Korali Gisubizo Ministry Ishami rya Ohio, rikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya y’imitoma y’umwuka w’Imana yitwa “Mwuka Wera”, ikaba yarakiriwe n’impundu n’abakunzi bayo hirya no hino.
Iyi ndirimbo yahagurukije imitima ya benshi, barimo n’abaramyi b’inararibonye nka Nice Ndatabaye na Nkomezi Alexis, bayisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Mu butumwa buyigize, abaririmbyi ba Gisubizo Ministry bararirimba bati: "Umpe umwuka wera muri uru rugendo ndimo, ambere umufasha Mwami, ndawushaka; anyobore, antegeke, anyigishe menye ukuri.”
Mu bayitanzeho ibitekerezo byimbitse harimo Nice Ndatabaye, umuramyi ukunzwe cyane uzwi mu ndirimbo nka “Umbereye Maso” yakoranye na Gentil Misigaro, “Imigambi yawe”, ndetse na “Umeamuwe” yakoranye na Dr. Ipyana.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye, Nice Ndatabaye yagize ati: “Mana warakoze kuduha Yesu no kuduha Umwuka Wera ngo atubere umufasha. Umwuka Wera atuye muri twe nk’umuturage wa burundu (permanent resident).
Mu isezerano rya kera yajyaga agasura abantu by’akanya gato — urugero, ajya kuri Dawidi agacurangira Sawuli abadayimoni bakamuvamo. Ariko ubu, imibiri yacu ni inzu Umwuka Wera atuyemo iteka ryose.”
Yakomeje agira ati: “Imana ituye muri twe. Ntiturasenga imana nyinshi. Hariho Imana imwe Rurema, Yehova wahindutse umuntu akambara umubiri (incarnation), aba Yesu Kristo. Amaze kuducungura, yaje gutura muri twe mu buryo bwo kudutoza no kuduhugura (equipping the saints).” Yasoje agira ati: “Bless you Gisubizo Ohio”
Gisubizo Ohio ni ministry igizwe n’abantu benshi abasore, inkumi abagore ndetse n’abagabo. Gisubizo Ohio yatangiye mu mwaka wa 2016. Mu itangira, urugendo rwari rurimo ubunyerere n’amahwa dore ko yatangijwe n’abantu bake cyane ariko uko imyaka yagiye yicuma niko abantu bagiye biyongera .
Ubuyobozi bw’iyi ministry mu kiganiro na Paradise, bagize bati: "Twagiye twakira abantu bashya bavuye mu bihugu bitandukanye bya Africa ariko abenshi wasanganga bavuye mu mashami atandukanye ya Gisubizo, abandi babaga ari abantu baje batugana ariko batarigeze kuba muri Gisubizo iyo ariyo yose.
Gisubizo Ohio imaze gukora album imwe yitwa "MWUKA WERA NDAWUSHAKA" ikaba ari album igizwe n’indirimbo eshanu, ariko zikaba zikirimo gukorwa vuba zizajya ku mugaragaro zose. Ku ikubitiro, Mwuka wera ni ndirimbo ya mbere bashyize hanze.
Indirimbo "Umwuka wera" yafashije abarimo Nice Ndatabaye
Ni abanyamwuka! Gisubizo Ministry ishami rya Ohio Muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ryoherwa n’iyi ndirimbo’’Mwuka wera’’