× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igikombe cy’Isi: Amerika yashimiye Imana mu isengesho nyuma yo kubona itike ya 1/8

Category: Ministry  »  3 minutes ago »  Our Reporter

Igikombe cy'Isi: Amerika yashimiye Imana mu isengesho nyuma yo kubona itike ya 1/8

Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagaragaje ko kwizera Imana bifite umwanya ukomeye mu buzima bwayo, nyuma yo gusezerera Bosnia na Herzegovina iyitsinze ibitego 2-0, igahita ibona itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma y’uyu mukino, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakinnyi ba Amerika bateraniye hamwe, bayobowe na myugariro Mark McKenzie, basenga bashimira Imana ku ntsinzi bari bamaze kubona. Basoje iryo sengesho bavuze bati "Amen!", ibintu byashimishije benshi ku Isi.

Icyakora, nubwo Amerika yishimira kugera muri 1/8, izahura n’u Bubiligi ku wa Mbere i Seattle idafite rutahizamu wayo ukomeye Folarin Balogun, nyuma yo guhabwa ikarita itukura yavugishije abantu benshi.

Balogun yahawe ikarita itukura benshi bavuga ko itari iakwiriye

Balogun yari yafashije Amerika gufungura amazamu ku munota wa 45, ariko ibintu byahindutse ku munota wa 64 ubwo yasohorwaga mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura.

Uyu rutahizamu wari umaze gutsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa, yahanwe nyuma y’aho bigaragaye ko yakandagiye ku kagombambari ka myugariro wa Bosnia, Tarik Muharemovic, mu gihe bombi bahataniraga umupira.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko umusifuzi wo kuri VAR, Juan Ernesto Soto Arévalo, asabye ko habaho kureba amashusho kugira ngo harebwe niba Balogun akwiriye guhabwa ikarita itukura. Ariko iki cyemezo nticyashimishije benshi.

Ndetse n’inkoranyamagambo izwi cyane muri Amerika, Merriam-Webster, yanditse kuri X iti:
"Icyo si cyo gisobanuro cy’ikarita itukura."

Abasesenguzi bavuga ko VAR yakoreshejwe nabi

Uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, Andy Davies, yavuze ko Balogun yagize amahirwe make kuko ibyabaye byari impanuka isanzwe ibaho mu mupira w’amaguru.

Yasobanuye ko uburyo amashusho ya VAR yakoreshejwe bwashoboraga kuyobya umusifuzi, kuko amashusho agenda buhoro (slow motion) ashobora gutuma ikosa rigaragara nk’irikomeye kurusha uko ryari rimeze mu by’ukuri.

Davies yavuze ko iyo umusifuzi ageze imbere ya ecran akerekwa ayo mashusho, biba bigoye kudatanga ikarita itukura bitewe n’uko agaragazwa.

Amerika yakinanye abakinnyi 10, ariko iratsinda

Nyuma yo gusohorwa kwa Balogun, Amerika yasigaye ikina ifite abakinnyi 10 mu gihe kirenga iminota 30. Nubwo yari yagowe n’ubuke bw’abakinnyi, iyi kipe yakomeje kwihagararaho, maze ku munota wa 82 Malik Tillman atsinda igitego cya kabiri ku mupira w’umuterekano (free kick), ahita ashimangira intsinzi ya Amerika.

Isengesho ryabo ryashimishije benshi

Nyuma y’umukino, amashusho agaragaza abakinnyi ba Amerika bunamye imitwe basenga yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ahita akwirakwira ku Isi hose.

Umuvugabutumwa akaba n’umuramyi Sean Feucht yashimye icyo gikorwa, agira ati:
"Ikipe ya Amerika yongeye guteranira hamwe ishimira Imana. Hari ikintu cyihariye kiri muri iyi kipe."

Undi munyamakuru uzwi cyane, Benny Johnson, na we yanditse ati: "Sinshobora kubyiyumvisha. Abakinnyi bose ba Amerika buhaye Imana icyubahiro nyuma yo gusezerera Bosnia.

Ni ryari uheruka kubona ikipe yose ya Amerika ikora ibi? Kwizera Imana, ubumwe no gushimira Imana ku rubyiniro rw’Isi. Imana ihe umugisha Amerika. Icyubahiro cyose ni icyayo."

Mu gihe Amerika yitegura gucakirana n’u Bubiligi muri 1/8 cy’irangiza, abakunzi bayo baracyibaza uko iyi kipe izitwara idafite Balogun, mu gihe abandi bakomeje kuvuga ku buryo isengesho ry’iyi kipe ryabaye kimwe mu byaranze iri rushanwa.

Amerika yashimiye Imana mu isengesho nyuma yo kubona itike ya 1/8 y’Igikombe cy’Isi 2026

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.