× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya birambuye Abamalayika 3 Bakuru, Mikayeli, Gaburiyeli na Rafayeli

Category: Analysis  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Menya birambuye Abamalayika 3 Bakuru, Mikayeli, Gaburiyeli na Rafayeli

Buri mwaka tariki ya 29 Nzeri, Kiliziya Gatolika ku isi hose yizihiza Umunsi Mukuru w’Abamalayika Bakuru ari bo Mikayeli, Gaburiyeli na Rafayeli. Ni ibiki byihariye wabamenyaho?

Nyuma y’Inama ya Council ya 2 ya Vatikani y’Ivugururwa rya Leturujiya, abo bamarayika bahimbarizwa umunsi umwe, bose bakaba bahagarariwe na Mikayeli ubayoboye. Bibiliya ntibavugaho byinshi kandi Rafayeli we ntagaragara mu bitabo 66 bigize Bibiliya zikoreshwa n’andi matorero, kuko agaragara mu gitabo cya Tobi, kandi icyo kiba muri Bibiliya Ntagatifu gusa igizwe n’ibitabo 73.

Gaburiyeli ni we wabaye integuza yo kuza kwa Yohana Umubatiza, kandi ni na we wabaye integuza yo kuza kwa Yesu Kristo. Uyu yabonekeye umugabo wa Elizabeti nyina wa Yohana Umubatiza, amubwira ko azabyara umwana nubwo bwose yari ingumba. Yanabonekeye Mariya amubwira ko azabyara umwana ku bw’umwuka wera, umwana azabyara akazamwita Yesu.

Mikayeli we avugwaho ko ari we mutware w’ingabo zo mu ijuru, akaba ari na we waryanyije Satani akamwirukana mu ijuru we n’abadayimoni be. Bibiliya igaragaza neza ko Mikayeli ari we Kristo, rikaba ari izina yahawe risobanura ‘ni nde uhwanye n’Imana?”.
Malayika Mukuru ni ijambo rikoreshwa inshuro ebyiri muri Bibiliya, mu 1 Batesalonike 4: 16 – 17 no muri Yuda.

Aba Bakuru batatu, Mutagatifu Rafayeli bisobanura Imana irakiza, Imana ni yo muti cyangwa umuti w’Imana, Mutagatifu Gaburiyeli bisobanura intwari y’Imana cyangwa umuntu w’Imana, na Mutagatifu Mikayeli bisobanura ni nde uhwanye n’Imana?

Mikayeli
Mikayeli ni igikomangoma cyo mu ijuru, ni yo mpamvu ari we ukwiriye guhabwa umwanya w’ibanza. Mikayeli riva mu Giheburayo, rikaba rivugwa gatanu muri Bibiliya. Ni umwe mu batware bakomeye akaba n’umutware wabo. Ahora yiteguye kurangiza ubutumwa yahawe n’Imana. Ni we wahawe inshingano yo gutsinda Satani. – Ibyahishuwe 12.

Mikayeli ni we wacunguye isi (atanga amaraso ye ubwo yari ku isi) kandi azakomeza kuyicungura arwanya Satani, kandi abazahabwa ubugingo buhoraho (ubuzima bw’iteka) ni we uzabubaha, ni we soko yabwo.

Gaburiyeli
Gaburiyeli ni uwa kabiri ukomeye. Abayahudi bemeza ko ari mu bashyinguye Musa (Mose), agashwanyaguza intwaro za Senakeribu, wa mwami washatse gutera Yerusalemu ku ngoma ya Hezekiya, mu ijoro rimwe ingabo ze ibihumbi 185 bugacya zapfuye nta gikomere.

Izina rye rikomoka mu Giheburayo, rikaba nanone risobanura Imana irakomeye cyangwa umuntu w’Imana. Iri jambo ririmo Imana, Elohimu, Eli = Allah, na Gabri (Imbaraga). Yose hamwe asobanura Imana ifite imbaraga.

Hari abemeza ko yaje kuba hafi ya Yesu ubwo yabiraga ibyuya by’amaraso. Abantu benshi batumweho umumarayika, ni Gaburiyeli woherezwaga, ari na we weretse Aburahamu intama yo gutamba mu mwanya wa Izaki (Isaka).

Ni intumwa y’Imana, yoherezwa ahantu hose. Ahabwa ubutumwa bwo kugeza ku bantu, urugero nka Zekariya, Mariya n’abandi. – Luka 1.

Rafayeli
Mutagatifu Rafayeli ni uwa gatatu mu bamalayika batatu bakuru Kiliziya yubaha, ihimbaza kandi ikabiyambaza. Yubahwa nk’umumarayika ugendana n’abantu.

Igitabo cya Tobi agaragaramo cyanditswe mu Giheburayo ariko kiza guhindurwa mu Kigiriki. Bamwe bemeza ko iki gitabo cyanditswe mbere ya Yesu kandi ko cyakoreshwaga.

Rafayeli yagaragajwe afasha imiryango ibiri y’Abayahudi bari baratwaweho iminyago (barafashwe bunyago), uruhande rumwe rujyanwa muri Ashuri (Ashuru) urundi rutuzwa mu gihugu cy’Abamedi. Izo ngo zari zifitanye isano ya hafi, ariko nubwo zatandukanyijwe ntizatezutse mu kwemera (ukwizera).

Rafayeli rero yarabahumurije, ababa hafi mu bintu byose. Nyuma yo kubafasha yivuze izina agira ati: “Ndi rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ituze rye.” – Tobi 12: 6.

Umuntu wese ushaka kumva ibya Rafayeli no kubisobanukirwa yasoma igiabo cya Tobi kiri muri Bibiliya Ntagatifu, no mu gitabo cya Henoki Intungane (cyo ntikiri muri Bibiliya iyo ari yo yose).

Azwiho kuba umuyobozi wa roho, agakiza ibikomere byose umuntu ahura na byo, iby’amarangamutima, ibya roho n’iby’umubiri. “Kwizera Imana muri byose ni yo nsinzi.” - Ni bwo butumwa bwe, dore ko izina rye risobanurwa ngo Imana irakiza, umuti w’Imana. Inshingano ze ni ugushyigikira ingo z’abakunda Imana.

Mikayeli ni ingabo nkuru, umugaba w’ingabo, umwami w’abami, umutware w’abatware, umugenga wa Kiliziya.

Gaburiyeli agaragaza ko Imana yakoze ibikomeye ahahise kandi ko igikomeje kubikora. Ni we uhabwa ubutumwa, kandi yerekana ko muntu yizewe imbere y’Imana.

Rafayeli ni we ushinzwe mwene muntu, roho n’umubiri. Ashishikariza buri wese kwizera Imana.

Isoko:
  Padiri Emmanuel Twagirayezu
  Kwisoko TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.