Reka nigererere i Ntarama nshyikirize urwandiko rurerure Pasiteri Olivier Ndizeye, marayika w’Itorero rya Zion Temple Paruwasi ya Ntarama, nti: “Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.”
Uru rwandiko rurakomeza ku mukarago wa 10 rugira ruti: “Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.”
Buri wese mu bacunguwe afata Itorero rya Zion Temple Ntarama nk’itorero ry’icyitegererezo mu buryo bw’umwuka. Ngesonziza nka Koluneriyo nawe yarifatiraho amasomo amagana apana umugana.
Ibi bituma benshi mu bizeye izina rya Kristo biturutse mu nyigisho zitangwa n’iri torero ndetse n’abasoromye ku mbuto z’imizabibu zera hariya bahora bashishe nk’imikindo y’i Rebanoni.
Iyi mirimo itatse ririya torero nk’uko umwami atamirizwa ikamba yamanuye Paradise mu cyerekezo cya Bugesera. Iri si ihishurirwa nk’uko Imana yabonekeye Mose mu gihuru cyaka umuriro, ni ibikorwa byabayeho koko.
Ikinyamakuru Paradise cyakusanyije ibikorwa 5 byakozwe n’iri torero rya Zion Temple Ntarama bisiga urwibutso mu mitima y’Abanyarwanda mu buryo bw’umubiri ndetse no mu mwuka:
1. In His Dwelling
Ku cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023, Zion Temple Ntarama yizihije isabukuru y’imyaka 5 imaze ikorera i Ntarama. Ni ibirori byasorejwemo igiterane ngarukamwaka "Mu Buturo Bwe" (In His Dwelling), cyaranzwe n’ubwitabire ku rwego rudasanzwe.
Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye, yakiriye abayobozi b’inzego bwite za Leta n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera muri Bugesera n’ahandi, avuga ko ibi birori bisoza ibindi bikorwa byabaye mbere byabereye muri icyo giterane “Mu Buturo Bwe.”
Ibyo bikorwa birimo Run 4 Jesus, ibikorwa by’ivugabutumwa no gufasha abaturage: hishuwe Mutuelle de Santé zigera kuri 350, hatoranyijwe ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga 500,000 Frw, imyambaro ndetse n’isakaro ry’amabati 300 byose bigashyikirizwa Umurenge wa Ntarama.
Pasiteri Olivier Ndizeye yagarutse ku rugendo Itorero ryanyuzemo mu myaka itanu, kuva ryashingwa ku ya 01 Mata 2018 kugeza ubu. Mu ntangiriro, ryaburaga aho riteranira, nta bushobozi ariko ubu rikaba rimaze kubona ikibanza kizubakwamo inyubako z’Itorero.
Icyo kibanza kizubakwamo urusengero, n’Ikigo Ntarama Community Center kizagira uruhare mu gukura abaturage mu bwigunge no guteza imbere agace Itorero riherereyemo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, habaho gukata umutsima (Gateau) no gushinga ibuye ry’ifatizo ry’inyubako, bikozwe na Apôtre Sosthène Serukiza wavuze ijambo ryafashije benshi.
Umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, nawe yifatanyije na Zion Temple Ntarama mu kwizihiza iyi sabukuru, abinyujije mu mashusho kuko atari mu gihugu. Yibukije inzira ndende iri torero ryanyuzemo, avuga ko iyi sabukuru ifite igisobanuro gikomeye.
Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yitabiriye iki gikorwa mu gice cya Run 4 Jesus ndetse anatanga impano za Bibiliya ku bana bahize abandi.
2. Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, abakristo ba Zion Temple Ntarama basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bafasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banagira umugoroba wo Kwibuka wabereye ku cyicaro cy’Itorero.
Pasiteri Olivier Ndizeye yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa baha agaciro nk’Itorero, kandi bakagifata nk’inshingano kuko bibafasha gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro, ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Yanakanguriye abizera kuba intangarugero mu gukiza imitima, gukomeza ubumwe no gusana u Rwanda.
Kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni urugero rwiza Itorero rya Zion Temple Ntarama ryatanze ku yandi madini n’amatorero ndetse no ku Banyarwanda bose muri rusange.
3. Tubaremere Evangelism Campaign
Mu kwezi kwa Werurwe 2020, Zion Temple Ntarama yatangije igikorwa gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe Tubaremere, cyari kigamije kugeza Kristo ku bantu binyuze mu bikorwa bifatika byo gufasha.
Harimo gutanga amafunguro ku bashonje, kwambika abambaye ubusa, gusana amazu, gutanga isakaro, n’isiganwa ku maguru ku bushake.
Hariho n’ivugabutumwa ridasanzwe ryiswe One to One Evangelism, aho umukristo umwe yabwirizaga umuntu umwe bamusanze aho atuye.
Pasiteri Olivier Ndizeye kandi yubatse uturima tw’igikoni ku miryango yari ifite imirire mibi. Abatuye aho bashimye cyane udushya duherekejwe n’umurimo we.
4. Igicaniro cy’Iminsi 7
Kuva tariki 17 kugeza 23 Gicurasi 2021, Zion Temple Ntarama yateguye amasengesho y’iminsi 7. Hatumiwe abakozi b’Imana barimo Pasiteri Désiré Habyarimana (ADEPR) na Pasiteri Flori Nzabakira wahoze ayobora Zion Temple Gisozi.
Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, bamwe bitabiriye aya masengesho hifashishijwe ikoranabuhanga. Aya masengesho yabaye isoko y’imbaraga ku bababaye, abihebye ndetse anabera benshi umuti wo mu mwuka.
5. Bashakiye Yesu Kristo iminyago 1833 muri uyu mwaka
Abantu barenga 1833 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo binyuze mu giterane gikomeye cyiswe Mu Buturo bw’Uwiteka, cyizihizagamo isabukuru y’imyaka 7 ya Zion Temple Celebration Center.
Iki giterane cyabaye kuva ku ya 3 kugeza ku ya 23 Werurwe 2025. Cyaranzwe n’ivugabutumwa mu mashuri, mu masoko, no kwa muganga. Abatishoboye bahawe ubufasha harimo no gutanga amabati 150, imyambaro, ndetse n’ubwishingizi mu kwivuza ku miryango 350.
Habayeho no gutsinda imyuka mibi: uburwayi, ubushomeri, uburara n’ubukene. Umwuka wo kwambara nabi watsinzwe, abagiraneza batanze imyambaro y’abakuze n’abana ku bakene.
Uwavuga imirimo y’abera bo mu Itorero rya Zion Temple Ntarama bwakwira bugacya, reka mpinire aha iki kiganiro, kizasubukurwa n’abandi banditsi bazankomokaho.
Pasiteri Olivier Ndizeye, Umushumba wa Zion Temple Ntarama
Pastor Olivier Ndizeye hamwwe n’umufasha we Pastor Nadege Ndizeye