× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare baririmba Secular na Gospel basengera muri ADEPR

Category: Entertainment  »  23 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Bamwe mu bahanzi b'ibyamamare baririmba Secular na Gospel basengera muri ADEPR

Abahanzi baba bafite aho basengera. Bamwe bahitamo kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, abandi bagahitamo kuririmba izisanzwe kugira ngo babone amafaranga nk’akandi kazi kose.

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, si ko bose baba basengera mu Itorero rimwe. Hari abo muri Angilikani, mu Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi, urugero nka Safi Madiba, Alyne Sano, Knowless, Tonzi n’abandi, abandi basengera muri Restoration Church, urugero nka Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, n’abandi benshi basengera mu yandi matorero.

Iyi nkuru igiye kugaruka kuri bake basengera muri ADEPR, barimo abaririmba indirimbo zisanzwe nka ba Yampano, Bushali n’abandi, ndetse n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana nka Papi Clever, Dorcas, vestine n’abandi.
Abaririmba izisanzwe:
Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce Melodie yahamije kenshi ko akunda Imana, mu biganiro bitandukanye yagiye akora. Yakuze aririmba muri korali ya ADEPR, ayivamo agiye muri secular ku bwo gushaka amafaranga.

Bruce Melodie yatangiye urugendo rwe rwa muzika kuva mu bugimbi ari umuhungu uririmba muri korari yo mu itorero rya ADEPR Kanombe mu Karere ka Kicukiro aho yavukiye. “Buriya uko mumbona aha ndakijijwe, ni uko wenda mutabizi. Ariko abantu banzi neza bazi ukuntu agakiza kangendamo.” – Bruce Melodie

Yampano

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, na we ahamya ko ari Umukristo mu Itorero rya ADEPR kubera ko abagize umuryango we ari ho babarizwa. Mu biganiro byinshi yagiye akora, yagaragaje ko atanywa n’inzoga izo ari zo zose.

“Ngewe nakuriye muri ADEPR, Papa wange ni Umu-ADEPR, Mama wange ni Umu-ADEPR, ubwo nange ndi we, kuko sindabatizwa.” - Yampano

Bushali

Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, na we ni Umukristo mu Itorero rya ADEPR, cyane ko yaririmbaga muri korali mbere yo kwinjira mu muziki wa RAP, w’isi. “Nari umuririmbyi wo mu rusengero.”- Bushali

Paradise ifite amakuru ahamya ko Bushali yakuriye muri Maranatha choir ADEPR Sgeem. Yaririmbanaga na Gisa cy’Inganzo, Faustin Usengimana na Sibomana Patrick Pappy!. Icyo gihe Perezida wa Maranatha choir yari Arthur ubu acurangira Impanda choir ya ADEPR Sgeem.

Abaririmba Gospel:
Josh Ishimwe

Akunda kuvanga abantu benshi mu mitwe, bibaza aho asengera bikabayobera. Bamwe bati ‘Ni Umugatolika,’ abandi bati ‘Ni Umurokore.’ We yahamije ko ari Umurokore nubwo aririmba indirimbo z’Abagatolika aba yasubiyemo. Gusa, ntajya avangura mu gusubiramo indirimbo.

“Itorero nakuriyemo nanabatirijwemo ni ADEPR, ni na ho natangirije umurimo wo kuririmba muri korali kandi n’ubu ni ho nkiri. Gusa nize i Kibeho ku butaka butagatifu, rero twaririmbaga indirimbo za Kiliziya buri gitondo mu misa. Ikindi kandi mu muryango wa papa ni Abagatolika, nge na mama tukaba Abarokore.”- Josh Ishimwe.

Aba bo birazwi cyane ko basengera muri ADEPR, n’indirimbo zabo zirabigaragaza
Papi Clever na Dorcas

Vestine na Dorcas

Bosco Nshuti

Theo Bosebabireba

Alicia na Germaine

Alex Dusabe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Paradise ndabakunda cyane kubiganiro byiza mutugezaho nukuri muri inshuti nziza kd za yesu.

Inkuru zanyu kuzisoma mbanumva zitarangira. Imana ibahe kwamamara muri byose ibihangano byanyu bikomeze bigere kure.

Cyanditswe na: Social Jeremie   »   Kuwa 24/01/2025 10:35