× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nudasarura abana bawe bazasarura– Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  40 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nudasarura abana bawe bazasarura– Pastor Christian Gisanura

Ku wa 16 Nyakanga 2026, Pastor Christian Gisanura yatanze inama yo kubaho mu gukiranuka no gukora ibyiza, avuga ko ibyo umuntu akora bitarangirira kuri we ahubwo bikagira ingaruka ku rubyaro rwe.

Umuvugabutumwa Pastor Christian Gisanura yagarutse ku kamaro ko gukiranuka, ashimangira ko ibyiza cyangwa ibibi umuntu akora bidahagararira kuri we gusa, ahubwo ko bigera no ku rubyaro rwe.

Yabivuze yigisha ku magambo ari muri Zaburi 37:25-27 agira ati: "Nari umusore none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rubura ibyo kurya... Va mu byaha ukore ibyiza."

Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yasobanuye ko Dawidi yanditse aya magambo nyuma yo kubona ubudahemuka bw’Imana mu buzima bwe bwose, kuva akiri umusore kugeza ageze mu zabukuru.

Yagize ati: "Dawidi yaravuze ati: ’Nari umusore none ndashaje.’ Yari amaze kubona ko nta mukiranutsi waretswe cyangwa ngo abone urubyaro rwe rusabiriza ibyo kurya. Hari ingororano yo gukiranuka."

Yagarutse ku buzima bwa Dawidi, avuga ko yavukiye mu muryango w’abana umunani, akiri muto akoherezwa kuragira kure y’umuryango. Muri ubwo buzima bwo mu bwigunge ni ho Imana yamwigishirije byinshi.

"Imana yamwigishije kurwana. Aho ni ho yiciye intare n’idubu. Muri ubwo bwigunge kandi yabaye umuramyi. Yahimbaga indirimbo akaziririmbira Imana, ari na byo byatumye yandika igice kinini cy’igitabo cya Zaburi."

Yavuze ko uwo murimo wo kuramya ari wo watumye Dawidi amenyekana kugeza ageze ibwami kwa Sawuli.

"Iyo Sawuli yaterwaga n’amadayimoni, Dawidi yarazaga akaririmba, amadayimoni akagenda."

Mu gusobanura ko Imana ihemba abayubaha, Pastor Gisanura yatanze urugero rw’umuntu wari wabuze indege ku kibuga cy’indege.

Yagize ati: "Yageze ku kibuga cy’indege asanga indege yamusize. Mu gihe yari ategereje ko bamufasha, aho kwijujuta yatangiye kuramya Imana aririmba. Abantu baramusekaga, ariko nyuma aza kubona umuntu umushakira indi ndege, kandi ayihindurirwa ku buntu, adaciwe amafaranga asanzwe acibwa."

Yasobanuye ko gukiranuka atari amagambo gusa, ahubwo ko ari ukubaho umuntu yubahiriza ibyo asabwa.

"Umukiranutsi ni ukora ibyo asabwa gukora. Iyo hari amategeko ukayubahiriza, uba uri umukiranutsi kuri ayo mategeko. Gukiranuka ni ukubaho neza imbere y’Imana n’imbere y’abantu."

Pastor Gisanura yavuze ko ineza umuntu akora itarangirira kuri we, ahubwo ko ishobora kugirira akamaro abana be no mu myaka myinshi iri imbere.

Yatanze urugero rw’ubuzima bwe bwite ati: "Umuntu wanyishuriye kaminuza ni uwo data yigishije mu mashuri yisumbuye. Nge nasaruye ineza data yabibye. Ni yo mpamvu mbwira abantu nti: nudasarura, abana bawe bazasarura."

Yakomeje asaba abantu gutekereza ku byo babiba uyu munsi, kuko bizagira ingaruka ku bazabakomokaho.

"Mujye mubiba ineza. Imbuto mubiba uyu munsi ntabwo ibora. Abana banyu bazayisarura. Ibyo mukora byose mubyitondere, kuko n’abana banyu bazabibazwa."

Yanasubiyemo isezerano ry’Imana rivuga ko igirira neza abayikunda kugeza ku bisekuru byinshi, asaba abantu kuva mu byaha bagakora ibyiza.

Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yashimangiye ko umuntu ukiranuka atazibagirana imbere y’Imana.

Yagize ati: "Va mu byaha, ukore ibyiza. Uzaba gakondo iteka, ntuzibagirana. Uzasiga umurage mwiza ku bana bawe no ku bazagukomokaho."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.