× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Mugisha azanye indirimbo "Ndagarutse" ahamya ko Imana itamuretse anateguza izindi ziri muri Afrobeat

Category: Pastors  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Pastor Mugisha azanye indirimbo "Ndagarutse" ahamya ko Imana itamuretse anateguza izindi ziri muri Afrobeat

Mu bikari by’Uwiteka ni heza, uwahabaye ntiyakwimura ubuturo. Umwe mu banuriwe ku bwo kwibera muri ubwo buturo yitwa Mugisha Honore, kuri ubu wasohoye Video nziza cyane y’indirimbo yise "Ndagarutse" Ishimangira imbabazi z’Imana.

Mugisha Honore kuri ubu atuye mu Murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera, akaba arinaho akorere umurimo w’Imana. Ni umupasiteri mu itorero ryitwa Ntarama Worship Center rikorera muri uyu murenge wa Ntarama.

Mu minsi ishize, yari yasohoye indirimbo yitwa "Byose warabikoze", akaba ari indirimbo yakoranye na Rebecca. Iyi ndirimbo yiganjemo icyongereza. Ni indirimbo igira iti "So, Now I am Free and every chain is broken, byose warabikoze, byose warabikoze, amashimwe ni ayawe Mana".

Ni indirimbo yuzuye amashimwe aho yumvikanaga ashima Imana ko yamubereye umubyeyi.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo igakundwa ku rwego rwo hejuru, abantu bayikunze bumvaga ko agiye gusukiranya imirongo. Gusa siko byagenze kuko yari amaze hafi umwaka adasohora indi ndirimbo.

Mu gusubiza abakunzi be ko n’ubwo mu muziki yaramaze iminsi yarazimiye ariko atiteguye kugenda buheriheri, kuri ubu yamanuye ingoma nziza, ikaba imwe mu ndirimbo zishobora kuzakura mu ishyamba intama zazimiye zikazizana mu rwuri.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Mugisha Honore yagize ati "Nejejwe cyane no kubasangiza indirimbo yacu nshya yitwa "Ndagarutse". Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu bose ko Imbabazi z’Imana ziriho, kandi ko Imana Idutegeye amaboko ngo Itubabarire".

Yabwiye abakunzi be ati "Mwenedata nawe mushiki wanjye, uko wumva iyo ndirimbo wumve ko Imana igukunda, ahubwo nawe wibaze ku rukundo uyikunda, rero wirinde kuba wakomeza gukora ibyo Imana yanga (Ibyaha)".

Mu gushimangira urukundo rw’Umwami Yesu Kristo yagize ati "Nubwo wasayishije ukuba wumva ko Imana yakuretse, ariko hari amakuru meza, ’Ngwino kuri Yesu maze akuruhure, aguhindurire umwambaro’ nk’uko bigarara muma shusho y’Iyi ndirimbo".

Uyu muririmbyi kuri ubu wahinduye uburyo bw’imiririmbire hagamijwe kujyana n’umuziki ugezweho aho kuri ubu ashyize imbaraga mu njyana ya Afrobeat arateganya gusohora izindi ndirimbo mu minsi ya vuba.

Umuhanzi ubifatanya no kuba Umushumba w’ubwoko bw’Imana, Mugisha yagize ati "Mfite izindi ndirimbo zigera kuri 7 zikomeje gutunganywa zikaba zizatangira kubageraho mu minsi ya vuba".

Yashyize akadomo ka nyuma ku kiganiro kiryoshye agira ati "Ibikorwa byacu biracyakomeje, kandi twiteguye gukora no kugerageza icyashoboka kugira ngo twamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, uko Imana izadushoboza, yaba gutegura ibitaramo cyangwase ubundi buryo".

Indirimbo ye nshya "Ndagarutse" yasohokanye n’amashusho, yakorewe muri Light on Music. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Lucky Douce yunganiwe na Kamanzi Pro, iyungururwa (Mix & Mastering) na Bob Pro. Ayiririmba agaragiwe n’abaririmbyi b’abahanga Mutware, Espe na David.

Amashusho yayobowe na Sam Power & Gaposho, naho DOP ikorwa na Yule Kiz. Ababyinnyi bagaragaramo ni Virtual Dancers, naho umukino ugaragara muri aya mashusho yayo ni Florance, Sylivia, Diane, Charlotte na Deborah. Pastor Mugisha Honore niwe wanditse iyi ndirimbo.

Pastor Honore Mugisha yateguje indirimbo ziri muri Afrobeat

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDAGARUTSE" YA PASTOR HONORE MUGISHA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.