Mu turere twa Soroti na Busia muri Uganda, abanyeshuri n’abarimu bamaze iminsi biga Ijambo ry’Imana mu murimo ukomeye w’ivugabutumwa ukorwa n’umuryango A Light to the Nations.
Uyu muryango wa A Light to the Nations (aLn Africa Ministries), umaze igihe kinini utegura ibitaramo binini by’ivugabutumwa bizaba mu Ukwakira 2025.
Kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ukwakira, mu mujyi wa Soroti, na kuva ku wa 16 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2025 mu mujyi wa Busia, hazabera iterane nyamukuru, nyuma y’igihe kinini uyu muryango ukora ibikorwa byo guhugura amatorero n’iby’uubugiraneza bigamije kuzana impinduka mu mitima y’abantu no gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Mbere y’ibi bitaramo nyir’izina, itsinda ry’abavugabutumwa ryashyize imbaraga mu kwigisha no kugera ku banyeshuri mu mashuri atandukanye. Bakanguriye urubyiruko kwibanda ku masomo no kwizera Imana mu rugendo rwabo rw’ubuzima.
Umuyobozi w’umuryango, Evangelist Dana Morey, yifashishije urukuta rwabo rwa Facebook yatanze ubutumwa bugira buti: “Dushishikajwe no gufasha abanyeshuri kumenya ko Imana ari yo shingiro ry’inzozi zabo, ko Yesu Kristo ari we ntangiriro n’iherezo, kandi ko kumwizera kwabo bizabafasha kugera ku byo bifuza.”
Ku rukuta rwabo banditse bati: “Igice cy’ivugabutumwa gitegerejwe cyane cy’umurimo wacu wa nyuma muri Uganda, kizabera muri Soroti kuva ku itariki ya 9 kugeza kuya 12 Ukwakira, no muri Busia kuva ku ya 16 kugeza ku ya 19 Ukwakira, kandi ubu cyageze.
Twari dutegereje cyane ko amashuri afungura, none ubu amaze gufunguka, twatangiye kugera ku mashuri dutanga ubutumwa bukomeye: mwibande ku masomo yanyu, kandi niba mushaka ko inzozi zanyu ziba impamo, mwizere Imana binyuze mu Mwana wayo, Yesu Kristo. Ni we ntangiriro n’iherezo, kandi azi aho utangirira n’aho uzasoreza.
Twishimira cyane kubona abanyeshuri basenga, bemera kandi bakakira Yesu nk’umwigisha wabo, bakamenya akamaro ke mu buzima bwabo bakiri bato.
Nk’uko Yesu yabivuze ati: ‘Mureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimubabuze, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubw’abameze nk’aba.’”
Ubu buryo bwo kugera ku banyeshuri burimo gusura amashuri, guha abanyeshuri ubutumwa bwiza, kubaha impano zirimo imipira yo gukina n’ibindi, no kubashishikariza kumenya Yesu hakiri kare.
Mu minsi mike ishize, imodoka z’ivugabutumwa (Gospel Trucks) zagiye zitambagira mu mijyi na mu byaro, zigeza ubutumwa mu bantu benshi.
Nubwo hari imbogamizi zo gukurwaho ibyapa byamamaza ibi biterane, umuryango wa aLN ntucika intege, ahubwo urushaho gukangurira abantu kwakira ubutumwa bwiza.
Mu byumweru bishize, imirimo yo kwigisha abayobozi b’amatorero ndetse n’abakorerabushake yatanze umusaruro ushimishije. Amahugurwa ya aLn Academy 2025 yari agamije guha abayobozi ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora neza, ari kimwe mu byabaye ingenzi mu guhindura imiryango n’amatorero muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri rusange, ibikorwa by’ivugabutumwa muri Soroti na Busia byatangiye kugaragaza impinduka nziza, by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu mashuri, aho benshi batangiye kwiyegurira Yesu nk’umwigisha n’umukiza.
Ibi biterane byitezweho kuzagira uruhare runini mu guhindura imibereho y’abantu, guteza imbere amahoro n’ubumwe mu muryango mugari wa Uganda, ndetse no gufasha abantu gusobanukirwa neza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Abanyeshuri bakiriye ubutumwa n’umutima ukunze mbere y’ibiterane bya A Lights to the Nations