× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Udushya 10 twabonywe na Paradise mu giterane "In His Dwelling" Zion Temple Ntarama yizihirijemo isabukuru y’imyaka 5

Category: Analysis  »  June 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Udushya 10 twabonywe na Paradise mu giterane "In His Dwelling" Zion Temple Ntarama yizihirijemo isabukuru y'imyaka 5

Ni ubwa mbere mu Itorero rya Zion Temple ku Isi hose habaye igiterane cyanditse amateka akomeye bitewe n’udushya twakiranze.

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ubusesenguzi bwanjye bwite nka Bishop Agabus nyuma yo gukurikirana mu itangazamakuru imigendekere yo ku rwego rwo hejuru y’igiterane cyiswe "In His Dwelling" bisobanuye "Mu Buturo Bwe".

Ni igiterane cyateguwe na Zion Temple Ntarama iyoborwa na Pastor Olivier Ndizeye ashyigikiwe n’umufasha we Nadege Ndizeye. Ni ubwa mbere cyari kibaye, ariko kizajya kiba buri mwaka nk’uko byemejwe na Pastor Olivier. Ku nshuro yacyo ya mbere, cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 5 y’iri Torero ry’i Ntarama.

Iki giterane cyabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo: Run4 Jesus - irushanwa ryo kwirukanka ryitabiriwe n’urubyiruko ariko ubutaha bazashyiramo n’abantu bakuru. Ikindi gikorwa cyaranze iki giterane ni "Tubaremere" - igikorwa cyo gufasha abatishoboye.

Hari kandi gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya bari kubaka mu kibanza cyabo kiri Ntarama. Ndetse habaye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 Zion Temple Ntarama imaze. Ibi byose byabaye mu giterane cy’iminsi ine cyabaye tariki 15-18 Kamena 2023.

Dore udushya 10 twaranze iki giterane mu mboni za Paradise.rw

1. Kwitabira kwa Meya akanasabana n’abana:
Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, niba muziranye umubwire ko Paradise yamuhaye amanota yose. Ni umugabo udasanzwe mu migirire ye, ukunda gushyigikira abakozi b’Imana, akaba inshuti ikomeye y’urubyiruko.

Meya Mutabazi yitabiriye Run 4 Jesus, ndetse yahageze mu cya kare mu ma saa moya za mu gitondo. By’akarusho hari ifoto Paradise yabashije kubona imugaragaza arimo guhana cyensi n’abana bitabiriye iri rushanwa. Yari arimo kubashimira ko bitabiriye anabagaragariza ko abari inyuma. Aba bana barishimye cyane ku bw’ibihe byiza bagiranye n’uyu munyacyubahiro.

2. Ambulance na Police: Turacyari kuri Run4 Jesus. Hari inkuru Paradise yakoze ivuga ko Run 4 Jesus yanyeganyeje Akarere ka Bugesera, ntabwo ari amakabyankuru ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa. Ibaze ko na Meya Mutabazi byamurenze agafata umwanzuro w’uko iri rushanwa rigomba kugera mu Karere kose. Birashoboka ko umwaka utaha ryabera mu Mirenge yose.

Uti ’Ambulance ijemo gute’? Nanjye byarantunguye ukuntu irushanwa ribaye bwa mbere rihabwa Ambulance yo kwita umunota ku wundi ku baryitabiriye. Ibi tubimenyereye mu marushanwa akomeye aho nta mukino n’umwe ugomba kuba Ambulance itarahagera. Ni ihame ntakuka.

Si imbaraga za Zion Temple Ntarama kuba Run 4 Jesus yarabaye Ambulance nayo iri hafi aho, ahubwo ni ibyo gushimira byimazeyo Akarere ka Bugesera kakiranye yombi Run 4 Jesus yari ifite intego yo kwamamaza Yesu hanarwanywa ibiyobyabwenge. Ibi ni ishema ku ivugabutumwa mu Rwanda, abari mu Mwuka bahita babyumva neza.

Si Ambulance gusa yari ihari, ahubwo abana bose bari muri iri siganwa, bari bacungiwe umutekano na Polisi y’u Rwanda. Byari ku rwego hejuru pe!!. Buri cyiciro cyagajya kwirukanka, cyabaga kirangajwe imbere n’imodoka ya polisi irimo kubacungira umutekano. Kandi nta zindi modoka zabaga zemerewe kugenda muri uwo muhanda urimo abari gusiganwa muri Run 4 Jesus.

3. APR yaratunguranye!: Mu barenga 100 (niko ijisho ryanjye ryabibonye) bitabiriye Run 4 Jesus, harimo abaturutse mu Turere dutandukanye nyuma yo kumenya mu itangazamakuru amakuru y’iri rushanwa ryateguwe na Zion Temple Ntarama. Igitangaje ni uko mu bitabiriye harimo abana babiri basanzwe bakina mu ikipe APR mu mikino yo kwiruka.

Ku rundi ruhande ni inkuru nziza cyane kuri Run 4 Jesus na Zion Temple Ntarama kuba iki gikorwa kibaye bwa mbere kikitabirwa n’ababigize umwuga bakina mu ikipe wavuga ko ari iya mbere mu gihugu. Ubutaha wabona hazaza n’ab’i Burayi n’ahandi.

4. Abanyamakuru benshi: Sinabashije kujya muri iri rushanwa kuko muri iyi minsi ndi kubarizwa mu gihugu kimwe cy’ i Burayi, ariko hari bagenzi banjye dukorana kuri Paradise bari bariyo. Amakuru meza yantunguye ni uko hari abanyamakuru benshi cyane muri Run 4 Jesus.

Mu bo nabashije kumenyamo bitabiriye iki giterane harimo abazwi cyane muri Siporo nka Jado Dukuze, Wasiro, Ishimwe Olivier wa inyaRwanda, Iradukunda Olivier wa IGIHE, n’abandi bazwi muri Gospel nka Esca Fifi wa Radio & Tv10 uzwi cyane mu kiganiro Imbaraga mu Guhimbaza, Nelson Mucyo wa Paradise;

Florent Ndutiye, Justin Belis wa Flash Fm, Kamuzinzi wa Kigali Today, Frodouard wa Paradise, abanyamakuru ba O-Tv na Radio O, Dj Spin wa Kc2, Tman wa inyaRwanda, David Mugisha wa Zaburi Nshya, Byumvuhore Frederick wa Gospel Time, Peace Nicodemus wa Magic Fm, n’abandi.

5. Amashyi ya Yesu: Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, yakoze igikorwa cyakoze benshi ku mitima aho yanze ko bamukomera amashyi, ahubwo asaba ko bayakomera Yesu. Ubwo yari asoje ijambo rye, Mc yasabye abantu gushimira Meya bakamukomera amashyi menshi, ahita amuca mu ijambo asaba ko bayakomera Yesu kuko ari we nyiri icyubahiro.

6. Bibiliya ku batsinze bose: Mu itangazamakuru byari byavuzwe ko abazatsinda iri siganwa bazahembwa ibikoresho by’ishuri, ndetse n’amafaranga 50,000 Frw kuri buri wese uzaba uwa mbere. Gutanga Bibiliya byaje ari agashya kuko bitari bizwi mu itangazamakuru. Ni ibintu byashimishije benshi, biba akarusho kubona Meya ari we uri kuzitanga.

7. Ubuhanuzi bwa Visi Meya:: Ku munsi wa nyuma wa "In His Dwelling", Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera, Madamu Angelique Umwali, yakoze agashya. Ni ukuri u Rwanda rufite abayobozi bakunda Imana!! Uyu mubyeyi yavuze amagambo ahamya Imana n’urukundo ikunda u Rwanda, abihuza n’ubuhanuzi buri mu ndirimbo ya Aime Uwimana.

Ubwo yakomozaga ku ntego nziza y’iki giterane na Zion Temple muri rusange, yo kuba ubuturo bw’Imana, yagaragaje ko akurikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yifashishije indirimbo y’ubuhanuzi ya Aime Uwimana, nawe ahanura ko u Rwanda rufite Imana. Yagize ati "Aimé [Uwimana] ni we yaririmbye ngo u Rwanda rufite Imana".

8. Pastor Theogene muri Rap: Ubuhamya bwa Pastor Theogene "Inzahuke" buryohera benshi, ariko muri "In His Dwelling" byari ku rundi rwego kuko yahise atangaza ko vuba cyane hagiye gusohoka indirimbo ye iri mu njyana ya Hip Hop.

Icyasekeje abantu ni uko iyo ndirimbo atararangiza kuyandika. Yasabye Dj Spin kuzamufasha kuyandika, akamushakira inyikirizo yayo kuko we ngo yamaze kubona igitero cya mbere. Ikigaragara ni uko akunda cyane Rap ndetse iyi ndirimbo akaba ashaka rwose kuyisohora. Izaryohera benshi umunsi yasohotse!!

9. Ubwitabire n’abakiriye agakiza: Kwitabira ni kimwe, no gukizwa ni ikindi. Hari ibitaramo binini biba ndetse n’ibiterane, ariko ugasanga nta mwanya ubayeho wo kwakira abihana. Muri "In His Dwellig" by’umwihariko muri Run 4 Jesus, benshi bakiriye agakiza kandi abantu bakuru ni bo bari benshi cyane. Ibi byatumye benshi bahimbaza izina rya Yesu yakoresheje Zion Temple Ntarama.

10. Dana Morey: Nk’uko dukunze kubibona, biragoye kubona igiterane cyamamaza ikindi kizaba nyuma yacyo, ndetse kikabera ahantu hamwe (Akarere). Kubera amashyari ya bamwe mu bategura ibitaramo n’ibiterane, ntibikunze kubaho, ariko ibi ntibirangwa rwose muri Bugesera kuko biyemeje gusenyera umugozi umwe.

Mu giterane "In His Dwelling" muri Run 4 Jesus, natunguwe no kubona ibyapa by’ikindi giterane gikomeye kizaba mu minsi ya vuba tariki 14-16 Nyakanga 2023 muri Bugesera. Ni icy’umukozi w’Imana wo muri Amerika, Dana Morey, kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba. Ni igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro cyateguwe na A Light to the Nations.

Pastor Olivier Ndizeye wa Zion Temple Ntarama yafashe indanguriramajwi, asaba abantu bose kuzaboneka mu giterane cya Dana Morey, anamushimira ko yabahaye imodoka irimo ibyuma bakoresheje muri Run 4 Jesus. Ni ibintu byagaragaje ubufatanye bwiza bukwiriye kuranga abantu bose bamamaza izina rya Yesu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.