× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakire babaho neza! Ibyo Paradise yamenye ku muntu wateye Haleluya mu gitaramo cya Shalom Choir, BK Arena ikanyeganyega!

Category: Analysis  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Abakire babaho neza! Ibyo Paradise yamenye ku muntu wateye Haleluya mu gitaramo cya Shalom Choir, BK Arena ikanyeganyega!

"Shalom Gospel Festival 2023" ni igitaramo cy’amateka, niyo mpamvu kizahora kivugwa mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda, imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Yitabiriwe n’abarenga 10,000, abarenga 90 bakira agakiza.

Hari tariki 17 Nzeri 2023 ubwo korali yo muri ADEPR yakoraga igitaramo cy’amateka "Shalom Gospel Festival", cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ihenze mu Rwanda no mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Ni gitaramo bari batumiyemo icyamamare Israel Mbonyi ubarizwa muri Restoration Church Masoro, ufite agahigo ko kuba ari we muhanzi wujuje BK Arena.

Igitaramo cya Shalom choir ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 ndetse ni bwo bwa mbere BK Arena yari yuzuye ku rwego rwo hejuru. Kwinjira byari ubuntu, bikaba byaratumye benshi bitabira kuva ku mwana kugera ku musaza, kuva ku batari bakakiriye agakiza kugera ku banyamasengesho bahora mu butayu;

Kuva ku mukristo usanzwe kugera ku bapasiteri bakomeye barimo n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, kuva batazwi kugera ku byamamare mu muziki nka Aline Gahongayire, Bosco Nshuti, Neema Marie Jeanne. Abarenga 1000 basubiyeyo babuze aho bicara kuko imyanya yose yari yashize. Ni ibintu byari bibayeho bwa mbere mu mateka y’yi nyubako.

Ubwo igitaramo cyari kigezemo hagati, ibihumbi byacyitabiriye, byatunguwe no kumva ijwi rirangira muri BK Arena ry’umuntu wateye "Haleluya y’Umurambararo" yamaze nk’amasegonda 15. Benshi baguye mu kantu, bibaza ibibaye, gusa birasanzwe ko bene izo Haleluya ziterwa n’umuntu uba urimo gushima Imana, kuko Haleluya bisobanuye "Imana ishimwe".

Mu gushakisha uko byari bigendekeye uwo muntu, Paradise.rw yamenye amakuru atariho ivumbi!!

Umwe mu bakobwa bitabiriye iki gitaramo wari wicaranye n’uyu musore, yadutangarije amakuru y’imvaho. Uwo mukobwa akunda cyane Shalom Choir na Israel Mbonyi, akaba ariyo mpamvu yabadukanye ibakwe yitabira iki gitaramo mu ba mbere. Yageze kuri BK Arena saa Sita z’amanywa.

Yinjiye mu bantu 50 ba mbere batanze abandi bose kugera muri BK Arena. Abashinzwe kwakira abantu bamwinjiye imbere y’abandi na cyane ko yari yambaye umupira wa Shalom Gospel Festival, ugura ibihumbi 11 Frw. Abari bambaye iyi mipita bafatwaga nk’abafatanyabikorwa b’iyi korali.

Uyu mukobwa tutari buvuge amazina ye, yabwiye Paradise ko yari yicaranye n’uyu musore wateye Haleluya. Yatubwiye ko uwo musore nawe ari mu bantu 50 bageze bwa mbere muri iyi nyubako. N’amashyushyu menshi, ngo ubwo uyu musore yari ageze muri BK Arena yari yinjiyemo bwa mbere mu mateka ye, yariruhukije ashimira Imana ko ibyo yamusezeranyije abigezeho.

Ngo yahanuriwe kenshi ko azagera ahantu hakomeye, none birasohoye. Ni ibintu ashimira cyane Shalom Choir yatekereje ivugabutumwa ritagamije ubucuruzi igategura igitaramo gikomeye muri BK Arena aho kwinjira byagizwe ubuntu. Byamukoze ku mutima na cyane ko ari bwo bwa mbere yari ahinjiye kuko ibitaramo byose by’abahanzi bimaze kuhabera, kwinjira biba bikosha.

Mbere y’uko atera Haleluya, uwo musore ngo yicaye mu ntebe za BK Arena aregama, yumva biranepa, biramunezeza cyane. Yahindukiraga kenshi akareba inyuma ye akabona n’abari inyuma ye bicaye begamye, imbere ye naho ari uko, ushaka icyo kunywa bakakimugezaho, abona ni nko muri Paradizo. Yabwiye abari bicaranye nawe ngo "Abakire babaho neza".

Uwo musore yakomeje kugirira ibihe byiza muri BK Arena yari yinjiyemo ku buntu ku nkunga ya Shalom Choir, aza gusagwa n’ibyishimo arahaguruka atera Haleluya y’umurambararo, mu gihe kigera nko ku masegonda nka 15. Abari muri BK Arena baratangaye ariko abarokore bo ntibatunguwe ahubwo bamufashije gushima Imana baramwikiriza bati "Amena".

Mu byamunejeje cyane harimo kubona imbonankubone umuramyi Israel Mbonyi, byongeye akamubona ku buntu nta giceri na kimwe atanze. Yanejejwe kandi na Shalom Choir aho yatangariye umuhamagaro wabo kugeza aho batanga za Miliyoni kugira ngo n’abadafite ubushobozi bahimbaze Imana bicaye mu ntebe z’abanyacyubahiro. Yabasabiye umugisha mwinshi.

Shalom choir y’i Nyarugenge yakuriwe ingofero

Israel Mbonyi yeretswe urukundo

Innocent Muparasi yakuriwe ingofero

BK Arena yuzuye no hejuru

Shalom Choir yari ifite ibyuma by’akataraboneka

PHOTOS: Moses Niyonzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.