× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukinnyi wa filime w’icyamamare Arnod Shwazznegger yahakannye iby’uko "tuzabonana n’abacu twabuze mu Ijuru"

Category: Sports  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Umukinnyi wa filime w'icyamamare Arnod Shwazznegger yahakannye iby'uko "tuzabonana n'abacu twabuze mu Ijuru"

Arnod Shwazznegger, umusaza w’imyaka 75 ukunzwe n’abatari bake kubera filime, yagaragayemo zakunzwe cyane nka Commando, Expendables n’izindi, yahakannye iby’uko ’tuzabonana n’abacu twabuze mu Ijuru’ nk’uko abakristo babyizera.

Arnod Shwazznegger, aganira na mugenzi we bakinanye, Danny Devito, mu kiganiro cyitwa Haward Stern cyitiriwe uwagishinze, Arnold yaratunguranye ubwo yari abajijwe ngo "Ni iki kitubaho tumaze gupfa?". Ni ikibazo yari abajijwe na mugenzi we Danny.

Mu gusubiza mugenzi we Danny Devito, Arnod Shwazznegger yahise agira ati "Ntacyo mbiziho ibyo niko mbibona, umbwira ibitandukanye n’ibyo, namwita umunyabinyoma".

Danny yashatse guhatiriza ati "Ariko ibyo ntabyo tuzi ni bishya ariko komeza utubwire,"..Naho Arnold uzwi nka Commando ati; "Iyo umuntu agiye, aba agiye ariko nabisanisha no kuvuga ngo tuzi neza ibyo umubiri wacu unyuramo.

Ibi bitugaragarira tuba tubizi ariko ibya roho byo ntabyo tuba tuzi cyane cyane ko nta n’ubizi wabihamya…..,usibye ibitekerezo by’uko tuzongera tukabonana n’abacu ariko ubundi njye, ntinya n’urupfu hahhh".

Ibijyanye n’uko nyuma y’ubu buzima abantu bashobora kuzamenyana, byagarutsweho kenshi muri Bibiliya, nko muri Luke 16: 19-31, harimo inkuru ya Aburahamu, Razaro, n’umukire babonanye bakabasha kumenyana kuko baranaganiriye, no muri Matayo 17: 3-4 naho hazamo inkuru ya Elia na Mose kandi baba barapfuye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.