Angeles Bejar yavanywe mu rusengero rwa Divine Pastor Church ajyanwa kwa muganga nyuma y’uko yari agiye kwicwa n’inzara mu masengesho yo kwiyiriza ubusa aho yari arimo gusabira umuhungu we Luis Rubiales wakoze amahano mu gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, Luis Rubiales yakoze amahano mu gikombe cy’Isi cy’abagore cy’uyu mwaka ku mukino wa nyuma wabaye tariki 20.08.2023 agasoma mu ruhame umukinnyi witwa Jenni Hermoso mu kumushimira ko ikipe ya Espagne itwaye igikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza iyitsinze 1-0 cyatsinzwe na Olga Carmona ku munota wa 29’.
Byafashwe nko kumuhohotera kuko batigeze babipanga ndetse akaba asanzwe ari Boss we kuko ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne. Uyu mukobwa Jenni Hermoso yavuze ko yatunguwe no gusomwa na Boss we kuko batigeze babivugana. Imiryango Mpuzamahanga irwanya ihohoterwa yahise ihaguruka isabira ibihano uyu mugabo wakoze ibyafashwe nk’amahano.
FIFA yahise ihagarika uyu mugabo ku nshingano ze zose ndetse imuha igihano cyo kumara iminsi 90 atagaragara mu bikorwa bya siporo. Ibi byashavuje cyane nyina wa Luis Rubiales bituma akora amasengesho yo kwiyiriza ubusa kugeza ubwo umuhungu azahabwa imbabazi. Ibihano byakomeje kugumaho, umubyeyi arembwya n’inzara hafi gushiramo umwuka.
Byaje kurangira inzara irembeje uyu mubyeyi Angeles Bejar mu buryo bukomeye kuko yari amaze iminsi ibiri n’andi masaha menshi atarya ndetse atanywa, ahita yihutanwa kwa muganga. Amakuru meza ahari ni uko yamaze koroherwa ndetse yamaze kuva mu bitaro nk’uko Paradise ibicyesha Reuters.