× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukinnyi wa Al Ahli Firmino we n’umugore we babaye abapasiteri

Category: Sports  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Umukinnyi wa Al Ahli Firmino we n'umugore we babaye abapasiteri

Roberto Firmino wakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil, ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Al Ahli yo muri Arabiya Sawudite, we n’umugore we Larissa Pereira babaye abapasiteri.

Bombi babaye abapasiteri mu rusengero bashinze mu wa 2021, umuhango wo kubagira abapasiteri ukaba warabereye muri Brazil, mu gace k’iwabo ka Maceio.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati: “Kuva duhuye bwa mbere na Kristo, ibyifuzo byahinduye imitima. Turashaka ko abantu bumva uru rukundo rwatugezeho. Ubu dufite izindi nshingano zo kuba abapasiteri mu izina ry’Imana.”

Uyu mugabo Roberto Firmino de oliveira, abaye pasiteri afite imyaka hafi 33 kuko yavutse ku wa 2 Ukwakira 1991.

Mbere yo gutangira umurimo w’ivugabutumwa nk’uko bigaragara mu Kinyamakuru The Guardian, Firmino yagize ati: “Nasubije amaso inyuma bihagije, mbona Imana ifite umugambi wo kunjyana ahandi hantu.”

Kugira ngo abe umuvugabutumwa, ibyamugejeje no ku kuba pasiteri, byaturutse ku kiganiro yagiranye na Pasiteri Daniel wo muri Maceio iwabo. Yabisobanuye agira ati: “Ibimenyetso natangiye kubibona ubwo naganiraga na Pastor Daniel muri Maceio.”

Abaye Pasiteri mu gihe asanzwe ari umukinnyi wa Al Ahli

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.