Umwe mu baramyi baririmba neza Sister Yvonne yagaruye akanyamunezaneza mu maso y’abakunzi be anabahanagura amarira ku matama mu ndirimbo "Mbega ineza".
Niba hari ikintu kigora kwakira ku bakunzi b’umuririmbyi runaka, ni igihe amaze amezi arenze atandatu adasohora indirimbo.Usanga ba bandi b’indani bahoza amaso ku mbuga ze ngo barebe ko hari igihangano gishya yasohoye.
Iki gihe cy’irungu nicyo abakunzi ba Sister Yvonne bari bamazemo iminsi, bamwe bagakeka ko nawe mu minsi mikeya Paradise yazamwongera ku rutonde rw’abamanitse inanga.
Gusa, siko byagenze doreko uyu muramyi yanze kwemera ko abakunzi be binjira mu bihe by’ubuhenebere mu buryo bw’umwuka, abagenera izimano mu ndirimbo nziza cyane yise "Mbega ineza’’ anabamenera ibanga ry’ibyo yari ahugiyemo.
Avuga ku mvano y’iyi ndirimbo, Sister Yvonne yavuze ko yamujemo nyuma yo gutekereza ku rukundo rwa Yesu Kristo wemeye kwitangaho inshungu akitangaho igitambo ku bw’abantu bose.
Yvonne ati: "Naricaye ndibaza nti ese ubu ni nde muntu wakwemera kwambikwa amahwa mu mutwe, agaterwa imisumari arengana agaceceka?
Ese hari undi muntu ku isi wakwemera kwambikwa ubusa akamanikwa ku karubanda arengana agaceceka? Nsanga ntawe! Nibaza urwo rukundo numva ntirugira akagero runkoze ku mutima, aha niho havuye iyi ndirimbo."
Abajijwe impamvu yari yaraburiwe irengero, yagize ati "Sinzi niba navuga ko ari ukuburirwa irengero, nari mpari ahubwo nakoraga bucece kuko nko mu mwaka ushize wa 2024 nitabiriye Concert (Ibitaramo) 10 mu turere dutandukanye, kandi navuga ko intego nari mfite nazigezeho kuko nari mfite intego yo kwitabira ibitaramo.’’
Mu kugaruka yavuze ko atagarutse imbokoboko. Yavuze ko uyu mwaka wa 2025 yiteguye guhoza abakunzi be amarira akaba ahereye ku ndirimbo "Mbega Ineza".
Sister Yvonne ati "Muri make uyu mwaka mfite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi, gukora Live Concert Online, ni ukuvuga ko abankurikira bazambona ndirimba kenshi’’.
Hari abahanzi bagaruka bagakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri nyuma kongera kuboneka bikagorana. Abajijwe iki kibazo, yagize ati "Ndahari rwose mu mbaraga zanjye, uko Imana inshoboje niteguye gukomeza guhesha Imana icyubahiro binyuze mu ndirimbo z’amashimwe’’.
Yaboneyeho gushimira Imana yamugiriye icyizere ikamuhamagara. Yvonne ati; "Ndashimira Imana yampaye iyi mpano yo kuririmba ikampa n’amahirwe yo kuyikoresha kuko hari benshi babyifuza bakabura n’uburyo bwo gutangira.’’
Yashimiye n’abakomeje kumushyigikira bamufasha mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yashishikarije abakunda ibihangano bye gukomeza kubireba no kubisangiza abandi.
Indirimbo ze wazisanga kuri YouTube ye yitwa"Yvonne Mushimiyimana Official’’ akaba anakoresha Tiktok, Instagram na Facebook, hose mu mazina ya Yvonne Mushimiyimana. Ku bashaka kumutera inkunga bamuremera amafaranga bashobora kumwandikira ku mbuga nkoranyambaga ze akabagezaho uburyo bakoresha bashyigikira umuhamagaro we.
Umuramyi Sister Yvonne yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo “Miriyonaire”, “Igihe nataye”, “A zero”, “Ibyanjye ubizi cyane”, “Isengesho ry’urukundo” n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzikazi abarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Ruyenzi.
Umuramyi Sister Yvonne azanye ingamba nshya
Amashimwe ni yose kuri Sister Yvonne wagarukanye ineza y’Imana.
KANDA HANO MUNSI UREBE INDIRIMBO NSHYA YA SISTER YVONNE
we are pleased for your songs
Nukuri uwiteka YADUKOREYE IBIKOMEYE natwe turishimye
Yvonne sister nkunda Imana ikwagure knd igukomeze