Nyuma y’iminsi 364 afite igikomere, nyuma yo gukira neza, umukinnyi Gabriel yagarutse ku kibuga atsinda igitego, mu kwishimira intsinzi aravuga ati: “Ndi uwa Yesu”.
Gabriel Jesus ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina muri Arsenal FC mu Bwongereza, ari na yo kipe iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Premier League.
Yagaruwe mu kibuga nyuma y’umwaka hafi umwe ari mu mvune. Aho agarukiye yahise atsinda igitego mu mukino Arsenal yatsinzemo Aston Villa ibitego 4-1, mu kucyishimira agaragaza umupira we wanditseho ubutumwa buvuga ngo “I Belong to Jesus”, cyangwa ngo “Ndi uwa Yesu”.
Yagize ati: “Biragaragara aho nambaye iyi t-shirt… Yesu yampaye ubuzima kuva kera, ariko sinari mbizi. Mu bihe bigoye by’ubuzima bwanjye, nasanze tuba tudafite icyo turi cyo mu gihe tudafite Yesu.”
Gabriel Jesus yongeyeho ati: “Ndashaka guhimbaza izina rye. Ni ubutumwa bwanjye uyu munsi. Yampinduye cyane mu bihe bikomeye, kandi mu bihe byiza, nanjye ndashaka guhimbaza izina rye.”
Yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka yari afite icyizere cyo gukina neza, ariko ko Umwami yatumye atinda kugaruka mu kibuga kugira ngo yigire ku bintu byinshi byo gukura mu buzima, haba ku giti cye no mu bumuntu.
Yasoje agira ati: “Biratangaje uburyo Yesu akora mu buzima bwacu. Hari ubwo wibaza, ukibaza ku byo ushoboye, ariko ntuzigera umenya ibyo Yesu yaguteguriye… Ndagira ngo nkomeze gusa. Icy’ingenzi ni ukwizera inzira, kwizera Yesu.”
Gabriel yagarutse mu mukino, nyuma yo gutsinda igitego atangaza ko yabaye Umukristo w’ukuri
Kaka mu myaka yashize nawe yize kugaragara yambaye umupira wanditseho "I Belong to Jesus"