Umuseke choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyamata igiye gukora igitaramo cy’amateka kizitabirwa n’abakozi b’Imana barimo Rev. Isaie Ndayizeye.
Igitaramo cya Korali Umuseke cyiswe "Nzahigura Live Concert Edition 2" kizaba tariki 14-17 Ukuboza 2023 kibere kuri ADEPR Nyamata. Cyatumiwemo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, akaba ari nawe uzagabura Ijambo ry’Imana.
Hazaba hari abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo Rev. Pastor Nsengumuremyi Anathase, Pastor Semageri Gaspard na Rev Pastor Uwambaje Emmanuel. Ni igitrane gishoye imizi muri Zaburi 126:3 "Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye".
Umuyobozi wa Korali Umuseke, Ruzimbana Methode, yavuze kuri iki giterane cy’amashimwe bise ’Nzahigura Live Concert Edition 2’ cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25. Ati "Iyo umuntu avuze ngo ’Nzahigura’, ni uguhigurira umuhigo Imana, turashaka gushima Imana duhigura umuhigo".
Yavuze ko Imana yakoze ibintu byinshi cyane, "rimwe na rimwe twagiye duhiga ngo nibigenda gutya,...nudufasha bikagenda gutya tuzagushimira. Yabikoze rero ku muntu ku giti cye, ibikora muri twese nk’abaririmbyi ba Korali Umuseke, hanyuma inadufasha no gukora umurimo wayo, kubera ko twebwe nta kintu twakwishoboza ubwacu".
Umuseke choir ikorera umurimo mu itorero ADEPR ry’u Rwanda, mu rurembo rwa Ngoma, muri Paroise ya Nyamata, ku itorero rya Nyamata. Yabonye izuba mu mwaka wa 1998, itangirira mu ishuri ry’icyumweru (Sunday School).
Mu mwaka wa 2005 ni bwo itorero ryashimye gucutsa Korali Umuseke no kuyiha ubuzima Gatozi bituma abenshi muri yo batangira kwiyumvamo inshingano zo kuyobora abandi, no kwiga ibijyanye no kwandika indirimbo, gucuranga, kuririmba n’izindi mpano z’umwuka.
Nyuma yaho Korali Umuseke yagiye ikora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino cyane cyane kandi ryagize umusaruro mu guhindurira benshi ku gukiranuka ndetse abenshi bakira agakiza ka Yesu Kristo, bituma abagize Korali barushaho kuvugururwa mumuhamagaro.
Mu mwaka wa 2013 ni bwo Korali Umuseke yasohoye umuzingo (Album) wa mbere w’indirimbo z’amajwi (Audio album Vol 1) zari indirimbo zigera mu icumi, zagize umumaro ukomeye mubuzima bw’umwuka kuri benshi byatumye ibihangano byabo bigera kure aho batabashaga kwigerera ubwabo.
Mu mwaka wa 2018 nabwo Korali Umuseke yasohoye indirimbo 2 z’amajwi mu rwego rwo gusubukura urugendo rw’ivugabutumwa rirenga imbibe kandi izo ndirimbo ziyongereye ku zari zarazibanjirije zagize umusaruro ukomeye kuri benshi.
Uko ibihe byagiye bisimburana Korali Umuseke yagiye ikomeza umurimo w’Imana yaba mu bice bitandukanye mu gihugu no mu mujyi wa Kigali kandi ivugabutumwa rigira uruhare runini mu iyamamazabutumwa bwiza.
Kuri ubu Korali Umuseke iri mu rugendo bwo kugeza indirimbo zayo ku bakunzi b’ibihangano bishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana no komora imitima ikomeretse, aho kuri ubu bamaze gusohora indirimbo nyinshi zirimo: ’’Ijambo ry’Imana’’, ’’Ukomeze intambwe’’ n’izindi.
Korali Umuseke ikomeje umurimo wo kogeza ijambo ry’Imana biciye mu ndirimbo kandi ishishikariza abakunzi bayo gukomeza gukurikirana ibihangano no gufatanya nabo kugeza ibyo bihangano no ku bandi kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamare.
Ntibasigaye inyuma mu ikoranabuhanga! Ukeneye gukurikirana ibikorwa bya Korali Umuseke wakwifashisha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram ukandika ’’Umuseke choir ADEPR Nyamata". Kuri YouTube wandikamo Umuseke Choir / ADEPR Nyamata.
Korali Umuseke ibarizwa muri ADEPR Nyamata mu Karere ka Bugesera
Igitaramo cya Korali Umuseke gishoye imizi muri Zaburi 126:3
Imana ikomeze ibashyigikire rwose nibakomereze aho.
Uwiteka akomeze abagure abateze imbere Kandi umurimo ukomeze waguke ugere kure,
Ntimuzacogore ntimuzagwe isari kuko umwami ariwe ubakomeza muri byose.
Ndabakunda ,nkunda indirimbo zanyu.
Umwuka wera akomeze azizige amavuta.