× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni nko gutegereza Mesiya! Kumarana indirimbo imyaka 2 utarayimpa wungukira he? - Abahanzi baratabaza

Category: Analysis  »  48 seconds ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni nko gutegereza Mesiya! Kumarana indirimbo imyaka 2 utarayimpa wungukira he? - Abahanzi baratabaza

Mu muziki wa Gospel, hari ikibazo kimaze igihe kivugwa gikomeje gutera impaka n’agahinda mu bahanzi: gutinda gusohora indirimbo ziri muri studio, rimwe na rimwe bikageza ku mezi menshi cyangwa imyaka, nyamara umuhanzi yaratanze amafaranga yumvikanye n’abatunganya indirimbo.

Mu biganiro bitandukanye na Paradise, bamwe mu bahanzi bagiye bagaragaza agahinda baterwa no gutegereza indirimbo “nk’utegereje Mesiya” .

Ubuhamya bw’abo twaganiriye:

Umuramyi Musabyimana Elias uzwi cyane mu ndirimbo "Cyamika” agaragaza ko yanyuze mu bihe bigoye mu rugendo rwe rwa muzika.

Avuga ko yagiye agirana amasezerano n’abatunganya indirimbo (producers/directors), agatanga amafaranga yose cyangwa avance, ariko umushinga ugatinda cyane.

Agaragaza ko hari igihe umunsi wo gushyira hanze indirimbo ugera producer akavuga ko yagize imbogamizi, hanyuma amezi atatu, ane, cyangwa umwaka ugashira indirimbo itarasohoka.

Ikibabaza kurushaho, nk’uko abivuga, ni uko hari n’igihe producer atongera gufata telefoni y’umuhanzi. Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye: itangazamakuru ritangira kumubaza igihe indirimbo izasohokera, igitutu kikiyongera, ndetse n’icyizere cy’umuhanzi kikagabanuka.

Uwitonze Clementine(Tonzi) yagarutse kuri iki kibazo.

Tonzi ni umwe mu baramyi b’abahanga bamaze igihe mu muziki mu ndirimbo zirimo’: Humura, Respect, Urufunguzo n’izindi. Akomeje ibitaramo bizenguruka igihugu yise’ ’Humura Healing Tour" aho amaze gutaramira abakunzi be batuye I Musanze, Kabuga na Rwamagana akazakomereza mu karere ka Nyagatare tariki ya 24 Gicurasi 2026.

Mu kiganiro na Paradise, Tonzi yigeze kugaragaza ko yahuye n’ibi bibazo. Yavuze ko yigeze gutegereza indirimbo zigize Alubumu umwaka wose bikarangira amaso aheze mu kirere.

Ibi bikomeza gushimangira ko iki kibazo kitagarukira ku muhanzi umwe, ahubwo gisa n’icyafashe intera mu ruhando rwa Gospel.

Icyo abatunganya indirimbo bavuga

Bamwe mu batunganya indirimbo bavuga ko hari impamvu zitandukanye zituma imishinga y’indirimbo itinda gusohoka.

Umwe mu bazwi mu gutunganya amashusho n’amajwi, Fleury Legend”, asobanura ko rimwe na rimwe producer ashobora kwakira amafaranga y’abahanzi benshi icyarimwe, bigatuma birenga ubushobozi bwe bwo gukurikirana buri mushinga uko bikwiye.

Yongeraho kandi ko hari n’igihe umuhanzi ubwe atubahiriza ibyo bumvikanyeho, cyane cyane ku bijyanye no kwishyura amafaranga asigaye, bikadindiza umushinga.

Inama zitangwa n’abatunganya indirimbo mu buryo bwa kinyamwuga

Abatunganya indirimbo batandukanye barimo Fleury Legend na Producer Leopord bahuriza ku ngingo imwe. Producers bakwiye kwirinda gufata imishinga myinshi batabasha gukurikirana. Abahanzi na bo bagomba kubahiriza amasezerano y’imari n’igihe bumvikanyeho.

Ibi ngo byagabanya amakimbirane no gutinza imishinga.

Ingaruka ku muziki wa Gospel

Umunyamakuru Justin Belis agaragaza ko gutinza indirimbo muri studio ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye Gospel.

Avuga ko ibi bituma bamwe mu bahanzi bacika intege, bakareka umuziki burundu, abandi bagatakarizwa icyizere. Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku iterambere rya Gospel muri rusange.

Ijwi ry’abahanzi: “Turatabaza”

Eli-Biremera na Tonzi basaba ko hakwiye kubaho ubunyamwuga hagati y’abahanzi n’abatunganya indirimbo, kugira ngo amasezerano yubahirizwe.

Bavuga ko umuziki utari umushinga wo gutinza uko wishakiye, ahubwo ari umurimo usaba ubufatanye, kubahana no kubahiriza igihe.

Iki kibazo kigaragaza ko hakenewe impinduka mu mikoranire hagati y’abahanzi n’abatunganya indirimbo, haba ku bahanzi no ku batunganya indirimbo, kugira ngo umuziki wa Gospel ukomeze gutera imbere udahura n’inzitizi zishingiye ku gutinda kw’imishinga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.