× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itorero Inkuru Nziza au Rwanda ryakomeje ibikorwa byo kubaka ubumwe no kuvugurura umurimo w’Imana

Category: Ministry  »  2 hours ago »  Sarah Umutoni

Itorero Inkuru Nziza au Rwanda ryakomeje ibikorwa byo kubaka ubumwe no kuvugurura umurimo w'Imana

Komite Nyobozi y’Inzibacyuho y’Itorero Inkuru Nziza au Rwanda (EIR), yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku wa 20 Gicurasi 2026 nyuma yo gukuraho Komite Nyobozi yari isanzwe iyobora itorero, yakomeje ibikorwa bigamije guhuriza hamwe abayobozi n’abagize inzego zitandukanye z’itorero kugira ngo hubakwe ubumwe, hongerwe icyizere kandi hashyirweho umurongo mushya wo gukomeza umurimo w’Imana.

Mu bikorwa byihutirwaga, Komite Nyobozi y’Inzibacyuho yateguye imyiherero ihuza ibyiciro bitandukanye bigize Itorero Inkuru Nziza au Rwanda.

Umwiherero wa mbere

Kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Kamena 2026 habaye umwiherero wahuje abagize Komite Nyobozi y’Inzibacyuho, abayobozi ba paruwasi, abagize Komite Ngishwanama, Abagenzuzi ndetse n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’itorero ari na bo bagize Inteko Rusange, bose hamwe bagera kuri 43.

Uyu mwiherero watumiwemo Umuvugabutumwa BARIHO Lambert, watanze inyigisho ku nsanganyamatsiko igira iti: "Gusana Inkike." Yibanze ku kongera kubaka ubumwe, ubufatanye n’icyerekezo cy’itorero nyuma y’ibihe ryanyuzemo.

Umwiherero wa kabiri

Kuva ku wa 30 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2026, habaye undi mwiherero wahuje Komite Nyobozi y’Inzibacyuho n’abayobozi b’amatorero yose (Local Churches) agize Itorero Inkuru Nziza au Rwanda, witabirwa n’abagera ku 130.

Muri uyu mwiherero hatumiwemo kandi Rev. Dr. Antoine Rutayisire, watanze inyigisho ku nsanganyamatsiko igira iti: "komorwa Ibikomere no kubabarira." Yashimangiye uruhare rwo gukira ibikomere by’umutima, kubabarirana no kongera kubaka ubumwe nk’ishingiro ry’iterambere ry’itorero.

Intego z’iyi myiherero

Iyi myiherero yari igamije:
• Kumenyekanisha no guhuza Komite Nyobozi y’Inzibacyuho n’inzego zitandukanye zigize Itorero Inkuru Nziza au Rwanda;
• Gusabana no kongera ubumwe hagati y’abayobozi n’abagize itorero;
• Gusengera Itorero Inkuru Nziza au Rwanda n’icyerekezo cyaryo;
• Gusengera igihugu cy’u Rwanda no gukomeza guteza imbere amahoro n’ubumwe ;
• Gukusanya ibitekerezo bigamije gushimakaza imiyoborere myiza
• Kumenya impinduka z’ijyanye no gushyiraho abayobozi bujuje ibisabwa n’amategeko aribyo bifite umumaro Itorero Inkurunziza.
• Gushyiraho ingamba zo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no kubaka itorero rikomeye kandi ryunze ubumwe.

Iyi myiherero yayobowe na Perezida wa Komite Nyobozi y’Inzibacyuho, Pastor Karerangabo Eric, washimiye abitabiriye bose ku bwitange n’ubufatanye bagaragaje. Yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kubaka no kwagura umurimo w’Imana mu gihugu hose.
Ibiteganyijwe

Mu rwego rwo gukomeza iyi gahunda yo kuvugurura no kubaka ubushobozi bw’itorero, hateganyijwe amahugurwa azahuza Komite Nyobozi y’Inzibacyuho n’abarangije kwiga Theology bose, yateganyijwe kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026.

Ayo mahugurwa, agamije kongerera ubumenye ku “Ubuyobozi Buhindura Abantu n’Imibereho”.

Umusaruro witezwe

Iyi gahunda y’imyiherero izatanga umusaruro ukurikira:
• Kongera kubaka ubumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abagize itorero;
• Gusubiza icyizere mu bayobozi no mu bakristo;
• Gushyiraho icyerekezo gihuriweho kizafasha itorero gukomeza umurimo waryo neza;
• Gutegura abayobozi bafite ubushobozi bwo kuyobora neza amatorero mu bihe biri imbere;
• Gukomeza , ubusabane n’umurava mu murimo w’Imana kugira ngo Itorero Inkuru Nziza au Rwanda rikomeze kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Itorero Inkuru Nziza au Rwanda ryakomeje ibikorwa byo kubaka ubumwe no kuvugurura umurimo w’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.