Umuryango Christ For All People wateguye igikorwa cyiswe "Movie Night Evangelism" kigizwe n’ivugabutumwa no gufasha abatishoboye. Ni igikorwa kizabera ku kibuga cya Basketball giherereye i Kanombe (Busanza).
Mu kiganiro na Paradise.rw, Guy Trèsor uhagarariye Christ for All People wateguye iki gikorwa yasobanuye ko Movie Night Evangelism yubakiye ku ntego ebyiri z’ingenzi.
Ati: "Icya mbere ni ivugabutumwa rinyuze mu kwerekana filime ivuga ubuzima bwa Yesu Kristo, aho abaturage bazateranira hamwe bakayirebera ku mugaragaro. Intego ni ugufasha abantu benshi kumenya Kristo no kwakira ubutumwa bw’agakiza mu buryo bworohereza buri wese kubwumva.
Icya kabiri ni igikorwa cy’urukundo, aho imiryango igera ku 100 itishoboye izishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé)."
Abateguye iki gikorwa bavuga ko ibi ari uburyo bwo kwerekana urukundo rwa Kristo mu bikorwa bifatika, no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Umuyobozi wa Christ for All People ati: "Kuri twe ni uburyo bwiza bwo kugera kuri benshi tubashyiriye ubutumwa bwiza, kandi tukaba tunatanga umusanzu mu gihugu binyuze mu gufasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza."
Igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere
Guy Trèsor yatangaje ko iyi ari inshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kuba, ariko abagize uyu muryango bakaba bafite icyizere ko kizaba intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi bizakomeza gukorerwa hirya no hino mu gihugu.
"Sharing Christ, Transforming Lives"
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Sharing Christ, Transforming Lives" Ubutumwa bugaragaza umuhamagaro wo gusangira Kristo n’abandi kugira ngo ubuzima bwabo buhindurwe n’ubutumwa bwiza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo baratumiwe
Mu batumirwa biteganyijwe harimo abayobozi b’umurenge n’abakagari, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati y’itorero n’inzego z’ibanze mu bikorwa bifasha abaturage haba mu buryo bw’umwuka no mu mibereho yabo ya buri munsi.
Imbuto z’ibikorwa by’uyu muryango ziragaragarira buri wese
Nubwo iki gikorwa ari ubwa mbere kigiye kuba, ubuyobozi bwa Christ For All People buvuga ko ibikorwa byabo by’ivugabutumwa bimaze gutanga umusaruro ugaragara.
Umuyobozi mukuru ati: "Turagenda tubona urubyiruko rwinshi rukizwa, rukava mu ngeso mbi, abandi bakava mu biyobyabwenge, ubuzima bwabo bugahinduka."
Ibi ngo bibaha imbaraga zo gukomeza gukoresha uburyo butandukanye bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Ubutumwa ku bakunzi ba Christ For All People
Basoza basaba abakurikirana ibikorwa byabo gukomeza kubatera inkunga.
Ati: "Turashishikariza abakurikirana ibikorwa byacu n’ababikunda gukomeza kudushyigikira mu buryo bwose bushoboka kugira ngo ubu butumwa bwiza bugere kuri benshi, kandi ubuzima bw’abantu bukomeze guhindurwa na Kristo."
Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).