Amaraso ni ikimenyetso gikomeye cyane mu mateka y’ukwemera kwa muntu, agaragara cyane mu bikorwa byo gusenga n’iby’ubupfumu icyarimwe kuva kera na n’ubu. Satani asaba abantu amaraso, kandi n’Imana yagiye iyabasaba. Bose bayakoresha mu mugambi wabo. Gute?
Muri Bibiliya, amaraso afatwa nk’igisobanuro cy’ubugingo, kunga ubumwe n’Imana, no gucungurwa. Ku rundi ruhande, Satani n’imyemerere ya gipagani bikunze gupfobya agaciro k’amaraso, bayakoresha mu guca intege no gusenya. Ariko se, kuki amaraso afite umwanya ukomeye muri izi mpande zombi z’umwuka?
Paradise yaguteguriye iyi nkuru kugira ngo igaruke byimbitse ku buryo Imana ikoresha amaraso mu gucungura no kubungabunga ubugingo, mu gihe Satani ayakoresha mu gusenya ibyo Imana yakoze. Wibuke ko Satani ahora abusanya n’Imana, aho Imana ishaka ubuzima, Satani we ashaka urupfu, Imana yashaka amahoro, Satani agashaka intambara. Amaraso abibafashamo ate?
Umwanya w’Amaraso mu Mugambi w’Imana
1. Amaraso nk’Ikimenyetso cy’Ubuzima
Bibiliya igaragaza amaraso nk’ikintu kirusha ibindi agaciro, kubera ko asobanura ubugingo bw’umuntu. Mu gitabo cy’Abalewi, Imana iravuga iti: “Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo.” (Abalewi 17:11). Iki ni ikimenyetso ko amaraso afatwa nk’igitangaza cy’ubuzima Imana yahaye abantu.
2. Amaraso Ni Incungu y’Ibyaha
Mu Isezerano rya Kera, abantu b’Imana bari bamenyereye gutanga ibitambo by’amatungo, bigaragaza ko icyaha kigomba gutangwaho ikiguzi cy’ubuzima. Ibi byerekanaga ko amaherezo, hari Igitambo gikomeye kizaza – Yesu Kristo.
• “Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.” (Abefeso 2:13).
• Urupfu rwa Yesu, binyuze mu kumena amaraso ye, ni rwo rukiza rw’abizera bose.
3. Amaraso Ni Ikimenyetso cy’Isezerano
Amaraso yakoreshwaga mu gushimangira isezerano hagati y’Imana n’abantu bayo. Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’abigishwa be, yaravuze ati: “kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.” (Matayo 26:28). Isezerano rishya rishingiye ku maraso ya Kristo ritanga amahoro arambye n’ubuzima buhoraho.
Umwanya w’Amaraso mu Mugambi wa Satani
1. Gupfobya Agaciro k’Amaraso
Satani, nk’umwanzi w’Imana, akunda kwigana no guhindura ibitagatifu mu nzira zibangamye. Imyemerere ya gipagani n’imihango yo gutura ibitambo by’amaraso iba igamije gushimisha imyuka mibi, ngo yumve ko yahawe ikintu kigenewe Imana. Amaraso ni ay’Imana, ni yo bugingo bw’abo yaremye. Satani ayakoresha yishimisha.
2. Amaraso Ni Ikimenyetso cy’Urupfu
Yohana 10:10 hagaragaza umugambi wa Satani, hagira hati: “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Mu bikorwa byegamiye kuri Satani, amaraso yerekana urupfu n’umwijima, aho kuba ubugingo. Ibitambo by’abantu cyangwa inyamaswa bikunze kugaragara mu mihango ya gipagani byerekana iryo pfobya.
3. Gukoresha Amaraso muri Iki Gihe
• Imihango imwe y’ubupfumu n’uburozi ikoresha amaraso kugira ngo habeho amasezerano hagati y’umuntu n’imyuka mibi.
• Mu muco w’ibitangaza byo muri sinema, nk’ibikorwa n’abapfumu (vampires) cyangwa abazimu, amaraso akunda kugaragara nk’ikimenyetso cy’ubuzima, aho vampire iyanywa ikamara umwanya munini itarapfa, yayabura igapfa, gusa ni ubuzima bupfuye, kandi ibyo bigaragaza ugupfobya agaciro k’amaraso.
Impamvu Amaraso Afite Agaciro mu Ntambara y’Imana na Satani
Itandukaniro rikomeye hagati y’uburyo Imana na Satani bakoresha amaraso ryerekana intambara yo mu buryo bw’umwuka ihora ibera ku isi. Imana ikoresha amaraso mu gusubiza abantu ubuzima, mu gutanga imbabazi no mu kuzahura abihebye, mu gihe Satani ayakoresha mu gusenya ibikorwa by’Imana, kubipfobya no mu gutera abantu ubwoba.
• Umugambi w’Imana: Gutanga ubugingo n’imbabazi (hakabaho ubwiyunge hagati yayo n’abantu) binyuze mu gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.
• Umugambi wa Satani: Guhindura amaraso nk’igikoresho cyo kurwanya Imana, guca abantu integer mu byo kwizera no kwica bigendanye no kurimbura.
Amaraso si ayo kuba mu mubiri gusa, ahubwo ni ikimenyetso gifite ubusobanuro bukomeye mu buzima bw’umwuka. Mu gihe Imana iyakoresha mu nzira z’ubuzima n’urukundo, Satani ayakoresha mu nzira z’urupfu n’urwango.
Bibiliya itwigisha ko amaraso ya Kristo afite imbaraga zo kudukiza no kuturinda. Nk’abizera, dukwiye kwiyegurira amaraso y’Umwana w’Imana, tukirinda ibishuko byose bya Satani byo gupfobya no gusenya agaciro k’amaraso.
Ibyakoreshejwe mu kwegeranya izi ngingo:
1. Bibiliya Yera
2. Wayne Grudem, Systematic Theology: An Introduction to Biblical Doctrine
3. R.C. Sproul, The Holiness of God
4. John MacArthur, The Gospel According to Jesus
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wacyongeraho! Umwanya w’ahatangirwa ibitekerezo ni wowe washyiriweho!