× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gabriel wa Arsenal FC wagarutse mu kibuga yabwirije abafana ibihumbi nyuma yo gutsinda igitego

Category: Sports  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gabriel wa Arsenal FC wagarutse mu kibuga yabwirije abafana ibihumbi nyuma yo gutsinda igitego

Nyuma y’iminsi 364 afite igikomere, nyuma yo gukira neza, umukinnyi Gabriel yagarutse ku kibuga atsinda igitego, mu kwishimira intsinzi aravuga ati: “Ndi uwa Yesu”.

Gabriel Jesus ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina muri Arsenal FC mu Bwongereza, ari na yo kipe iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Premier League.

Yagaruwe mu kibuga nyuma y’umwaka hafi umwe ari mu mvune. Aho agarukiye yahise atsinda igitego mu mukino Arsenal yatsinzemo Aston Villa ibitego 4-1, mu kucyishimira agaragaza umupira we wanditseho ubutumwa buvuga ngo “I Belong to Jesus”, cyangwa ngo “Ndi uwa Yesu”.

Yagize ati: “Biragaragara aho nambaye iyi t-shirt… Yesu yampaye ubuzima kuva kera, ariko sinari mbizi. Mu bihe bigoye by’ubuzima bwanjye, nasanze tuba tudafite icyo turi cyo mu gihe tudafite Yesu.”

Gabriel Jesus yongeyeho ati: “Ndashaka guhimbaza izina rye. Ni ubutumwa bwanjye uyu munsi. Yampinduye cyane mu bihe bikomeye, kandi mu bihe byiza, nanjye ndashaka guhimbaza izina rye.”

Yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka yari afite icyizere cyo gukina neza, ariko ko Umwami yatumye atinda kugaruka mu kibuga kugira ngo yigire ku bintu byinshi byo gukura mu buzima, haba ku giti cye no mu bumuntu.

Yasoje agira ati: “Biratangaje uburyo Yesu akora mu buzima bwacu. Hari ubwo wibaza, ukibaza ku byo ushoboye, ariko ntuzigera umenya ibyo Yesu yaguteguriye… Ndagira ngo nkomeze gusa. Icy’ingenzi ni ukwizera inzira, kwizera Yesu.”

Gabriel yagarutse mu mukino, nyuma yo gutsinda igitego atangaza ko yabaye Umukristo w’ukuri

Kaka mu myaka yashize nawe yize kugaragara yambaye umupira wanditseho "I Belong to Jesus"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.