× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Adeline Mahirwe yari gutengwa iyo biba kera! Ibyo kwishimira ku buyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye

Category: Artists  »  2 minutes ago »  Sarah Umutoni

Adeline Mahirwe yari gutengwa iyo biba kera! Ibyo kwishimira ku buyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye

Mu myaka yashize, hari injyana zimwe na zimwe z’umuziki zafatwaga nk’izidakwiriye kuririmbwamo ubutumwa bwiza mu matorero amwe by’umwihariko ADEPR.

Muri zo harimo na Rap, aho hari abahanzi benshi bashoboraga kutemererwa kuririmba cyangwa se bagahanwa kubera guhitamo iyo njyana. Muri ADEPR, ho byafatwaga nk’ikizira cyangwa se gutera ibuye ku karere.

Uyu munsi ariko, ibintu bigaragara ko byarahindutse muri ADEPR, aho abahanzi batandukanye bakomeje gukoresha impano zabo mu njyana zinyuranye, mu gihe ubutumwa bwiza bukomeza kugera ku bantu benshi.

Mu baherutse kugaragaza impano idasanzwe harimo Mahirwe Adeline, umuririmbyi wa Shalom Choir, wasohoye indirimbo iri mu njyana ya Rap yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel.

Ni yise "I am Conquerar" [Ndi Umutsinzi]. Iraryoshye cyane! Kandi uburyo amanura imirongo wumva ko ari umuhanga cyane mu njyana ya Rap.

Abayumvise benshi batangajwe n’ubuhanga bwe, bavuga ko yagaragaje ko Rap ishobora gutambutsa ubutumwa bwiza mu buryo bukora ku mutima.

Hari n’abavuga ko iyo iyi ndirimbo iza gusohoka mu myaka myinshi ishize, igihe bamwe mu bahoze bayobora ADEPR batemeraga injyana nk’iyi, byashobokaga ko uyu muririmbyi yari guhura n’ibihano birimo no gutengwa kuko yari gushinjwa kutubahiriza amahame y’itorero.

Icyakora, uko ibintu bimeze ubu, impano nk’iyi yakiriwe neza, ari na byo bamwe babona nk’ikimenyetso cy’uko hari impinduka mu buryo impano zitandukanye zirebwa.

Si Adeline wenyine.

Mu bihe bitandukanye, umuraperi Deo Imanirakarama, na we usengera muri ADEPR, yakoze indirimbo "Imbwa", yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel. Ndetse rwose nta kibazo yagiranye na ADEPR.

Hari kandi Alphonsine wo mu Karere ka Kirehe, wanditse ndetse akayobora indirimbo "Inzu Barayitaha", na yo yakunzwe cyane ndetse igera kure ku mbuga nkoranyambaga, kandi ikaba iri mu njyana ya Rap.

Shiloh Choir yo mu Karere ka Musanze nayo ibarizwa muri ADEPR ifite indirimbo ziri mu njyana zigezweho zirimo Rap na Contemporary Gospel, ariko nta kibazo iragirana na ADEPR.

Ibi byose bigaragaza ko muri iki gihe hari umwanya wagutse wo gukoresha injyana zitandukanye mu kwamamaza ubutumwa bwiza, igihe zifite ubutumwa bwubaka kandi buhesha Imana icyubahiro.

Abakurikiranira hafi muzika ya Gospel bavuga ko kimwe mu bintu bishimishije muri iki gihe ari uko impano zitakireberwa ku njyana ziririmbwamo gusa, ahubwo hibandwa cyane ku butumwa zitanga no ku musaruro zera.

Ni muri urwo rwego bamwe bashimira ubuyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, bavuga ko mu gihe ayoboye iri torero hagaragaye ubushake bwo guha umwanya impano zitandukanye, igihe zubahiriza amahame y’itorero kandi zigamije kwamamaza Kristo.

Abasesenguzi ba muzika ya Gospel bavuga ko ibi bishobora gufasha urubyiruko rwinshi rufite impano zitandukanye kubona uburyo bwo gukorera Imana batiriwe bumva ko hari injyana zikumiriwe burundu.

Rap, Contemporary Gospel, Jazz n’izindi njyana zigezweho zikomeje gukundwa n’urubyiruko, ku buryo kuzikoresha mu kubwiriza ubutumwa bishobora gutuma zirushaho kugera ku bantu benshi, cyane cyane abakiri bato.

Nubwo buri torero rigira amahame n’uburyo bwaryo bwo kuyobora umurimo, hari benshi babona ko guha agaciro impano zitandukanye, igihe zubaka ukwizera kandi zigahesha Imana icyubahiro, ari intambwe ikomeye mu gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu b’ingeri zose.

Muri urwo rwego, kuba abahanzi nka Mahirwe Adeline, Deo Imanirakarama, Alphonsine, na Decalle bakomeje gukoresha impano zabo nta bibazo bizikomokaho byagaragaye, ni ikintu benshi bafata nk’ikimenyetso cy’impinduka mu kwakira uburyo butandukanye bwo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza ku buyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye.

Uyu munsi, benshi bavuga ko icy’ingenzi atari injyana ubwayo, ahubwo ari ubutumwa buri mu ndirimbo, kuko iyo bushingiye kuri Kristo kandi bugahindura ubuzima bw’ababwakiriye, buba bwasohoje intego yabwo.

Adeline Mahirwe yakoze indirimbo nziza cyane iri mu njyana ya Rap

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDI UMUTSINZI" YA MAHIRWE ADELINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.