Umuramyi Felix Muragwa ukomeje gucana itabaza mu mahanga yose yateguje indirimbo nshya yise "Yesu arahamagara" anavuga imyato Apotre Mignonne.
Yesu arahamagara ni indirimbo kuri ubu abakunzi ba Gospel batangiye gushyira kuri agenda y’izitegerejwe cyane muri iyi mpeshyi. Gusa ijambo ry’ihumure Paradise yaha abakunzi ba Felix Muragwa ni uko bashonje bahishiwe.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Felix Muragwa yavuze ko ateganya gusohora iyi ndirimbo vuba cyane. Avuga ku butumwa buyunguruye azanye, yagize ati: "Ubutumwa nzaniye imitima y’abakunzi bange ni ububasunikira kuri Kristo."
Felix ati: "Hari igihe uba uri mu bihe bigoye nka cya gihe Pauwlo na bagenzi be bari bari mu nkuge umuraba ari mwinshi bose bibwira ko bagiye gupfa ariko inkuge imaze kurengerwa bose baroze barakira ntihapfa n’umwe kuko Kristo yari yagambiriye kubarokora".
Felix ati: "Nawe wasanga uyu munsi urimo kwibaza uti "ese bizanyura mu yihe nzira kugira ngo nsubizwe?
Felix yibukije abantu ko Kristo ariwe bakwiriye guhanga amaso
Muragwa Felix umwe mu baramyi beza baba muri Diaspora
Muragwa Felix ni umwe mu bagabo b’ibigango bazwiho kugira umutima mwiza no kwicisha bugufi
Yakomeje yibutsa abantu babona imbere yabo igicuku cy’akabwibwi ndetse babaswe n’agahinda mu mitima yabo ko nta wundi muntu wo guhangwa amaso uretse Yesu Christo wenyine.
Yasabye abakunzi be kumvira ijwi rye ribahamagarira kumwizera kuko afite ubushobozi bwo gutabara abageragezwa
Indirimbo " Yesu arahamagara" ni imwe mu ndirimbo zitegerejwe cyane muri iyi mpeshyi
Nkunda ukuntu yicisha bugufi - Fekix yashimye Apotre Mignonne avuga ko ari icyitegererezo.
Apotre Mignonne Kabera ni umwe mu bashumba bubashywe cyane ku mugabane wa Afurika ndetse n’isi yose bitewe n’iyerekwa ry’agaciro gakomeye Imana yashyize muri we bityo akaba akomeje gukiza ubugingo bwa benshi.
Apotre Mignonne Kabera ayobora Umuryango Women Foundation Ministries uzwiho gutegura igiterane ngarukamwaka cy’abagore ‘All Women Together" kimaze gukiza imitima ibihumbi n’ibihumbagiza. Ni igiterane kimaze gutumirwamo ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi birimo n’umunya Nigeria Sinach.
Avuga kuri uyu mubyeyi, Felix Muragwa yagize ati: "Nkunda ukuntu uyu mushumba yicisha bugufi, afite impano y’impano ikomeye muri we kandi nkunda ukuntu agira urubyiruko inama aho akunze kubakangurira gushyira ubugingo bwabo muri Yesu Kristo nk’isoko y’amahoro".
Felix Muragwa ni umuhanzi ufite umwihariko mu muririmbire
Uwumvise indirimbo umusaraba aherutse gusohora ntibyamusaba iminota myinshi kumenya umwihariko w’uyu muhanzi. Mu muririmbire ye, uyu musore w’ibigango ntibimusaba kwikebagura ngo yemeze abantu ahubwo agaragara mu maso nk’utegereje icyo umwuka amubwira gukora ubundi nawe akayobora uruhimbi. Icyo abanza kwitaho ni ukureba niba abaririmbyi be bose bari mu mwuka umwe nawe ubundi mu ijwi ryiza akababanziriza.
Iyo aririmba agaragara nm’uwishimye, uko yinjira mu njyana niko abamukurikiye barushaho kwinjirana nawe mu mwuka bityo akoroherwa no gufata imitima y’abakunzi be
Icyo abakunzi ba Felix bakomeje kumusaba.
Abakunzi ba Felix baganiriye na Paradise ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa bahuriza ku kuba akeneye gushyira indirimbo hanze nibura hagati y’amezi abiri n’igice cyangwa atatu.
Umwe mu baganiriye na Paradise yagize ati: "Felix ni umuramyi mwiza wandika indirimbo zifite amavuta. Akwiriye gukomeza kudushyira mu isi y’umwuka natwe tukamwereka ko turi kumwe nawe kuko ni umuramyi mpuzamahanga.
Mu kumusubiza, Felix Muragwa aganira na Paradise yavuze ko afitiye imishinga myinshi abakunzi be anabashimira ko bakomeje kumwereka urukundo abasezeranya kubaha impamba iteka