× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twungutse umuraperikazi! Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo Ndi umutsinzi

Category: Artists  »  49 seconds ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twungutse umuraperikazi! Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo Ndi umutsinzi

Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “I am CONQUEROR (Ndi Umutsinzi”, igaruka ku mbaraga n’uburinzi bibonerwa mw’izina rya Yesu. I

Mahirwe Adeline uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu makorali nka Sion Choir ya ADEPR Mahoko na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge, akomeje gutera intambwe ikomeye nk’umuhanzi wigenga.

Mahirwe yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "I am CONQUEROR(ndi Umutsinzi "yayanditse afite intego yo kwibutsa agaciro gakomeye kabonerwa mw’izina rya Yesu

Ati: "Mbere y’uko ifasha abandi bari buyumve, yabanje kumfasha njyewe ubwanjye kuko nkunda cyane kuririmba izina rya Yesu kuko ryaduhesheje kuba abaraganwa nawe mu bwami bw’Imana.

Muri iyi ndirimbo ndirimba ngira nti:Yesu niwe mugenga ndi intwari ndi umuhamya sinzatsingldwa ndatsinze mw’izina rye ‘kubwo Izina rya Yesu ndi intwari ndi umutsinzi nanyuze mu mwotsi w’icyaha ariko sinahera ndi hejuru sinzongera kumanuka Hoya.

Nubwo inzira ari inzitane sinshobora kugaruka inyuma ndi imbere,Imbaraga z’ijuru ziri imbere yanjye satani aragerageza ariko ndi hejuru nk’igishashi satani aragerageza ariko sinshobora kuba ingaruzwamuheto.

Iyi ndirimbo "I am CONQUEROR (Ndi Umutsinzi)" yakozwe mu buryo bw’amajwi na Sano Producer, naho amashusho atunganywa na Karenzo Producer, bombi bakaba bafite izina rikomeje kuzamuka mu batunganya umuziki mu Rwanda.

Mahirwe Adeline akomeje gahunda yo kurangiza izindi ndirimbo zizuzuza Album ye ya mbere, akaba yifuza ko vuba bidatinze yazayimurikira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.