Buri muntu aba afite uwo afatiraho urugero. Ni na ko bimeze ku muhanzikazi mushya Gisa Claudine umaze gukora indirimbo imwe gusa, akaba avuga ko akunda bihebuje Aline Gahongayire na Aime Uwimana.
Nubwo amaze amezi atutu ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Nabonye ineza" ubu ni bwo ari kugaragara mu itangazamakuru. Ku ikubitiro, yaganiriye n’ikinyamakuru inyaRwanda.com ari nacyo yatangarije ko akunda bikomeye Aline Gahongayire ndetse na Aime Uwimana.
Yaraye kandi aganiriye na Bohoka Tv ikorera kuri Youtube. Paradise.rw natwe twabashije kuganira n’uyu muhanzikazi w’impano ikomeye. Yadutangarije ko intego ari ugukora cyane. Ati "Ni byo nifuza kandi ndabizi amabako amfashe ntazandekura, uyu mwaka harimo gukora cyane cyane mu muziki muzabona inzindi ndirimbo zanjye rwose".
Gisa Claudine utuye mu Karere ka Musanze, agasengera kuri ADEPR Muhoza, ariko muri iyi minsi akaba ari kubarizwa i Kigali ku mpamvu z’akazi, avuga ko akunda kumva indirimbo z’abahanzi benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, "ariko cyane cyane Aline Gahongayire na Aime Uwimana".
Mu magambo ye yagize ati "Ni abahanzi b’imfura barimo Umwuka w’Imana rwose ndetse bafite umuhamagaro. Ni indwanyi cyane, ni abahanga amagambo ava mu kanwa kabo anasa imitima, namenye kuririmba nisanga numva indirimbo zabo rwose kandi ni intwari peee".
Indirimbo ye ya mbere "Nabonye ineza" yishimiwe cyane, irimo amashimwe y’umuntu wabonye ineza y’Imana. Atera agira ati "Wampishe kure undwanirira intambara ntahari, ubonye intsinzi urambwira ngo ngwino nkwereke, nkihagera nabonye ineza yawe, amaboko yawe Mwami ntashira imbaraga.
Waramfashe uranyimana, ntiwemeye ko amahanga anshungera, watanze ingabo nyinshi zipfa ku bwanjye, ya mahanga akomeye urayatsinda, urambwira ngo komera wongere ukomere kuko sinjya neshwa. Nabonye ineza yawe ku manywa na nanijoro, nabonye ineza yawe mu gicuku nijoro bwatinze gutya,....ndi umuhamya wo guhamya gukomera kwawe".
Gisa Claudine afatira icyitegererezo kuri Aline na Aime
Gisa Claudine yateguje indirimbo nyinshi mu bihe biri imbere
Aime Uwimana yiswe indwanyi na Gisa Claudine winjiye mu muziki
Aline Gahongayire yaraswe amashimwe na Gisa Claudine umukunda bihebuje
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NABONYE INEZA" YA GISA CLAUDINE WINJIYE MU MUZIKI
GISA MWIFURIJE GUTERA IMBERE MURI BYOSE
IMBARAGA N’AMAVUTA BIKOMEZE BIMWOMEHO💞💞💞💞💞💞💞💞💞
GISA MWIFURIJE GUTERA IMBERE MURI BYOSE
IMBARAGA N’AMAVUTA BIKOMEZE BIMWOMEHO💞💞💞💞💞💞💞💞💞
Mukomeze mutere imbere