× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umurizabageni Nadia agiye gushyira hanze igisigo "Nanjye Ndi Umuntu" kivuganira abafite ubumuga

Category: Artists  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umurizabageni Nadia agiye gushyira hanze igisigo "Nanjye Ndi Umuntu" kivuganira abafite ubumuga

Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, agiye kongera gushyira hanze igihangano gitegerejwe na benshi, yise "Nanjye Ndi Umuntu", kizasohoka ku wa 27 Nyakanga 2026 Saa Yine z’igitondo ku muyoboro we wa YouTube

Nyuma y’ibisigo byakoze ku mitima ya benshi birimo Sinicuza na Hobe Rwanda, kuri iyi nshuro Nadia agarukanye ubutumwa bwihariye bugamije kuvuganira abafite ubumuga no kwibutsa sosiyete ko na bo ari abantu bafite agaciro, uburenganzira n’inzozi nk’iz’abandi.

Mu butumwa bwabanjirije isohoka ry’iki gisigo, Nadia yabwiye Paradise ko "Nanjye Ndi Umuntu" ari ijwi ry’abantu benshi batabasha kwivugira, rikazagaragaza ko kugira ubumuga atari amahitamo y’umuntu.

Yagize ati: "Iki gisigo kije kuvugira no guhumuriza abantu bafite ubumuga. Buri wese ufite ubumuga agira ati: ’Nanjye ndi umuntu, nkeneye ubumuntu, mumpe uruvugiro maze nivugire. Ubu bumuga mfite si amahitamo yanjye.’"

Yakomeje agaragaza ko ubutumwa butareba abafite ubumuga gusa, ahubwo ko bureba n’abatabufite, abasaba kububaha, kubagaragariza urukundo no kubaha amahirwe angana n’ay’abandi.

Ati: "Kugira ubumuga si amahitamo. Wowe ufite ubumuga humura, nawe urashoboye kandi wagera kuri byinshi. Wowe udafite ubumuga, ntufate ufite ubumuga nk’aho adakeneye uburenganzira bwe, kwitabwaho no gukundwa."

Mu nyigisho za Bibiliya, abantu bafite ubumuga ntibafatwa nk’abadafite agaciro. Ahubwo Yesu Kristo yakomeje kubegera, kubakiza no kubagaragariza urukundo.

Mu Yohana 9:1-3, igihe abantu babazaga impamvu umuntu yavutse ari impumyi, Yesu yabasubije ko atari ukubera icyaha cye cyangwa icy’ababyeyi be, ahubwo ko ari ukugira ngo imirimo y’Imana igaragare muri we.

Mu Yakobo 2:1-4, Bibiliya ibuza ivangura n’irondabwoko hagati y’abantu, isaba Abakristo kwakira buri wese nta kurobanura.

Naho muri 1 Abakorinto 12:22-23, Pawulo avuga ko ibice by’umubiri abantu bibwira ko bidafite agaciro ari byo biba bikenewe cyane, agaragaza ko buri muntu afite umwanya we imbere y’Imana.

Ibi byose bihura n’ubutumwa Nadia ashaka gutanga, bwo kwerekana ko agaciro k’umuntu kadashingira ku mubiri cyangwa ku miterere afite, ahubwo ko gashingira ku kuba yararemwe n’Imana.

Ubutumwa buje mu gihe isi ikomeje guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga

Mu myaka yashize, u Rwanda n’isi muri rusange byakomeje gushishikariza abantu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga no kubaha amahirwe angana n’ay’abandi.

Mu rwego rw’ubuhanzi, ibikorwa bivuganira iri tsinda ntibikunze kuba byinshi, ari na yo mpamvu iki gisigo gishobora kuzaba kimwe mu bihangano bizakora ku mitima ya benshi.

Abakurikira Umurizabageni Nadia bategereje kureba uburyo azongera guhuza ubusizi, indirimbo, amarangamutima n’ubutumwa bwubaka nk’uko yagiye abigaragaza mu bihangano bye byabanje.

"Nanjye Ndi Umuntu" kizaba kiri hanze ku wa 27 Nyakanga 2026 Saa Yine z’igitondo, kikaba gifite intego yo guhumuriza abafite ubumuga no gukangurira buri wese kububaha no kubafata nk’abafite agaciro kangana n’ak’undi muntu wese.

Reba kimwe mu bisigo bivuganira abakobwa bahora babaza Imana icyatumye batinda kubona abagabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.