Boaz Congera wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye abakunzi be indirimbo nshya "Have your way".
Ibyiza bikwiye abeza. Hari igihe ubyuka ufite umubabaro mu mutima ndetse n’agahinda gakabije. Si uko Imana ikwanga, ahubwo imbere yawe hashobora kuba hari ibyiza amaso yawe atabona, nko kuzabonesha amaso yawe indirimbo nziza za Boaz, umuhanzi umuramyi urenze kuba zahabu ahubwo afatwa nk’ikirombe cya zahabu, bitewe n’ubutumwa bucengera mu misokoro akomeje gutanga. Ni isoko ivubura ihumure n’impemburabugingo.
Hashize iminsi ine gusa uyu muramyi asohoye indirimbo y’icyongereza yise “Have your way.”
Muri iyi ndirimbo, Boaz Congera agira ati:
I’m getting rid of all my distractions
to focus on you
you have all of my attention
my eyes are fixed on you and only you
God I will seek you with my heart
I just want you
nothing else will satisfy
come fill this void I feel inside
Silence all of the noise now
I want to hear you
Whatever you say I will listen
I’ll follow you and only you
Your Kingdom come and your will be done
Spirit of God
Fall fresh on us
Ushyize mu Kinyarwanda, aba yumvikana nk’umuntu wateye umugongo ibirangaza kugira ngo ahange amaso ku Mana gusa. Akomeza avuga ko azashikamisha umutima we wose ku Mana. Mu ndahiro ikomeye, acecekesha amajwi yose kubera gushaka kumva ijwi ry’Imana gusa. Agira ati: “Nzagukurikira, ni wowe wenyine.”
Aganira na Paradise, Boaz Congera yavuze impamvu yahisemo kuririmba mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati: “Kubera ko nakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wanjye, nkunda Imana, kubw’ibyo ndashaka kuyiha icyubahiro gikwiye.”
Kuba yibanda ku ndirimbo zo mu rurimi rw’icyongereza bifite ubusobanuro. Kuri ubu uyu muramyi amaze gusohora indirimbo zirimo: I am yours, My one and only savior, All because of you na Mystery.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, muhaguruke twakire iyi talanto yigendera.
Uyu muramyi uvuga ko afitanye amateka yihariye na Kristo yavuze ko impamvu yibanda ku ndirimbo zo mu rurimi rw’icyongereza bifitanye isano no kuba yaravukiye muri Amerika. Ati: "Navukiye muri Amerika ku buryo mvuga Icyongereza mu buryo bunyoroheye."
Abakunzi be bumva ikinyarwanda bashonje bahishiwe.
N’ubwo yibanda ku rurimi rw’icyongereza, yateguje abakunzi be indirimbo zo mu rurimi rw’ikinyarwanda. Yagize ati: "Indirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda nazo nzazisohora umunsi umwe".
Boaz Congera, umuramyi ufite ADN y’umuziki mu maraso.
Ku myaka 9 gusa yatangiye gucuranga piano, guitar solo na Bass. Yatangiye kuririmba mu myaka y’ubugimbi ku myaka 17.
Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Phoenix state ya Arizona. Amaze gusohora indirimbo 5 n’ubwo imwe itari kuri alubumu. Gusa yatangaje ko azamurika alubumu ya 1 mu minsi ya vuba.