Byongeye kuba byiza. Nyuma yo kubisabwa na benshi, umuramyi Queen Eunice Niyokwizerwa yinjiye byeruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yinjirana indirimbo "Wisigara".
Abantu benshi biganjemo itangazamakuru usanga bahuriza ku kuba Gospel ikeneye abahanzi basanzwe bayobora indirimbo mu makorali, bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no kuyobora indirimbo. Kuri ubu, Gospel yungutse indi mpano ishobora kuzaziba icyuho cya bamwe mu bacitse intege bageze mu gihe cy’isarura.
Ibi byahagurukije Paradise ku cyicaro gikuru giherereye mu mujyi wa Kigali maze yerekeza mu Karere ka Bugesera, i Nyamata iwabo w’amata. Eunice nawe yateye agatebe yerekeza amaso kuri mikoro za Paradise mu kiganiro giteye ubwuzu.
Yahereye ku myirondoro ye, yivuga nk’umuvugizi ati: “Murakoze cyane. Amazina yanjye ni Queen Eunice Niyokwizerwa, navukiye mu Karere ka Rusizi muri Kamembe, ariko ubu nkaba mbarizwa muri Bugesera i Nyamata.
Mvuka mu muryango wubaha kandi ukorera Imana. Ikindi kandi, nkaba ndi umukobwa udakuze cyane utari na mutoya. Nagiriwe ubuntu njya mu ishuri ndiga. Ndi umukristo usengera mu Itorero ADEPR Nyamata, nd’umuririmbyi ubikunda cyane kuva mu bwana bwanjye.”
Ikiganiro cyakomereje ku rugendo rwa muzika. Ati: “Rero, urugendo rwanjye rwari rurerure ngo ngere ku nzozi zanjye. Ndi umuntu ugira inzozi z’aho nifuza kugera. Kubw’ibyo, nakomeje gusenga Imana igihe kinini nkanakora cyane, nkirinda byinshi. Ariko nanone, nanyuzemo ibihe bigoye harimo kwicwa intege, kwiyangiza n’ibindi.
Ahubwo nahoraga nifuza kuzakora solo na band music nubwo bitabaga byoroshye ngo mbikore. Nizera ko nzabigeraho, kubera ukuntu abantu batumva ibintu ku rwego rumwe cyangwa ngo bahe ikintu agaciro mu buryo bumwe.
Ariko kandi, ni bwo buzima tubamo bituma tunakora cyane! Nifuza rero gukomeza gukora cyane kugira ngo nzagere kure hashoboka, ku buryo mbera Isi yose uw’umumaro binyuze mu bihangano byacu. Kandi hamwe n’Imana n’imbaga nyamwinshi, nizeye ko bizakunda, kuko kumenya Umukiza bitubera isoko y’ibyiza byose. Rero, kubaho ni Kristo.”
Paradise imubaza abahanzi afata nk’icyitegererezo. Mu buhanga bwinshi nk’ubwa Bakame, Queen Eunice Niyokwizerwa yagize ati: “Ahaa, uwo mfata nk’icyitegererezo si umuntu umwe gusa, ahubwo ni benshi kuko buri umwe ngira icyo mukuraho.
Naho umwe rukumbi, ntawe. Kuko uwo ngize amahirwe yo kumva ibihangano bye, aba ari kunyubaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi baba bava no mu bihugu bitandukanye. Rero kuri njye, nta muntu uhora ari on top! Ariko hari umuntu nkunda uburyo atanga ubutumwa bwe by’umwihariko. Uwo navuga kugeza ubu ni Brooke Ligertwood, ariko si we gusa — ni benshi, nk’uko nari nabivuze haruguru.”
Paradise iti: “Ubukwe bwa Josh Ishimwe n’igitaramo cya Aline Gahongayire bibereye rimwe kandi bose bagutumiye, ni ayahe mahitamo yawe ya mbere?”
Yasubije ati: “Ahaaa, byose bibereye rimwe kandi bose bantumiye. Numva twakora uko dushoboye kose tukahaba hose, kuko Imana itanga amahirwe hombi, umunsi umwe atari amasaha amwe. Ni uko iba yanyizeye, ikambonamo ubwo bushobozi bwo kubikora byombi umunsi umwe kandi bikagenda neza cyane!
Kandi ni umugisha kubana n’abantu b’Imana mu birori no mu bitaramo, ukavuga ubutumwa bwiza! Kuko uko biri kose, iyo batumiye baduha n’amasaha. Nuko rero numva nagerageza accordingly, ariko simbure kandi hombi. Narimbonye amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye ngo bumve ubutumwa bwiza!”
Avuga ku butumwa bukubiye mu ndirimbo nshya, yagize ati: “Ku ndirimbo yanjye nshya, nifuzaga gutanga ubutumwa ku bantu, bugira buti: ‘Tuzagubwa neza, tuzaruhuka imiruho yo mw’isi tugeze iwacu mw’ijuru.’ Hanyuma buri wese uzayumva azaharanire guhugukira iby’ijuru (aharanira gukora ibyiza azahemberwa), kuko iby’isi bitazahoraho!”
Yasoje ikiganiro ashimira buri muntu wese ukomeje gushyigikira umuziki we, abasezeranya kutazatatira intego yihaye.
Muri iyi ndirimbo nshya ikoranywe ubuhanga, yagaragayemo abaririmbyi b’abahanga barimo na Peace Hozy, usanzwe afasha Israel Mbonyi. Ikaba yaranyuze mu biganza bisangeye n’amaboko meza, dore ko yanditswe na Queen ubwe. Amajwi ayunguruye yatunganyijwe na Kizigenza Boris, mu gihe umushinga wo gutunganya amashusho wari mu biganza bya Producer Musinga, ukorana n’ibyamamare birimo umuvandimwe we Papi Clever.
Paradise twifurije ishya n’ihirwe uyu muramyi.
Umuziki wa Gospel wungutse umuramyi w’agatangaza
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA QUEEN EUNICE