Alicia na Germaine basohoye indirimbo nshya "Ibanga" bavuga ko Imana ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine, kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise "Ibanga," bavuga ko ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kwemera ko ari yo yonyine ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.
Mu kiganiro bagiranye na Paradise, aba bahanzi bavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka mu Baroma 3:1-2, rikomoza ku "mahirwe Abayuda barusha abandi", ndetse no ku ishusho y’Imana nk’Umubumbyi, mu gihe abantu ari ibibumbano biri mu maboko yayo.
Bagize bati: "Turi nk’ibibumbano mu Mana, ikaba Umubumbyi. Umubumbyi akoresha ikibumbano cye uko ashaka. Ni yo ifata umwanzuro, ikavuga ngo tubeho kandi tubeho ubuziraherezo. Ni yo yonyine ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu."
Basobanuye ko bahisemo kwita iyi ndirimbo "Ibanga" kuko bizera ko Imana yahagurukije abantu bayo ikabaha ibanga ribakomeza mu rugendo rw’ubuzima.
"Twahisemo kuyita ’Ibanga’ kuko twahagurukijwe n’Imana. Itubitsa ibanga. Iryo banga ni ryo ridukomeza, ni ryo rituma tudacika intege, kandi byange bikunde icyo yagambiriye kizashyika."
Alicia na Germaine bavuga kandi ko gukora iyi ndirimbo bitaboroheye, kuko byabasabye kwitanga no kwigomwa cyane.
Bati: "Yadusabye imbaraga nyinshi cyane kuko tutari turi hamwe. Byadusabye kwigomwa gukomeye, gusa Imana ishimwe ko yabikoze."
Ku mpamvu bahisemo kuyisohora muri iki gihe, aba bahanzi bavuga ko isi ikeneye ubutumwa bw’ibyiringiro n’ihumure kurusha ikindi gihe.
Bagize bati: "Twahisemo kuyisohora muri iki gihe kuko abantu bakeneye ubutumwa burimo muri iki gihe. Mbonyi yararirimbye ati: ’Mubwire abantu iby’ijuru n’ibyururutsa imitima.’ Natwe ni uko."
Basabye abakunzi b’umuziki wa Gospel gukurikirana neza amagambo agize iyi ndirimbo, bavuga ko bizeye ko Imana izayikoresha uko yabigambiriye, gihamya ko iyi ndirimbo irenze ku kuba ari indirimbo gusa, bimwe by’amajwi meza n’injyana nziza gusa.
Bati: "Indirimbo yose bayumve kuko ni Ijambo ry’Imana kandi riziye igihe. Turizera ko icyo Imana yagambiriye gukoresha iyi ndirimbo mu bantu bayo kizaba."
Alicia na Germaine bavuga ko bo babona uruhare rwabo nk’urw’abatambutsa ubutumwa Imana ishaka kugeza ku bantu. "Twe turi nka tunnel Imana inyuzamo ubutumwa ifite uwo ishaka kubwira. Icyo Imana yagambiriye kuyikoresha, byanze bikunze kizasohora."
Indirimbo "Ibanga" ije ikurikira izindi Alicia na Germaine bamaze kumenyekaniraho zirimo "Ibendera," "Ihumure," "Ndahiriwe," "Rugaba," "Uriyo," "Urufatiro" na "Wa Mugabo," zikomeje kububakira izina mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Reba indirimbo Ibanga kuri YouTube