× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo Bibiliya n’abahanga bavuga ku cyacumi n’amaturo n’uko bikwiye gukoreshwa muri iki gihe (Igice cya 2)

Category: Ministry  »  23 seconds ago »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Ibyo Bibiliya n'abahanga bavuga ku cyacumi n'amaturo n'uko bikwiye gukoreshwa muri iki gihe (Igice cya 2)

Mu gice cya mbere, twabonye uko kimwe mu icumi cyatangiriye kuri Aburahamu, uko cyaje kuba itegeko mu gihe cya Mose ndetse n’impamvu cyari kigamije gutunga Abalewi n’abatambyi no gufasha abatishoboye.

Ariko ikibazo gikomeye abakristo benshi bibaza ni iki: Ese nyuma y’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo, kimwe mu icumi cyagumye ari itegeko?

Abahanga muri tewolojiya bamaze imyaka myinshi basesengura iyi ngingo, kuko Isezerano Rishya rigaragaza uburyo butandukanye n’ubwo mu Isezerano rya Kera ku bijyanye no gutanga amaturo na kimwe mu icumi.

Mu Butumwa Bwiza, Yesu yavuze kuri kimwe mu icumi mu gihe yavuganaga n’Abafarisayo. Muri Matayo 23:23, yarababwiye ati:

“Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke."

Abahanga benshi basobanura ko icyo gihe Yesu yavuganaga n’Abayahudi bari bakiri munsi y’Amategeko ya Mose, kuko yari atararangiza umurimo wo gucungura abantu ku musaraba. Ni yo mpamvu hari abavuga ko uyu murongo udashobora gukoreshwa nk’itegeko rishya ryahawe Itorero.

Nyuma y’izuka rya Kristo, inyigisho nyinshi z’Intumwa Pawulo zigaruka ku gutanga, ariko ntizishyireho itegeko rivuga ko buri mukristo agomba gutanga kimwe cya cumi.

Mu 2 Abakorinto 9:7, Pawulo yaranditse ati: "Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe"

Uyu murongo ni umwe mu ikoreshwa cyane n’abavuga ko mu Isezerano Rishya, Imana ireba umutima w’utanga kuruta kureba ijanisha atanze.

Undi muhanga uzwi cyane muri Bibiliya, Craig S. Keener, avuga ko Pawulo yashimangiye ihame ryo gutanga ku bushake no mu rukundo, aho gushyira abakristo munsi y’itegeko ry’umubare runaka.

Keener agaragaza ko itorero rya mbere ryari rifite umuco wo gusangira ibyo rifite kugira ngo hatagira ubabara, aho guhatira abantu gutanga ijanisha rimwe.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:44-45, handitswe ko: "Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye."

Abahanga bavuga ko ibi biterekana ko abantu batangaga kimwe mu icumi gusa, ahubwo ko hari n’abatangaga byinshi birenze bitewe n’uko babaga babona abandi babikeneye.

Umuhanga muri tewolojiya John Piper yavuze ko abakristo batagomba kubaza bati: "Ni angahe ntanze?" ahubwo bakwiye kubaza bati: "Ni gute umutungo Imana yampaye wafasha umurimo wayo n’abandi?".

Ku rundi ruhande, hari amatorero akomeza kwigisha ko kimwe mu icumi ari ihame ryiza rikwiye gukomeza kubahirizwa. Bavuga ko nubwo Isezerano Rishya ritarishyizeho nk’itegeko, ryigisha ko abantu bakwiye gushyigikira umurimo w’Imana n’abawukora.

Ibi banabishingira ku magambo Pawulo yavuze muri 1 Abakorinto 9:13-14, aho yagize ati:

"Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro? N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa."

Uyu murongo na wo usobanurwa mu buryo butandukanye. Hari abavuga ko Pawulo yashakaga kuvuga ko abakozi b’Imana bakwiye kubona ubufasha buhagije kugira ngo bakomeze umurimo.

Abandi bagasubiza ko Pawulo ubwe hari igihe yakoraga akazi ko gukora amahema kugira ngo atabera umutwaro amatorero (Ibyakozwe 18:3), bityo bigaragaza ko umushumba ashobora no kugira akandi kazi atabujijwe n’Ijambo ry’Imana.

Icyakora, aho impande nyinshi zihurira ni uko amaturo atagenewe kuba inzira yo kwigwizaho umutungo, ahubwo agomba gukoreshwa mu murimo w’Imana.

Abahanga muri tewolojiya bagaragaza ko iyo amaturo akoreshwa neza, akwiriye gufasha:

Guteza imbere ivugabutumwa.
Kwita ku bakene, abapfakazi n’impfubyi.
Gufasha abakozi b’Imana bamara igihe cyabo cyose mu murimo.
Kubaka no gusana inyubako z’itorero.
Gufasha ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi.

Ikindi bakunze kugarukaho ni gukorera mu mucyo. Mu matorero menshi yo hirya no hino ku isi, abayobozi batanga raporo y’uko amaturo yakoreshejwe kugira ngo abakristo bagire icyizere cy’uko umutungo watanzwe ukoreshwa mu buryo bukwiye.

Hari n’abahanga bagaragaza ko impaka nyinshi ziba ku maturo ziterwa no kuba hari aho abayobozi b’amatorero bakoresha nabi umutungo w’itorero cyangwa bakigisha amaturo mu buryo butera abantu ubwoba, aho kubigisha ubuntu bwo gutanga.

Ku Bakristo, inama itangwa n’abahanga ni uko batagomba gutanga kubera igitutu cyangwa gutinya imivumo, ahubwo bagatanga babitewe n’urukundo bakunda Imana n’abantu bayo

Ku bayobozi b’amatorero na bo, basabwa kwigisha inyigisho zose za Bibiliya mu buryo buringaniye, kwirinda gukoresha amaturo nk’uburyo bwo kwikungahaza no kubazwa uko umutungo w’itorero ukoreshwa.

Mu gusoza, nubwo amatorero n’abahanga ba tewolojiya batavuga rumwe ku kibazo cy’uko kimwe mu icumi kigomba gukomeza kuba itegeko cyangwa kitakiri ryo, benshi bahuriza ku ngingo imwe y’ingenzi: Imana ishaka umutima utanga wishimye, ukunda gufasha umurimo wayo n’abandi.

Nk’uko Pawulo yabivuze: "Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe (2 Abakorinto 9:7).

Bityo, impaka zikomeje kuba ku buryo bwo gutanga, ariko ubutumwa bw’ingenzi bwa Bibiliya bukomeza gushishikariza abakristo kugira umutima ugira ubuntu, gukorera Imana nta buryarya no gukoresha neza umutungo wayo mu kubaka Itorero no gufasha abawukeneye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.