo nshya yise "Amabuye", Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu yibutsa abakristo iherezo ryiza Imana yateguriye abayikunda. Iyi ni imwe mu ndirimbo zakunzwe hambere mu buryo bw’amajwi kuri ubu yamaze kongerwamo ibirungo inakorerwa amashusho mu buryo bugezweho.

Iyi ndirimbo ivuga ku murwa wera, aho abera bazatura iteka ryose, umurimo wabo ukazaba uwo guhimbaza no kuramya Imana ubuziraherezo.

Ubutumwa bukubiyemo bugamije gukumbuza abantu ijuru no kubakangurira gukomeza urugendo rwo kwizera kugira ngo bazagere muri urwo rurembo rwera.

Mu bikorwa by’umusamariya mwiza ,iyi korali ntiyasigaye inyuma.

Uretse ivugabutumwa mu ndirimbo, Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu inashyira imbaraga mu bikorwa by’urukundo n’iterambere.

Abayigize bafashanya mu mibereho ya buri munsi, bagashyigikirana mu iterambere ndetse bakagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’Itorero.

Mu byo bakora harimo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), gushyigikira ibikorwa by’uburezi, gutanga umusanzu mu ikoranabuhanga no gufasha indi mishinga igamije guteza imbere umurimo w’Imana n’imibereho myiza y’abakristo.

Nyuma yo kwitanga bakabumba amatafari yubakishijwe urusengero, kuri ubu Imana yabahundagajeho umugisha urimo no kubera no gutebeza.

Ibi byose bituma Ijwi ry’Umwami Yesu iba umuryango utanga urugero rw’uko ivugabutumwa rigomba kujyana n’ibikorwa bifasha abantu.

Hari izindi ndirimbo nyinshi zitegerejwe

Mu minsi iri imbere, Korali Ijwi ry’Umwami Yesu irateganya gusohora indirimbo nshya yitwa "Imizingo y’Ibitabo", ikazakurikirwa n’izindi zirimo "Inuma" n’izindi nyinshi zamaze gukorerwa amashusho agezweho.

Amavuta y’Imana abajojobaho nko ku ruhanga rwa Aroni.

Ubuyobozi bwatangaje ko bufite gahunda yo kujya busohora indirimbo imwe buri kwezi, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
RYOHERWA N’IYI NDIRIMBO’’AMABUYE’’IMWE MU NDIRIMBO ZANDITSE AMATEKA HAMBERE MU BURYO BW’AMAJWI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ikomeze ibagure ibakoreshe ibyubutwari

Cyanditswe na: xx  »   Kuwa 23/07/2026 15:10

Korali ijwi ry umwami YESU nikomereza ho yamamaze inkuru y agakiza YESU wabahamagaye ari kumwe namwe turaba kunda Ategeke Umwuka wera abashoboze inuma turayishaka vuba

Cyanditswe na: HD  »   Kuwa 23/07/2026 13:34