Bitabiriye umupira w’amaguru batahana agakiza n’ibyishimo! Ivugabutumwa rinyuze mu mupira w’amaguru, ni umuvuno mushya kandi mwiza uri gukoreshwa na Baho Global Mission mu kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Benshi bitabira umupira w’amaguru, bagatahana inkuru nziza ya Yesu Kristo wasize ubwiza yari afite mu Ijuru akaza ku isi gucungura umuntu.
Kuva kuwa 26 Nyakanga kugera kuwa 28 Nyakanga 2024, mu nkambi y’impunzi z’aba Kongomani n’Abarundi iherereye mu murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, hari kubera igiterane gikomeye cy’iminsi itatu cyiswe "Mahama Revival & Miracles Crusade" cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare barimo kizigenza Theo Bosebabireba na Thacien Titus.
Ni igiterane gikomeye cyateguwe na Baho Global Mission yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Rev. Baho Isaie. Muri iki giterane, hakomeje kugaragaramo ubwiza bw’Imana binyuze m Ijambo ry’Imana ryomora imitima ya benshi ndetse n’udushya tutamenyerewe mu ivugabutumwa, aho hifashishijwe umupira w’amaguru mu kogeza izina rya Yesu Kristo.
Umupira w’amaguru wabaye kuwa Gatanu, ahuza amakipe abiri akomeye akorera mu nkambi ya Mahama ariyo Eagle Vert na Force Nouvelle aho byaje kurangira Eagle Vert itsinze Force Nouvelle ibitego bibiri kimwe, iyitwara igikombe ndetse ihabwa imipira yo gukina n’ibihasha irimo amafaranga y’ishimwe nubwo niyi yabaye iya kabiri itakuriwemo aho.
Ikibuga cyari cyuzuye abantu baje gufana amakipe yabo ari nayo ntego "twari dufite kugira ngo tubabone tubabwirize ubutumwa bwiza". Rev Baho yashimye Imana ko habonetse abakira agakiza, ati "Kandi twarabikoze haboneka benshi bakira agakiza noneho umupira urangiye haba ibiterane by’amahugurwa y’abagore n’urubyiruko nabyo bungukiyemo cyane mu nyigisho bahawe kandi bigaragara ko byari bikenewe rwose “.
Mu butumwa bw’ishimwe yanyujije kuri Facebook nyuma yo kubona ukuboko kw’Imana ku munsi wa mbere w’igiterane, Rev Baho Isaie yavuze ko "igiterane cyacu cyatangiye ejo kandi kizakomeza kugeza ku Cyumweru. Ariko kuva mu cyumweru gishize, ni icyumweru cyabayemo ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa mbere y’igiterane harimo nko;
Gukora Umuganda rusange [wabaye kuwa Gatanu] wabeyeremo gusukura aho dutuye (umuganda), amahugurwa y’umuriro ku basore, abagore n’abashumba, kugera ku rubyiruko binyuze mu ivugabutumwa ry’Imikino n’ibindi!" Yasabye abantu inkunga y’amasengesho ati "Nyamuneka komeza udusabire."
Igiterane Mahama Revival & Miracles Crusade, ni igiterane cy’amateka muri Kirehe na cyane ko cyatumiwemo abaramyi bakunzwe cyane mu gihugu ari bo Theo Bosebabireba na Thacien Titus, ndetse abakozi b’Imana bakunzwe cyane ari bo Bishop Mugasa Joseph, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Baho Isaie & Francine akaba ari bo bagabura ijambo ry’Imana.
Iki giterane kiri gutangirwamo inyigisho z’ibyiciro bitandukanye birimo Urubyiruko, Abagore n’Abakozi b’Imana. Mbere ya saa sita z’amanywa haba amahugurwa y’ibyiciro, noneho nyuma ya saa Sita kuva saa Munani z’amanywa hakaba igiterane rusange cy’ububyutse n’ibitangaza by’Imana.
Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission akaba n’Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Rev Baho Isaie, avuga ko umusaruro biteze muri iki giterane cy’Ububyutse n’Ibitangaza ari uko benshi bazakira agakiza bakava mu byaha. Ati "Umusaruro twiteze, icya mbere ni uw’abantu bazakira agakiza bakava mu bibi".
Akomeza avuga ko ababa mu nkambi bakeneye ubutumwa bw’ihumure kubera ubuzima baba barimo. Ati "Urabizi ko ahantu hateraniye abantu benshi nko mu nkambi, urubyiruko, imiryango, mu by’ukuri haba hari ibintu byinshi. Ubutumwa bwiza rero bugomba kuhagera kugira ngo abantu bafate ibyemezo.
Icya kabiri, abantu baba bari mu nkambi baba bakeneye ubutumwa bwiza bubaha ibyiringiro, uko bari, aho bari, ubuzima barimo, ibyo bacamo, bakeneye ijambo ry’Imana ribaha ibyiringiro kandi ntibacike intege, kandi bagakomeza gukomera ku Mwami Yesu."
Ati: ”Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abaheburayo 13:8 riravuga ngo uko Yesu yari, nuyu munsi niko ari kandi ni na ko azahora iteka ryose bityo tuziko Yesu yabwirizaga abantu bakakira agakiza yarangiza agasengera abarwayi akanasubiza ibyifuzo by’abantu, natwe rero kuri iki giterane tuzakorera muri uyu murongo kandi ibi byose bizabonekamo".
Ku munsi wa nyuma w’iki giterane ni ukuvuga ku Cyumweru, abantu barasengera mu nsengero zabo, hanyuma nyuma ya saa sita nkuko n’indi minsi ya mbere byagenze hakomeze igiterane rusange kizaririmbamo abahanzi b’amazina akomeye barimo Theo Bosebabireba.
Rev Baho Isaie wateguye iki giterane binyuze muri Baho Global Mission, azwiho gutegura ibiterane byitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Uretse ibyo, ni umuramyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ni Nde Uhwanye Nawe", "Ibendea", "Amasezerano", "Ntabwo Nzongera Kurira", "Inzira", "Igwe" n’izindi.
Eagle Vert yahawe igikombe nyuma yo gutsinda Force Nouvelle
Rev Baho Isiae Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission
Pastor Francine Uwimana Umufasha wa Rev Baho Isaie, yahuguye ababyeyi b’i Mahama
Ev Egide Ngombwa yatanze amahugurwa ku rubyiruko
Bitabiriye umupira w’amaguru batahana agakiza n’ibyishimo