Dushimimana Ernestine uzwi nka Mimi Mutanu yongeye guhesha icyubahiro ibendera ya Yesu Kristo mu ndirimbo "Uri mwiza Yesu" ibyinitse mu njyana gakondo y’u Rwanda.
Bamwe bamuzi nk’umunyamakuru mwiza w’iyobokamana kuri TV1 mu kiganiro Gospel Vibes. Ibi nibyo, gusa hiyongeraho ko uyu ari umwe mu baramyi beza mu njyana gakondo.
Mimi Mutanu ni umugore wa Dj Spin umwe mu banyamakuru beza u Rwanda rufite. Uyu muryango ni icyitegerezo cy’imirimo myiza babikesha kuba barahuye bagahuza nk’uko Dj Spin akunze kubigarukaho.
Kuba bariyemeje gukorera Imana mu buryo bwose bibera benshi umugisha ku bw’ubutunzi bw’impano y’Imana ibarimo.
Abazi amateka y’i Padanaramu, Aburahamu w’Imana yohereje igisonga cye Ereazeri gusabira Isaka Umugeni. Kuba Imana yaramuhitiyemo i Padanaramu bifite ubusobanuro bukomeye dore ko yashoboraga kurambagiza no muri Egiputa gusa byari kwica umugambi w’Imana.
Uko ni ko na Dj Spin umunyamakuru w’ikirangirire ufite inkomoko muri Kenya yisanze yagize amahitamo meza yo kwitwa umugabo wa Mimi Mutanu wo mu Rwanda.
Uretse kuba umugore urangwa n’ingeso nziza, Mimi Mutanu ni umwana w’Imana, ni icyaremwe gishya akaba n’umuragwa w’ubugingo buhoraho. Ibi bituma muri we hadusubiza isoko y’indirimbo nziza zo guhimbaza Kristo wabambwe ku musaraba i Golgota.
Kuri ubu rero hakaba haje indirimbo yitwa "Uri mwiza Yesu". Ni indirimbo ivuga ubwiza bwa Yesu, igatsindagira imvugo ye ndetse igashimagiza ijwi rye ryiza nk’uko tugiye kubigarukaho mu kiganiro cyiza Mimi Mutanu yagiranye na Paradise.
Muri iki kiganiro yasobanuye ku ijwi rye ryiza ry’urubogobogo dore ko muri iyi ndirimbo yumvikana agorora neza umuhogo nka Clarisse Karasira mu njyana gakondo.
Abajijwe niba bashobora guhurira mu njyana, mu mvugo ya gihanga yagize ati: "Nta kibazo bikunze twakorana indirimbo, icya mbere ni uko yaba indirimbo ya Gospel."
Kuba yaramaze iminsi adaha abakunzi be indirimbo nshya yavuze ko yasaga n’uwahagaritse kuririmba. Ati: "Gusa kuri ubu bagarutse".
Hari ibyiza tubona tukabifata nk’ibisanzwe. Yagarutse ku kwisanga mu maboko meza ya Dj Spin ufatwa nk’ikirango cya Gospel mu Rwanda dore ko uretse kuba umu Dj wa 1 muri Gospel ari n’umwe mu bagize uruhare mu kuzamura abahanzi batandukanye.
Mimi yagize ati: "Ibi bisobanuye ikintu gikomeye cyane navuga "am blessed to have him" (ndi umunyamugisha kuba mufite).
"Iyi ndirimbo ni isengesho ry’umutima".
Iyi ndirimbo ye nshya "Uri Mwiza Yesu" yatekerejwe mu buryo bwimbitse, ikaba ikozwe mu njyana nyarwanda gakondo. Ifite umwimerere n’umwuka w’amasengesho, ikaba ishimangira ko ubuzima ari impano ikomeye y’Imana kandi ko Yesu ari we soko y’amahoro n’ubugingo.
Uri mwiza Yesu ikimenyetso cy’indirimbo nziza.
Uretse amajwi meza, imyandikire ya gihanga n’injyana iberanye na nyir’injyana, iyi ndirimbo ifite amashusho meza ya kinyarwanda n’imyambarire ifite ubusobanuro busobanutse. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Mimi Mutanu yifashishije Josh Ishimwe ufatwa nk’umwami w’injyana ya gakondo muri Gospel.
Iyi ndirimbo ikaba yitezweho gukangura amarangamutima y’abakunzi ba gospel nyarwanda. Si ibi gusa ahubwo birashoboka cyane ko abandi bahanzi bari baramanitse Inanga bashobora kuzimanura bakazamura amashimwe yo mu mitima yabo.
Evans Mwendwa [Dj Spin] umaze kumenyekana mu bavanga umuziki wo mu bitaramo no nsengero zo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ni umunyabigwi dore ko mu mwaka wa 2019 yegukanye igihembo gikomeye gitangirwa muri Kenya cya Maranatha Global Worship Music Awards (MGWMA).
Iki gihembo yacyegukanye ubwo hari ku nshuro ya kane ibi bihembo byatangwaga. Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ku wa 12 Gicurasi 2019.
Dj Spin yari ahatanye mu byiciro bibiri birimo icya Kingdom Media Personality of Excellence n’icya Kindgdom DJ of the Year, ari nacyo yegukanye akaba yari ahatanye n’abandi ba Djs 30.
Indirimbo nziza mu njyana gakondo.
Mimi, zahabu nshya umuziki wa Gospel wungutse mu njyana gakondo
DJ Spin afatwa nka nimero ya mbere mu bavanzi b’imiziki ya Gospel
Umuryango Imana yishingiye mbakunda cyane fam ❤️