× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni amata y’umwuka adafunguye: Indirimbo 5 za Baraka Choir zagufasha gushikama mu byizerwa

Category: Choirs  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni amata y'umwuka adafunguye: Indirimbo 5 za Baraka Choir zagufasha gushikama mu byizerwa

Baraka Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paroisse ya Nyarugenge, iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda, inganzo yayo ikaba imaze gufasha benshi gukurikira Yesu.

Hashize amezi atatu, Baraka Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paroisse ya Nyarugenge, isohoye indirimbo "Yesu abwira abigishwa be".

Iyi ndirimbo yageze kuri shene ya YouTube kuwa 22/05/2024, kandi yafashije imitima ya benshi kwibuka ibihe byiza by’intumwa no gushikama mu byo bizeye, kugira ngo badatembanwa bakabivamo biturutse ku makuba n’ibyago byo mu isi.

Iyi ndirimbo ikaba ije iherekeza izindi ndirimbo za Baraka Choir zafashije benshi mu nzira y’amahoro n’agakiza uhereye hambere, ndetse zikazakomeza no mu bihe bizaza.

Paradise yaguteguriye Top 5 y’indirimbo z’iyi korali zagufasha kurushaho kwegerana n’Imana, kugira amahoro mu mutima, no kuzamurira ibyiringiro.

1. Amakamba:

Mu gitabo cya 2 cya Timoteyo 4:8 hagira hati: “Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.”

Mu majwi meza, Baraka Choir batangiye bati: "Ndumva ibinezaneza mu mutima, ugera iwacu, uriya SI wa musozi Gikundiro, iyi SI ya nyanja y’ibirahure, ndabona ya mihanda ya zahabu, rwose tugeze I wacu. Mwami Yesu azahaguruka aduhereze ikamba ry’ubugingo, atumirikire Imana Data ati: ’ABA ni abari barapfiriye, atubwire ati mwagize neza, nimwicare muruhuke.’"

Iyi ndirimbo yakoze umurimo w’Imana mu bihe bikomeye byo hambere, ituma benshi bava mu bugome bwabo bakurikira Kristo. Ituma abandi banywera ku Iriba rya Yoweli buzura Umwuka wera. Indirimbo Amakamba ni imwe mu ndirimbo zimaze igihe kuri YouTube, doreko imazeho imyaka 14, ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 198.

2. Nzajya Ndirimba:

“Nzajya ndirimba umukiza wanjye, nishimire ineza yangiriye. Nari nkwiriye kubura ubugingo, databuja uwo ntiyabikunda, nagombaga kuzabona akaga, ibibazo bigiye kugwira, nyamara uwo mwami yari maso, yabindengeje bitaragwira.” Mu nyikirizo bagira bati: “Nzabiririmba narabohowe, Yesu yampinduye umwana w’Imana.”

Iyi ni imwe mu ndirimbo zo hambere za Korali Baraka Choir. Yageze kuri YouTube kuwa 28/01/2011, bivuze ko imaze imyaka 13 kuri YouTube. Ni imwe mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu urukundo rw’indengakamere Kristo yakunze umuntu yitangaho inshungu. Ni imwe mu ndirimbo yatumye benshi badatentebuka baguma mu byizerwa. Kuri ubu, imaze kurebwa n’abasaga 154k kuri YouTube.

3. Iyo Nkumbuye Iwacu mu Ijuru:

“We mutima wanjye humura witinya, igihe gushize sicyo gisigaye, komeza urugendo tugiye kwambuka Yerusalemu nshya iriya hakurya.” Ni indirimbo y’amateka ifite umwimerere wo hambere.

Benshi mu bari mu mwanya wo kwihererana n’Imana barayikoresha, mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ifite icyicaro gihoraho mu matorero atandukanye. Imaze imyaka 14, ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 102 kuri YouTube.

4. Hari icyo Imana Igushakaho:

Ni indirimbo yibutsa umwana w’umuntu umugambi w’Imana ku buzima bwe n’icyatumye imutoranya, ikamwiyegereza, ikamukuruza umurunga w’urukundo rwayo no kugira neza kwayo. Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru ya Naamani wari umugaba w’ingabo z’i Siriya, wari umubembe, igaruka ku mbaraga z’Imana.

5. Twese Turi Bamwe:

Indi ndirimbo yo hambere igaruka ku bumwe bukwiye kubantu. Hashingiwe ku nkuru za Koruneriyo, iyi ndirimbo ishimangira ko Imana itarobanura mu butoni, ahubwo mu mahanga yose, ukora ibyo gukiranuka, Imana iramwemera.

Uretse indirimbo zo hambere, hari n’izindi ndirimbo za vuba Baraka Choir yashyize hanze, zikagwatira imitima ya benshi nka: Gusenga k’umukiranutsi, Yesu abwira abigishwa, n’izindi. Muri rusange, benshi mu bakunzi ba Baraka Choir bakomeje kwifuza ko iyi korali yazasubiramo zimwe mu ndirimbo zo hambere mu buryo bwa Live recording.

Baraka Choir ni korali ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, yatangiranye n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira i Nyarugenge ku rusengero, batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho mu rusengero.

Icyo gihe, hari mu 1982, batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa ku Itorero rya ADEPR Nyarugenge, ahabarizwa izindi korali zikunzwe zirimo Hoziana Choir na Shalom Choir.

Baraka Choir ni Korali ifite ibigwi bikomeye mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.