× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Intego yanjye yamukuru ni ukubona imbaga y’abantu benshi yakira Yesu Kristo nk’umwami wabo - Ev. Egidie Uwase

Category: Crusades  »  July 2023 »  Our Reporter

Intego yanjye yamukuru ni ukubona imbaga y'abantu benshi yakira Yesu Kristo nk'umwami wabo - Ev. Egidie Uwase

Harabura iminsi micye mu Karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo hakabera igiterane cy’ububyutse, cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo Power of the Cross Ministries yatangaje ko yakajije imyiteguro y’iki giterane.

Iki giterane kizaba tariki 22 na 23 Nyakanga 2023, cyateguwe na Ev. Egidie Uwase usanzwe aba muri Canada, ku bufatanye n’itorero rya EAR Paroisse ya Gitarama. Kizabera ku kibuga cya Paroisse ya EAR Gitarama hafi yo mu Cyakabili, kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri.

Abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abaramyi, biteguye guhesha umugisha abanya-Muhanga. Biteganyijwe ko muri iki giterane hazaba harimo abahanzi nka Yves Rwagasore, Wellars Sindikubwabo na The Power of the Cross Ministry.

Power of the cross ivuga ko yifuza kugomororera Kristo iminyago nk’uko Yesu yavuze ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza abihana mubabatize mu izina rya Data wa twese, iry’umwana n’iry’Umwuka Wera.

Bwana Eric Nkomezi Mubeye, Umunyamabanga Mukuru wa Power of Cross Ministries yavuze ko Ev,Egidie bahujwe na Evangeliste Damascene maze babasaba kuzitabira igiterane iki giterane cy’ivugabutumwa maze bumvishe ko intego ari uguhindurira abantu kuri Kristo bahita bemera.

Yagize ati: "Power of The Cross Minisitries tugize n’amatsinda abiri harimo umurimo wo kuramya no guhimbaza ndetse n’abandi bakora umurimo wo kuba abinginzi kandi abakora iyo mirimo bose tuzabana muri iki giterane;

Kuko twifuza ko iki giterane kizaba kigwiriyemo kuramya no guhimbaza bihagije ndetse ubwo tuzaba turirimba abandi bazaba bari kuzenguruka basenga kugira ngo Imana yiyerekane bityo icyo nabwira abanyamuhanga n’abandi bose bazitabira iki giterane ko bazabona ibihe byiza".

Ev. Egidie Uwase wateguye iki giterane yavuze ko yagize igitekerezo cyo kugitegura mu Ugushyingo 2022, ubwo yasengaga asaba Imana ubushobozi bwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Insanganyamatsiko y’iki giterane ni “Ubuzima bushya muri Kristo’’.

Ev. Uwase ati “Ndashaka kwibutsa abanya-Muhanga n’abandi bose bazitabira igiterane ko Imana yacu itabara abantu bayo, kandi ko ubushake bwayo ari uko abantu bayo bava mu bubata bw’icyaha bakabaho ubuzima bw’ubutsinzi bwuzuye icyizere cyo kubaho n’amahoro.”

“Nifuza kandi kubabwira ko kwakira Yesu akababera umwami n’umukiza wabo, bizabahindurira ubuzima bakarushaho kuba ab’umumaro ku miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.”

Uwase avuga ko insanganyamatsiko ifitanye isano n’ubuzima yanyuzemo bwuzuyemo agahinda, kwiheba n’ibindi ariko ko yaje gukizwa na Yesu Kristo, akabaho ubuzima “bw’umunezero n’amahoro. Nariyubatse mu buryo butandukanye haba ubw’imitekerereza, ubwisanamutima ndetse no mu buryo bwibifatika.”

Yakomeje agira ati “Intego cyanjye nyamukuru ni ukubona imbaga y’abantu benshi ifata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’umwami wabo, bagahitamo kubaho ubuzima bushimisha Imana ndetse no kuyizera kurushaho kuko mpamya ntashidikana ko nyuma yaho bazagira ubuzima bwiza.”

Iki giterane kizaririmbamo The Power of the Cross Ministry n’abandi bahanzi batandukanye nka Yves Rwagasore, Wellars Sindikubwabo n’amakorali atandukanye yo muri EAR Paruwasi ya Gitarama.

Ev Uwase, azafatanya n’abandi bavugabutumwa gutanga inyigisho muri iki giterane, abo akaba ari Ev. Boniface Singirankabo, Dr. Bishop Kalimba Jered, umushumba wa Diyosezi ya Angilikani ya Shyogwe ri naho Paroise ya EAR Gitarama iherereye.

Pasiteri Théogene Niyonshuti wamenyekanye nk’Inzahuke, ni umwe mu bari batumiwe muri iki giterane ariko yitabye Imana azize impanuka mu mpera z’ukwezi gushize.

Uwase yavuze ko nubwo uwo muvugabutumwa yitabye Imana, bizeye badashidikanya ko ubuhamya bw’ubuzima bwiza yabayeho akiri ku isi buzayobora benshi ku nzira y’agakiza.

Ati “Imana yamuhinduriye ubuzima, na we yerera isi yose imbuto nziza. Ubuhamya bwe buzakomeza kuzana abantu kuri Kristo. Byari umugisha cyane Kuri twe kwifatanya na we gusa, ku bushake bw’Imana atabarutse mbere y’igiterane ariko ndahamya ntashidikanya ko tuzaba turi kumwe mu buryo bw’umwuka.”

Ev. Egidie Uwase arangamiye kubona benshi bakira agakiza

Afatanyije n’itorero rya EAR Paroisse ya Gitarama, Ev. Egidie Uwase agiye gukora igiterane gikomeye

Pastor Theogene azunamirwa muri iki giterane yari yatumiwemo akaza kwitaba Imana kitaraba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.